You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
IKINYOMA NI KAMERE CYANGWA NI AMAHITAMO?

IKINYOMA NI KAMERE CYANGWA NI AMAHITAMO?

Kubeshya ni ibintu byacu kuva kera cyane, kugeza ubwo abantu batekereje gushyiraho imirongo ntarengwa kugira ngo bitagira ingaruka nyinshi. Mu rukiko, usabwa kugusha “ukuri, ukuri kwambaye ubusa”[2]. Ntabwo wemerewe kuguca ku ruhande. Na mbere y’uko utangira kuvuga, urahirira ko uri buvugishe ukuri.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Ibanga ry’ikinyoma ryibazwaho n’abashakashatsi batandukanye.

Umwe muri bo[1]yaragize ati : [Habaho ubwoko 2 bw’ibinyoma : (a) Mensonge altruiste. Ibinyoma biba bigamije kutababaza abandi, ahubwo bigamije kubashimisha. (b) Mensonges égoïstes. Ibinyoma bigamije kuzanira inyungu iyi n’iyi umubeshyi. Uyu mushakashatsi we yagiye kure anavuga ko « kubana n’abandi neza muri uyu muryango mugari tubamo, uba ugomba kwiga kubeshya! ».

  • Mensonges altruistes’, ni ibinyoma bigamije gufasha umuntu kwishima, no kumurinda kubabara. Nibyo bituma tutabwira umuntu ko yabyaye umwana ufite uburanga budashamaje kandi ari ko bimeze ! kuri twebwe, impinja zose ni nziza, ariko mu bitekerezo byacu turabizi neza ko hari impinja zidafite uburanga bushamaje. Niyo mpamvu buri foto kuri facebook iba ari nziza, n’ubwo yaba itagaragara.
  • Mensonge égoïste’ ni igihe wabeshye umuntu ko nta mafaranga ufite, kugira ngo utamuhaho ! ubushakashatsi bwagiye bukorwa kuri iyi ngingo bwagiye bugaragaza ko abagore bakunda kubeshya ‘Mensonges altruistes’ :bya binyoma bigamije kutababaza umuntu. Mu gihe abagabo benshi babeshya ‘Mensonges égoïstes’ : ibinyoma bigamije inyungu z’umubeshyi. N’ubwo abagore n’abagabo batabeshya kimwe, ariko bose barabeshya.

Uyu munsi ibinyoma byinshi biba kuri internet kurusha mu buzima busanzwe!

Hari abashakashatsi bagaragaza ko kuri murandasi ‘internet’, umubare munini w’abagabo bagerageza kureshya abagore bababeshya ku mwuga bakora, ibyo binjiza n’uko bangana mu myaka. Mu gihe abagore bo bakura ibiro runaka ku byo bapima mu by’ukuri, bagakura n’imyaka mike y’amavuko ku yo bafite !

Niba isi ya murandasi  yuzuyeho ibinyoma, isi y’inyamaswa nayo ntabwo ari shyashya ! birasa n’ibitumvikana vuba uburyo inyamaswa zibeshya nyamara zitavuga. Gusa, niko bimeze ! zifite ubushobozi bwo guhimba ibintu bitigeze bibaho, kugira ngo zigere ku byo zishaka. Ibi bibaho kenshi, cyane cyane mu nyamaswa z’impigi mu gutegura amayeri ari butume umuhigo wibeshya mu mibare bityo zikazigwa gitumo mu gihe izindi zibwiraga ko ziri guhunga, nk’uko n’umuhigo nawo ushobora kujijisha impigi, ikagwa mu mutego wo kwibeshya.

Reka dufate ingero zimwe na zimwe :

Inguge: Ahantu haba inguge, zikunze kurangwa n’amayeri menshi yiganjemo ibinyoma! Aho abashakashatsi babashije kubibona mu buryo bwumvikanya ni mu gihuga cya Costa Rica kibarizwa muri Amerika y’Amajyepfo. Mu itsinda ry’inguge, buri gihe haba harimo imwe ishinzwe akazi ko gucunga umutekano: icyo gihe bivuze ko wa mwanya izindi zihugiye mu gushaka ibyo zirya, yo iguma mu kazi ko kubera maso itsinda ryose, ku buryo nta mwanzi uri buzigwe gitumo. Iba ari gahunda zanoganije ku buryo niramuka ibonye ikintu ikeka ko ari icyago, iri busakuze kugira ngo izindi zijye kwihisha. Ni uburyo bushingiye ku cyizere, kubera ko inguge ishinzwe umutekano irizerwa cyane, maze mu gihe isasakuje izindi zikiruka zikajya kwihisha, kuko ziba zidashidikanya ko icyago kizugarije!

