You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
IMWE MU MYITWARIRE ISENYA UBUZIMA.

IMWE MU MYITWARIRE ISENYA UBUZIMA.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

‘Urwango ruvuna urwikoreye, uwanzwe yigaramiye’ : Inzika idashira isenya intekerezo.

Kugira inzika idashira nta wundi bimunga usibye wowe. Kumva umerewe nabi kubera ko utabashije kubona akazi wifuzaga, cyangwa gukomeza kurakarira inshuti kubera ko udashobora kwishakamo imbabazi, nta kindi bikumarira usibye kukugabanyiriza amahirwe yo kugira ubuzima bwiza. Gutsimbarara ku nzika si byo bikemura ikibazo ku mpande zombi, kandi uko ukomeza kugira inzika niko bikomeza kugira ingaruka ku buzima bwawe : gusenyuka mu ntekerezo, indwara z’umutima, ihungabana, n’izindi.

Inzika ubusanzwe zigirwa n’abana n’abakigimbuka : bene aba, amarangamutima yabo aba akiri kurerwa. Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko guhera ku kigero cy’imyaka 30, umuntu akwiriye gushishikarira kwitoza kubabarira, kuko iki ni ikigero aba atangiye guhura n’inzira z’ubuzima ashobora guhuriramo na gahunda zamuhungabanya mu gihe zitagenze neza : urukundo, akazi,…ikiba kigamijwe muri uku kwitoza kubabarira, ni ukugira ngo ubuzima bukomeze, kuko ibikomeretsa umuntu ntibiba bikwiriye kumuhagarika mu ntambwe ijya imbere. N’iyo utabikorera wa wundi watumye ubabara, ubikora kugira ngo biguhe amahoro mu mutima, ndetse no kumererwa neza mu buzima. Nk’uko imvugo isanzwe y’ikinyarwanda igira iti ‘uruvugo ruvuna uruvuga, uruvugwa yigaramiye’, n’urwango ni uko, urwango ruvuna urwikoreye, uwanzwe yigaramiye.

‘Ibyiza biri imbere’ : nyamara mu buzima bwawe hari ibyiza wanyuzemo !

Mu mabyiruka (imyaka <20), akenshi nibwo abantu bagira igihe gihagije cyo kwidagadura cyane, gusohokana n’inshuti mu birori bya hato na hato, gutaha amasaha akuze, no gukomeza kwizera kuzabona akazi kugeza igihe ukaboneye kandi kakwishyura neza ; ubundi kuri bamwe ukaba wakumva ko wageze aho wifuzaga kugera !

Nyamara, benshi uzasanga dukunze kwibeshya ko iyo umuntu atangiye gusohoka muri ya myaka 20, ibihe byiza nabyo biba bitangiye gukendera, ubundi umuntu akinjira mu buzima butaryoshye mu gihe cyose asigaje ku isi.

Ariko rero, ibi ntabwo ari ihame na mba! ahubwo ni ibyo dushobora kwishyiramo aka ya mvugo y’ab’ubu, igira iti ‘byose ni mu mutwe’. Birashoboka ko waba wibwira muri wowe uti ‘ubu nta cyerekezo, nariye ubuzima uko nshoboye, none ibihe byiza byaransize’ ; izi ntekerezo nuzubakiraho gahunda zawe z’ubuzima, niko bizagenda ! ariko nuharanira gukomeza kubaho unezerewe, ntugire akanya na gato upfusha ubusa, nta kabuza uzakomeza ubone ko ibyiza biri imbere. Nibyo, haranira kujya imbere kuko, ‘ibyiza biri imbere’, ariko ntukibagirwe ko hari ibyiza wahuye nabyo ku nzira y’ahahise hawe, maze urwo rwibutso rwiza rukubakemo icyizere ko imbere ushobora no kurya ku byiza kurushaho. Wibuke imvugo twateruriyeho, ‘byose ni mu mutwe’, kandi ukazirikana ko ‘bihira ukora’.

‘Umuntu yishima aho yishyikira’ : irinde kubaho birenze ubushobozi bwawe.

Abahanga mu bujyanama bwerekeye iby’imali bavuga ko kujya mu kiruhuko cy’iza bukuru utekanye (imyaka 65), ugomba gutangira kwiteganyiriza byibura ku myaka 25. Iki ni igihe umuntu ufite ubuzima bwiza aba afite imbaraga ku mubiri no mu bitekerezo ku rugero rwiza umuntu ashobora kugeraho. Uyu muntu aba atarahura n’ibibazo byo kubatwa gutandukanye (ibiyobyabwenge bitandukanye, ingeso n’imico bitaboneye,…). Ni igihe abenshi baba bamaze gushyikira mu biganza byabo ubwigenzure bukwiriye ndetse n’ibikoresho bihagije byo kubyara umusaruro (amashuri, impamyabushobozi, impamyabumenyi, igishoro mu buhinzi, ubworozi, ubwubatsi,…)

Birumvikana, ariko ibi bishingira ku bintu bitandukanye, ariko uburyo bwa mbere butuma umuntu atabasha kwiteganyiriza ni ukubaho mu buryo burenze ubushobozi afite.

Abantu dukunze gushakira umunezero w’akanya gato mu isi y’ibintu [bishashagirana, bikayoyoka nk’umuyaga !], tukagura ibintu bituma twishima mu gihe runaka ; ariko nyuma watekereza ugasanga agaciro k’amafaranga wakoresheje ugira ngo wishimishe karenze kure ubushobozi bwawe bwa buri munsi. Iyi myifatire niyo mu kinyarwanda bita ‘kwaya’.

Ku muntu uri mu kigero cy’imyaka 20 [ingimbi], guhaha buri kanya cyangwa kujya mu kabari usanga ari imyifatire rusange mu mico itandukanye ku isi. Ariko ku myaka 30, iki ni ikigero umuntu atangira gukenera ibintu bihenze kubera ubuzima aba agezemo : Ubutaka, Inzu, Imodoka, gushinga umuryango, Ubwiteganyirize,…Ku rundi ruhande, ku bantu benshi kubaho mu buryo buhanitse kandi akenshi ubushobozi ufite butakwemerera kugera kuri urwo rugero ni ibintu bikunze kubaho. Abahanga mu byo gucunga umutungo no kuringaniza imibereho igendanye n’ubushobozi bagira inama abantu bose ko ‘bakwiriye kwitwararika, bakirinda gukoresha amafaranga menshi ku bintu bidafite umumaro urambye, ahubwo bagaharanira kuzigama menshi uko bishoboka ; kuko ari byo bizabaha umutekano n’umudendezo ; kandi bikagutegurira kuzagira imibereho myiza itarimo kwicuza no kwifuza mu gihe uzaba ugeze mu zabukuru’.

Abakurambere babimenye mbere mu bushishozi bagize bati ‘Akabando k’iminsi ugaca hakibona’.