IGIHE NI IGISHORO : IGIHE NI UBUTUNZI

IGIHE NI IGISHORO : IGIHE NI UBUTUNZI

Bitewe n’uko ari igishoro, birumvikana ko nta washimishwa n’uko cyamupfira ubusa : bikavuga ko ntawe uba ashaka kugipfusha ubusa. Gusa hari ubwo tugipfusha ubusa mu buryo tutazi.

Ivan Nyagatare
  • Igihe ni igishoro cy’ibanze buri wese ashobora gukoresha akagera ku byo ashaka.
  • Igihe ni igishoro kirumbira bamwe, kikarumbukira abandi.
  • Igihe ni igishoro buri wese ahabwa amasaha 24 ku munsi, nyamara bitewe n’uko agikoresheje, yakira cyangwa agakena.

Bitewe n’uko ari igishoro, birumvikana ko nta washimishwa n’uko cyamupfira ubusa : bikavuga ko ntawe uba ashaka kugipfusha ubusa. Gusa hari ubwo tugipfusha ubusa mu buryo tutazi. Muri iyi nyandiko, twateguye kuganira ku buryo butandukanye umuntu ashobora gutakazamo igihe cye. Akenshi dutakaza igihe tutabizi, tukazisanga iyo myitwarire yaradusigaje inyuma!

Gushinja rubanda kuba impamvu z’ibibazo byawe.
Abantu burya turi mu byiciro 2 by’ingenzi ku ngingo yo guhangana n’ibibazo : umuntu uhura n’ibibazo, akisahakamo ibisubizo. Hari n’umuntu utegereza kuzashakirwa ibisubizo. Uyu wishakamo ibisubizo asobanukiwe neza ko ari we ubwe ugomba kwikura mu rwobo, akicira inzira atitaye ku buribwe n’ibisitaza ahura nabyo ; mu gihe uyu witeze gushakirwa ibisubizo abaho ahanze amaso ahirengeye, ategereje ko uzaza kumutabara ahinguka ! bene uyu muntu buri gihe ntabura impamvu : mu by’ukuri buri kintu kigoye kikubayeho ntiwabura uwo ugishinja cyangwa ngo ukiburire urwitwazo. Niwiyumva nk’inzirakarengane ntuzabura ingingo zibihamya ! Aha rero niba uri mu bicaye bategeye amaboko ubutabazi buturutse ikantarange, uri gutakaza igihe gihenze ! Kuko n’abanyarwanda babibonye mbere baragize bati : « Ak’imuhana kaza imvura ihise », kandi « Imana ifasha uwifashije ».

Gutegereze igihe abantu bazakugirira icyizere.
Nta muntu n’umwe wakugirira icyizere mu gihe ubwawe utarabasha kwigirira icyizere no kwiyubakamo kwiyemera ubwawe ‘confidence’. Ushobora gukomezwa no kongerwamo intege n’abandi ariko iyo nkunga yubakira ku kanyabugabo n’ubundi uba wamaze kwiyubakamo ubwawe. Byongeye kandi, mu gihe uteruye umugambi runaka ushikamye, ntawaguca intege ngo bishoboke mu gihe wowe uhanze amaso umugambi wawe. Gusa niba wicaye ugategereza uti ‘reka mbanze mbemeze, nzabone gutangira umushinga wanjye’, aho uri gutakaza igihe kitazagaruka!

Gutegereza umuntu uzagufasha.
Hano mu kwifashisha urugero rwo mu buzima busanzwe, hari umusore mperutse kuganira nawe. Ni ingaragu iri mu kigero cy’imyaka 43 akibana n’ababyeyi be. icyo akeneye cyose mu buzima agihabwa n’ababyeyi be ! Tuganira yanganyiye uburyo ‘yakubititse !’ ati ‘narangije amashuri yisumbuye mbona akazi nkora imyaka 4. Nuko akazi kaza guhagarara, ntangira kurusha uko yikunda…ibi ni ukwibeshya, kuko baba biyibagije ‘nkana’ ya mvugo igira iti ‘isi ni ishyamba uhiga cyangwa ukiruka iteka !’. Iyi myumvire itera nyirayo kubaho yiyita inzirakarengane, kandi bene uyu muntu ntashobora kwiyumvisha ko italanto afite ‘igihe’ yashoboraga kumugeza ku musaruro urenze kure uwo yakwiyumvisha !guhura n’ubushomeri ! nyuma yaho nategereje akazi ndaheba. Ntabwo nashakishije kuko nari nizeye ko byanze bikunze nzabona umpa akazi nkakesheje abavandimwe mfite bakize ! Ariko kugeza ubu nta wunyikoza !’ Ubu aravumira buri wese ku gahera, areba nabi umukoresha wese ku bw’iyo mpamvu ; kandi na n’ubu aracyiteze ko hari uzamugoboka muri ubwo buzima akamucira inzira ! Ngo cyangwa akazungura ababyeyi be, akabona umutungo ; ngo ‘nibwo azasubukura imishinga ye y’ubuzima !’ Mu by’ukuri hari wa muntu usanga ashobora kwiyumvisha ko hari undi wamutekerereza, wamukunda.

