You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
ESE KWIHIMURA HARICYO BIMAZE?

ESE KWIHIMURA HARICYO BIMAZE?

Gusaba no gutanga imbabazi bizana amahoro arambye.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Nyuma y’imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ibaye, abayirokotse bakomeje kwiyubaka. Mu nzira y’isanamitima no gushimangira ubumwe n’ubwiyunge, hashyizweho amatsinda ahuriza hamwe abarokotse jenoside ndetse n’abayigizemo uruhare ; ku buryo kuri ubu babanye neza.

Habimana. Umukuru w’umudugudu. Imyaka 42. « Hambere jenoside yakorewe abatutsi igihagarikwa, igihugu kikabohorwa ikibazo cya mbere cyari gihangayikishije abantu bose cyari ukuzahura igihugu, guhumuriza abarokotse n’abahungukaga, mbese ubuzima bw’igihugu bugasubira ku murongo. Abarokotse bari bagifite ubwoba n’igihunga by’amakuba bari bahonotse batanabashaga kwisobanurira impamvu zayo ; abagize uruhare muri jenoside, imiryango yabo ndetse n’abatarahigwaga nabo bafite ubwoba n’impungenge zo kuryozwa ibyo bari bakoze, ndetse banatekereza ko bizaba ngombwa abarokotse bakagana inzira yo kwihorera. Leta ifatanyije n’abafatanyabikorwa batandukanye (abihaye Imana, imiryango yigenga n’iyegamiye kuri leta) babashije kwicara mu gusesengura ibi bibazo byose, basanga inzira nyayo yo kubisohokamo ari ugushyiraho imirongo migari yo kuzahura igihugu, harimo gahunda y’ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima bigamije kongera kubaka umuryango nyarwanda urangwa n’indangagaciro nyarwanda z’amahoro, ubumuntu, ubuntu, ubutwari no kwihesha agaciro byahoze biranga u Rwanda rw’abakurambere. Ni muri ubwo buryo abafatanyabikorwa batandukanye bamanutse begera abantu mu midugudu na za nyumbakumi, babaganiriza babashishikariza kwibumbira mu matsinda y’ubumwe, ubwiyunge n’isanamitima. Ni muri ibi bihe gahunda nka Girinka Munyarwanda, VUP, Ubudehe, amatsinda yo kubitsa no kugurizanya,…zagiye zivuka buhoro buhoro ».

Verediyana. Umujyanama w’ubuzima. Imyaka 61. « Kuri ubu hari amatsinda akorera hamwe ibikorwa byo kwiteza imbere, imirimo y’amaboko, gahunda zo kubitsa / kugurizanya,…ni hahandi ugira gutya ugasanga nko mu itsinda runaka umuntu wafunguwe arangije igihano ari kumwe n’abacitse ku icumu barakorera hamwe, bafite ikintu kimwe kibahuje cyo gushaka icyatuma imiryango yabo itera imbere. Hari nanone ibikorwa byo gukora muri gahunda za VUP nabyo birafasha, aho usanga abaturage bose bashyize umutima ku gushaka amaramuko ku miryango yabo, bari kumwe bose nta kujonjora ngo uyu ni uwo muri aba, ngo uriya ni uwo muri bariya. Umusaruro umunyarwanda yakuye muri izi gahunda zo kwiyubaka n’isanamitima, ni icyizere cy’uko amahano yagwiririye igihugu atazagaruka. Umunyarwanda arakataje mu nzira yo kwiyubaka, iterambere, ubutabera bwunga, kubaka amahoro arambye, ubuzima n’imibereho myiza. Izi gahunda zose zihuriza ku ntego imwe ku gasongero, ntibishoboka ko zaha icyuho na gito umuco wo kudahana, ibitekerezo byo kwihimura,… kuko buri wese yasobanukiwe ko mu gihe cyose ubutabera bushobora gukora akazi kabwo mu bwisanzure, buri wese arengerwa n’amategeko, bityo gusaba imbabazi bikaba ubutwari, kandi kuzitanga nabyo bikaba ubutwari, bitavuze ko haba habayeho kwibagirwa ibyabaye cyangwa se kwibagirwa abatuvuyemo ; ahubwo babandi bombi bari bafitanye amakimbirane bagahurira mu nzira yo komorana ibikomere ».


Karangwa. Umuyobozi wa koperative Twubakane/Amahoro. Imyaka 64.
« Ubwo twakurikiraga inyigisho ku isanamitima mu rugendo rwo kwiyubaka, twigishijwe ko muri kamere muntu isanzwe, guhemukirwa bijyana n’ibyiyumvo byo gutinya, gushaka kwihimura cyangwa se kubabarira. Ubwo twaganiraga na bamwe mu bagize amatsinda agamije ubumwe n’ubwiyunge kuri iyi ngingo, bahurije ku gitekerezo cy’’uko ku cyaha ndengakamere nka jenoside yakorewe abatutsi kirenze ubwenge bwa muntu, kwihimura ntaho byageza igihugu, usibye kuba abantu barimburana igihugu kigasigara ari amatongo. Noneho nko ku mwihariko w’u Rwanda, aho abasaga miliyoni 1 bishwe n’abaturanyi babo mu gihe kitarenze iminsi 100, ubwo bivuze ko mu kwihimura, abarokotse nabo barimbura abangana batyo –cyangwa se banabarenze, ejo abandi nabo bakihimura gutyo gutyo…bagasanga ahubwo kuyoboka inzira y’isanamitima no komorana ibikomere hagamijwe kwimakaza amahoro na kirazira zarangaga umuco nyarwanda ari yo nzira nyayo yo kubaka amahoro arambye, kuko yego n’ubwo kwibuka ari inshingano za buri wese kugira ngo ntihazongere kubaho akaga nk’ako kandi duhe icyubahira abacu batuvuyemo, ntabwo kwihorera –kurimbura abandi- byagarura abagiye, kandi tuzi neza ko muri gahunda y’Imana umuntu agera ku isi ari umugenzi wigendera, ejo cyangwa ejobundi n’ubundi azasubira ku Wamuremye. Aha rero hakagarukwa kuri rya hame rivuga ko ‘umuntu ari nk’undi, kandi mu buryo ubwo ari bwo bwose, ubuzima ni ndakorwaho’ » .

Ibitekerezo byatanzwe n’izi nararibonye twabashije kuganira birashimangira ko, usibye no mu buzima busanzwe, no kuri aya makuba ya jenoside yakorewe abatutsi, ihame ry’inyamibwa ni uko ‘gusaba imbabazi no kuzitanga ni ubutwari. Gutanga imbabazi biruhura umutima, bikabohora uwahemutse ndetse n’uwahemukiwe ; bikuraho urwikekwe bigatanga amahoro y’igihe kirambye’ kuruta kwihimura bitsindagira inzika bigahembera urwango, maze uwahemukiwe yakwihimura, uwo yihimuye nawe akaba yahindukira akihimura –cyangwa se ababo-, maze bikaba aka rwa ruziga kabutindi rwiziringa rugaruka nk’inzoka yiruma umurizo’.

Guhemuka birashoboka, bibaho muri kamere muntu. Ariko nanone, isi ntabwo ikiri muri bya bihe by’ijisho ryahorerwaga irindi’, ndetse ‘iryinyo rigahorerwa irindi’ ; kuko iyi myumvire yaganishaga ku kuba abantu barimburana rwose, ntihasigare n’uwo kubara inkuru. Gusaba no gutanga imbabazi bizana amahoro arambye.