Ikinyarwanda ni rumwe mu ndimi zikomeye mu mvugo, mu myandikire, ndetse no mu busobanuro.  Ni ururimi rukize ku magambo, ubuvanganzo, ikibonezamvugo, inshoberamahanga n’imigani.

Ibyo kibikesha umwimerere wacyo cyahawe na Gihanga, kuva yagihanga, noneho kigenda gihererekanywa uko ibisekuru byagiye bisimburanwa, ariko abahanga n’abacurabwenge b’umuco Nyarwanda bakomeje kugenda bagitunganya kugeza ku gihe cyacu, ubwo tubona ko kitunogeye rwose aka cya cyuma cy’umucuzi gitunganywa no gukomeza kugicisha mu ruganda kugeza abonye ko gitunganye rwose.

Urugero rworoshye: “mu itsinda ry’abantu barenze umwe bari kuganira, kanaka ashobora guterura ijambo, akaba agambiriye gusingiza, gushima, kwihohora, kunegura, guhwitura, kuburira, cyangwa se gucyaha umwe cyangwa bamwe mu bari muri iryo tsinda.  

Mu kugera kuri iyo ntego rero, muri bwa bukungu bwihariwe n’ikinyarwanda, nyir’uguterura ijambo –ntawe akomerekeje cyangwa asesereje- azakoresha imvugo izimije, yiyunganije imigani y’imigenurano, insigamigani, ibisakuzo, uturingushyo cyangwa se icyivugo, atambutse ubutumwa bwe, nyir’amatwi arite mu gutwi kandi abo bari kumwe batafinduye ijambo nyaryo, cyangwa ngo batahure uwabwiwe kandi we yabisobanukiwe!”