You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA BISOBANURA IKI?

IMANA YIRIRWA AHANDI IGATAHA I RWANDA BISOBANURA IKI?

Uyu mugani abanyarwanda bawuca iyo babonye ibyiza n'amahirwe bibwira ko bibaye ku Rwanda gusa,andi mahanga atabonye. Ubwo nibwo wumva bavuga bati:"Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda".

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Uyu mugani ukomoka kuri Runukamishyo wabayeho ku ngoma ya Mibambwe I Mutabazi ahagana mu mwaka wa 1400 (1356-1386) ariko kandi wabaye gikwira biturutse kuri Cyirima Rujugira ahasanga mu mwaka wa 1700 (1699-1730).

Runukamishyo rwa Muhiga wa Nyamurorwa ni umupfumu wadutse mu Rwanda ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro Mutabazi. Akaba rero yarahingutse mu Rwanda aturutse mu Ndorwa y'u Butumbi.Runukamishyo ngo yari n'impumyi ku buryo yerekeza mu Rwanda yari arandaswe n'umuhungu we witwa Nsinga.Nuko baza berekeza i Gasabokwa Mibambwe Sekarongoro Mutabazi.

Uyu Runukamishyo ni na we musekuruza w'abasinga b'Abanukamishyo bo mu nzu y'Aboshya, Ngo yadukiye rimwe na Nkongori sekuru w'Abega bitwa Abakongori na Ndejuru sekuru w'abega bitwa Aberejuru.Abo bose bavuye i Butumbi ni ko baje baragura.Iyi miryango ni nayo yakomeje kugira umuhango wo kuragurira umwami inka n'Inkoko.Mbere ya bo mu Rwanda abahanuzi ngo baraguzaga umutwe  gusa.

Runukamishyo n'umuhungu we Nsinga bageze i Gasabo, igihe bazamuka ku musozi bahasanga inka zirisha. Runukamishyo azumvise ati:"Mbe  Nsinga izo nka ntiziri mo inka y'igitare ihaka uburiza?" Undi ati:"Izirimo!"

Barikomereza bajya I bwami. Runukamishyo amaze kuremya ubuhake neza,abwira Mibambwe ati: "Hariya twahasanze inka y'igitare ihaka uburiza uyishingane kuko ariyo izaguha imitsindo!" Inka bayishinga nyirayo bati: "Iyo nka nijya kubyara uramenye uzayireke yibyaze ntuzagere uyibyaza!"

Bukeye inka irerera imara iminsi ine itarabyara, nyirayo ararambirwa abona ko inka ye igiye gupfa arayibyaza.  Runukamishyo abwira umwami ati: "Abantu bagoma kwinshi, wa mugabo yabyaje yanka ye! Wari ugiye kuzatsinda amahanga bitaguteye ibyorezo, none uwo mugabo yakoze iyo nka mu nda! Akoze ababyeyi mu nda, uzatsinda ubanje kwohereza imbaga, ugiye kuzica abo muva inda imwe, n'abo ubyaye n'abo uhatse. Uno mugabo ayogoje igihugu!"

Yongeraho ati: "Ariko rero noneho, nubwo yabigize, muramubuze kuzazirika icyo kimasa inka ibyaye, bagishyire mu kiraro gusa ntihazagire umugozi ugikoraho”.  Babibwira uwo mugabo.

Bukeye ikimasa gikurana umururumba, kikamena ikiraro maze nyiracyo arakizirika. Runukamishyo aba yageze ibwami ati: "Wamugabo yongeye gukora ishyano kandi, yaziritse cya kimasa, azanye ingoyi mu Rwanda, azaniye Umwami kuzajya aboha abatutsi kandi bitajyaga kuzabaho, inka zigiye kujya zizanwa n'umugozi"

Ikimasa

Bukeye ikimasa kimaze gukura, Runukamishyo ati: "Nimukizane bagihe imbuto y'umwami bakimuragurire". Barakizana bagiye kukibikirira mu gikari cy'umuturage waho, bagikojeje umushyo kirasimbuka, injishi kirazica kiratwaza kimena urugo!

Baragikurikira bagisanga aho kiryamye mu rufunzo rwa Munyeri kuri Muhazi hasi ya Gasabo, kimaze kunanirwa. Bakibagira aho basanga kigeze. Igihe cyapfumuraga urugo cyari cyajyanye imishingiriro mu mahembe. Aho cyaryamye aho,kihasanga umugabo watemaga inkorogoto,agira ubwoba ahunga ahasize ingata ye n'kibando cye:byose Runukamishyo ategeka ko babijyana ibwami.

Bagezeyo, Runukamishyo aragurira umwami imitsindo y'icyo kimasa ati “Abagikurikiye bagiye kuyoborwa n'amaraso cyagenda kiva inzira yose;ibyo ni ukuvuga ko kiguhaye umukamo w'ibihugu bigari, ntabwo cyaguhiniye,kigihayekwirambura”

Imishingiriro cyajyanye mu mahembe kikuraguriye ko ikoro riranzeho imishishiro rizajya rigukurikira muri ibyo bihugu bya kure. Ingata basanze iruhande rwacyo ni ingata y'amaturo n'amakoro bizajya bigusanga mu bihugu wagiye kugarura.Naho ikibando basanze hafi yacyo kikuraguriye ko uzaragiza amahanga inkoni ukayabera umushumba"!

Runukamishyo rero yasabye umwami kubaga icyo kimasa maze agacira inyama zacyo abami bakikije u Rwanda.Barakibaze maze za nyama bazishyira mu duseke bazohereza mu Ndorwa,mu Burundi,mu Gisaka,,mu Bugara,mu Bunyabungo n'ahandi.

Ubwo rero intumwa yagezaga izo nyama kuri buri mwami w'ibyo bihugu,yabwiraga uwo mwami ati: "Dore inyama umwami w'u Rwanda Mibambwe aguciriye!"Abami bose barazanze bavuga ko umwami w'u Rwanda ashaka kubaroga. Umwami w'u Burundi wenyine ni we waziriye avuga ko nta mwami uroga undi kandi ko n'iyo yamuroga atenda kuroga ingabo z'uburundi  zose ku buryo yakwigarurira u Burundi.

Runukamishyo yari yategetse ko abami bazajya bazanga abazijyanye bazajya bazigarukana bagera ku nkiko z' icyo gihugu n'u Rwanda bakazihabyarira(bakazitaba)maze bakahatera igiti cy'umuvumu. Ibyo rero bikaba bisobanuye ko imana (inyama z'icyo kimasa baraguje) yiriwe mu mahanga igataha mu Rwanda. Ibyo ni amateka y'ibintu byabayeho kuko ku nkiko zose z'u Rwanda rw'icyo  gihe n'ibyo bihugu kugeza vuba aha hari hakiboneka bene ibyo bivumu kandi byose byitwa Ibimana bya Rwagisha bitewe n'uko cya kimasa kitwaga Rwagisha.

Runukamishyo rero yashimye ko ibyo bihugu byanze izo inyama maze zikagaruka zerekeza mu Rwanda,ibyo bikaba byari bisobanuye ko Imana yirirwa ahandi igataha mu Rwanda.

Naho ku mwami w'u Burundi waziriye Runukamishyo yaraguye ko u Rwanda rutazigera rutsinda u Burundi ngo rurwigarurire.Nyamara ariko ngo abarundi bashobora kuzacikira mu Rwanda umwami w'u RWANDA akabahaka kimwe n'abanyarwanda bazacikira  i Burundi.

Imvano: Amateka y'u Rwanda mu murage w'insigamigani shya"(Igitabo cya Mbere) cya Nyirishema Célestin.