You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
IMICO N’IBITEKEREZO BIBI: 
INTANDARO Y’INDWARA ZO MU MUTWE.

IMICO N’IBITEKEREZO BIBI: INTANDARO Y’INDWARA ZO MU MUTWE.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Buri wese mu buryo bumwe cyangwa se ubundi agira umuryango –muto cyangwa mugari- abarizwamo ku isi.  

Uwo muryango niwo ukwitaho kuva ukiri muto, kugeza igihe ubashije kugira ubushobozi bwo kwigenza ubwawe (kwibeshaho). Nk’uko uwo muryango ugenda ugerageza kuguha ibya nkenerwa byose mu mibereho yawe, ni nako ugerageza kuguha ibya nkenerwa by’ibanze mu mitekerereze, umuco, imyemerere.

Ni muri ubwo buryo, uzasanga umuntu afite amahirwe menshi yo gukomeza imyizerere, imyemerere akomora ku babyeyi be. Ni no muri ubwo buryo uzasanga hari ibitekerezo byabaga mu babyeyi bikomeje gushora imizi mu mibereho y’ababakomokaho –byaba byiza, cyangwa se bibi.

Abanyarwanda mu bunararibonye bwabo, nibo bagenuye ko “inyana ari iya mweru”, ko “impfizi ibyara uko ibyagiye” kandi ko “nta yima iyayo akabara” cyangwa se ko “mwene samusure avukana isunzu”.

Iyi migani migenurano yose yaganishaga ko bishoboka cyane ko imico, imiterere y’umubyeyi ayiraga umukomokaho: micomyiza akaraga umwana we ubupfura, urukundo, impuhwe,…naho undi ugasanga abamukomokaho abatoje urwango, urugomo, igomwa…aba rero nibo uzasanga babaye ikibazo mumuryango mugari barimo, kandi ugasanga nta garuriro, kuko ikibi kiba cyarashoye imizi muri kamere yabo.

Muri rusange ubuzima bwabo buhora mu makimbirane muri bo ubwabo, ndetse n’abo bari kumwe:bene abo, baba bafite amahirwe menshi yo gukubitana n’ibibazo byo mu mutwe, kuko ubuzima bwabo ubwabwo buhora mu ntugunda.

Ku rundi ruhande, ugasanga uwagize amahirwe yo kwakira uburere bumurikiwe n’umucyo, urukundo n’amahoro yibera mu buzima bw’amahoro, n’ubwo bidasobanuye ko nta bibazo akubitana nabyo, ahubwo uburyo abyakira n’uburyo abihagararamo ugasanga bimuhaye amahoro, nayo amuha kugubwa neza mu mubiri, bityo n’ubuzima bwe bwo mu mutwe ntibuhungabanywe n’imiraba y’ibigeragezo bitabura kuboneka mu nzira ya muntu.

Ku bemera Imana, bakizera ibyanditswe muri Bibiliya, hari aho ivuga mu migani 15:15 ko “ufite umutima unezerewe ahora mu birori”. Uko bigaragara, abantu barangwa n’ikizere bagira ibyishimo kurusha abantu bahora batekereza ibintu bibi.

Nanone abo bantu bagira inshuti nyinshi. Ubundi se, usibye n’ibivugwa muri Bibiliya, hari uwakwifuza guhorana n’umuntu uhora yijimye?  Ariko tuvugishije ukuri, nubwo waba uri umuntu urangwa n’ikizere, ukwiriye guhora uzirikana ko akaryoshye kadahora mu itama: Dufashe urugero, ushobora kumva amakuru avuga iby’intambara, iterabwoba n’ubwicanyi.  Ushobora kuba ufite ibibazo mu muryango. Ushobora kuba wifitiye ibibazo byawe bwite.  Inshuti yawe ishobora kukubabaza,…

Ubwo rero aho kugira ngo ubyirengagize, cyangwa ngo biguhangayikishe cyane, jya ugerageza kubibona mu buryo bushyize mu gaciro. Kubona ibibazo ufite mu buryo bushyize mu gaciro, bizakurinda imihangayiko irengeje urugero, wemere ko burya nta byera ngo de!

Mu rwego rwo kugerageza kuguma mu mibereho ifite icyerekezo, ndetse no kwirinda intekerezo zigusubiza hasi, ukwiriye kuzirikana ko usibye no mu buzima busanzwe, no kubemera Imana, Bibiliya ivuga ko “Nta muntu uri mu isi w’umukiranutsi ukora ibyiza gusa ntakore ikosa”.  

Kuba wakora ikosa ntibisobanuye ko uri udashobotse, ahubwo bigaragaza ko uri umuntu. Bityo rero, gukuririza amakosa wakoze ni ingeso mbi: ahubwo ujye ushaka inzira yo kwikosora, no kugaruka mu nzira nziza, wihatire kuba umuntu ushyira mu gaciro.

Ingeso yo kwigereranya n’abandi:Kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga ngo urareba amafoto cyangwa ubaririza ibirori utatumiwemo, nta kindi byakumarira uretse kukubabaza, ndetse bikaba bishobora gutuma wanga inshuti zawe.  

Mu buryo bushyira mu gaciro rero, ukwiriye kwiyumvisha ko udashobora gutumirwa mu birori byose. Usibye n’ibyo kandi, amafoto yo ku mbuga nkoranyambaga ntagaragaza ukuri kose.

Kugira umuco wo kwimakaza amahoro, cyane cyane duhereye aho turi. Ntushobora kugena ibyo abandi bakora, ariko wowe ushobora guhitamo ibyo ukora. Hitamo kuba umuntu uharanira amahoro.  

Haranira ko mu muryango wawe harangwa amahoro, nk’uko ubigenza iyo ugiranye ikibazo n’inshuti yawe. Umunyarwanda yaragize ati: “Ntazibana zidakomanya amahembe”. Ubwo rero, ugomba guhitamo uko witwara, ugaharanira amahoro cyangwa ugatuma ibintu birushaho kuzamba.

Nanone umuco wo gushimira, utuma twibanda ku byiza twagezeho, aho kwibanda ku bibi twakoze.  

Nk’umuntu ushyira mu gaciro, ibibazo ufite ntibikaguhume amaso ngo bitume utabona imigisha ufite : N’ubwo waba ufite ibibazo, hari n’ibindi byiza biba byakugezeho cyangwa bizakugeraho.  Inshuti duhitamo, zigira uruhare runini mu myifatire yacu.  

Iyo umarana igihe n’abantu b’indashima, birata cyangwa bavuga amagambo aca intege, bikugiraho ingaruka.  Iyo inshuti zawe zifite ibibazo, zishobora kubabara kandi zikiheba.

Jya ubafasha, ariko ntukikorere ibibazo byabo ngo ubigire ibyawe.