Inguge zafashwe amashusho n’abashakashatsi muri bwa bushakashatsi twavuze haruguru bwakorewe mu mashyamba y’inzitane yo muri Costa Rica, yagaragaje ko muri zo, ishinzwe umutekano yanyuzagamo igatanga intabaza cyangwa se igasakuza nk’irimo gutabaza, izindi zikajya kwihisha kandi mu by’ukuri nta kintu na kimwe cyabaye; ahubwo ari uko ivumbuye ibiryo ishaka kubirya yonyine idasangiye na ngenzi zazo!

Agaca mu nkoko: Ibisa n’ibingibi uzabibona niba woroye inkoko. Uburyo agaca gatwaramo inkoko nabwo bubamo amayeri menshi ashingiye ku kinyoma. Iyo kabonye itsinda ry’inkoko kandi kakaba gashakamo imwe, gakomeza kwitoratoza hafi ahongaho, kakajya kamanuka hasi kagatora ubusa kagasubira hejuru; kakaza kugera igihe kaza kwihisha hafi ahongaho kugeza gakuye umushwi muri za nkoko.

Inyoni: Inyoni zinafite uburyo bwazo bwo guhisha ibyo kurya mu butaka, aho zishobora gukoresha umunwa. Igataba akabuto runaka, ariko ikajya icukura n’ahandi hantu, igatabamo ubusa, mu rwego rwo kujijisha ngenzi zayo zishobora kuzaza guhiga izo mbuto. Maze ikaza guhisha urubuto rwa nyarwo ahandi hantu hizewe mu gihe iba yacukuye ahantu henshi. Iki ni ikimenyetso cy’uko iyi nyoni iba ishobora gutekereza ibyo izindi nyoni zitekereza.

Kubeshya ni ibintu byacu kuva kera cyane, kugeza ubwo abantu batekereje gushyiraho imirongo ntarengwa kugira ngo bitagira ingaruka nyinshi. Mu rukiko, usabwa kugusha “ukuri, ukuri kwambaye ubusa[2]. Ntabwo wemerewe kuguca ku ruhande. Na mbere y’uko utangira kuvuga, urahirira ko uri buvugishe ukuri.

Mu madini naho batubwira ko ari uko tugomba kwitwara.

Itegeko rya 8 ry’Imana, ntabwo rigira umwihariko na muto “Ntuzabeshye cyangwa ngo ubeshyere abandi” guturuka kuri Musa, kwanga ikinyoma byakwiriye amadini yose.

Gusa, ibirebana n’iyobokamana bisa n’ibiburizwamo iyo bigeze mu nyungu za politiki! “amakuru yafashwe n’inzego zacu z’ubutasi ndetse n’izindi zitandukanye ni ntashidikanywa. Ubutegetsi bwa Irak bufite kandi buhishe intwaro zikomeye, zitari zarigeze zibaho!” Ni G.W Bush, perezida wa 43 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Aya magambo ni yo yatangije intambara yo muri Irak mu 2003.

Intambara yakuye ku butegetsi Saddam Hussein. Hari benshi badatinya kuvuga ko iki ari cyo « kinyoma gikomeye cyagize ingaruka zikomeye muri politiki muri iki kinyejana turimo mu birebana no guhitana ubuzima bw’abantu benshi no gutwara amamiliyari y’amadolari ! »

Ibinyoma biri kuri uru rwego, ni byo bikurikiranwa n’inkiko. Uyu munsi bitekerezwa ko ibinyoma byinshi biri kuri iyi si ari ibya politike n’ibyo abashakanye babeshyana. Ariko hakaba ibindi binyoma byinshi bikorwa nk’umwuga cyangwa se nk’umurimo wo gutunga abantu ! uzabibona bakubwira ko barwaje umuntu mu bitaro, bakaba bakeneye amafaranga make yo kumugurira ibyo kurya : ikinyoma nk’ikingiki umuntu akagikora buri munsi !

Ni ikinyoma kitemewe, ariko hari n’ibinyoma byemewe kandi bitunze abantu, nk’ibyo bita « magie », cyangwa se ibikorwa mu mukino w’amakarita byitwa « poker » !

Nk’uko byumvikana mu nyandiko nyinshi twifashishije, « ikinyoma ni kamere kandi ni amahitamo !»

Wowe ubigenza ute kugira ngo umenye umuntu uri kukubeshya ? bizwi neza ko buri wese ubu bushobozi abwifuza. Tubararikiye gusoma inyandiko zikurikira kuri ino ngingo.



[1] Claudine Bilan. Impuguke mu mitekerereze n’imibanire mu gitabo « La psychologie du menteur ».

[2] La vérité, rien que la vérité.

Photo by Ocean Biggshott on Unsplash