Gutegereza kugwiza ibyangombwa byose mbere yo guterura igikorwa runaka.
Mu buzima busanzwe, si kenshi ibintu byose bitunganira rimwe. Ushobora gutegura umugambi runaka, ukaba ufite bimwe ukabura ibindi : wegeranye amafaranga ubone ikirere ntikimeze neza ; wige ugwize ubumenyi, igishoro kibure… ; mbese ku bw’imyumvire – shingiro uhore ubona hari ikibura. Birumvikana ko nutegereza kwegeranya byose kugira ngo utangire igikorwa runaka, igihe cyo gukora cyo kizaba gitambuka kandi ‘ubwacyo ari igishoro !’ Yego hano ntibivuze ngo winjire mu gikorwa buhumyi, gusa hari ijanisha runaka ry’imyiteguro ukwiriye kugeraho, ugaterura igikorwa, ibindi bikagenda byiyongeramo uko utera intambwe.

Kuva ku izima.
Aha bisobanuye gutesha agaciro ibyo wagokeye igihe, wiyuha akuya. Bisobanuye gutera amahirwe akuri imbere inyoni, kandi ikinariho ni uko abagera ku nzozi zabo ari abatava ku izima ‘persévérants’. Mbere yo kurekura igikorwa wari urimo, banza uzirikane ko wari hafi kugera ku nzozi zawe. Menya kandi ko kwicuza kukwadukira ku munsi uvuye ku izima. Niba udashaka ejo habihijwe no kwicuza, ibyiza bikenera igishoro ‘igihe’. Ntugacagase igikorwa ngo ukireke !

Kwitakariza icyizere / kwisuzugura.
Kugira icyo ugeraho bisaba ko ubwawe wiyubakamo icyizere kitajegajega. Ukibwira uti ‘ndabishoboye’. Iri ni ijwi rikwiyubakamo imbere [abahanga mu mitekerereze n’ubumenyamuntu baryita : umuntu w’imbere –inner voice / critique intérieure] ; aha ugomba kwiyumvisha ko ufite ubushobozi bwo gukora ibyo ukeneye gukora, ko udaciriritse, ko nta cyakubuza kubigeraho. Gushikama muri ubu buryo bizakubashisha gushyira mu bikorwa ibyo wateguye, bityo ubashe no gukoresha neza igihe wabigeneye.

Kutagira intego.
Kugira intego bituma ugena ibikorwa bizagufasha kugera kuri za ntego wihaye. Ibi bikubashisha kubyaza umusaruro igihe cyawe. Birumvikana ko iyo nta ntego, nta n’icyo gukorwa kiba gihari. Niba udashaka gutakaza igihe cyawe, zirikana ko udafite icyo abereyeho, aberaho ubusa ! udafite icyo gukora apfusha ubusa igihe cye, kandi udafite intego ntabona n’icyo gukora gihamye !

Kwimurira gahunda zawe mu nzagihe ‘procrastination’.
Birasanzwe kuba wagira gahunda wimurira ejo, ejobundi,…Gusa ugomba kubikora uzirikana ko icyatumye utabasha gukora ibyo ushaka gukora none n’ejo cyatuma utabikora. Mu by’ukuri kwimurira gahunda zawe mu nzagihe ni ugutakaza amahirwe : uyu munsi ufite ibikorwa byawo n’ejo ni uko ! Kwimura igikorwa wagakoze none bivuze ko hari amahirwe menshi ko hari ibikorwa utazigera ubonera umwanya uhagije, kubera wa wundi uba wamaze gutakaza.