HYPERTENSION : INDWARA IKOMOKA KU MIKORANIRE HAGATI Y'UMUTIMA N'IMITSI

HYPERTENSION : INDWARA IKOMOKA KU MIKORANIRE HAGATI Y'UMUTIMA N'IMITSI

Umuvuduko w’amaraso ni imwe mu ndwara zibasira umutima, ukaba uvugwa mu gihe uterera ku bipimo birenze ibisanzwe, ibi bigatuma amaraso anyura mu mijyana agendera ku muvuduko ukabije.

Ivan Nyagatare

Tariki ya 17/05, umunsi mpuzamahanga ngarukamwaka wahariwe ubukangurambaga ku ndwara y’umuvuduko ukabije w’amaraso.

Umuvuduko w’amaraso ni imwe mu ndwara zibasira umutima, ukaba uvugwa mu gihe uterera ku bipimo birenze ibisanzwe, ibi bigatuma amaraso anyura mu mijyana agendera ku muvuduko ukabije.

Imikorere y’umutima.

Umutima niyo mashini isunika amaraso iyakwiza mu bice bitandukanye by’umubiri. Iki gikorwa umutima ugikora mu bihe 2 :

  • Igihe cya mbere ni aho umutima wiyegeranya, mu rwego rwo gusunika amaraso uyohereza mu bice biyakwirakwiza mu mubiri. Imitsi ikoreshwa muri iki gikorwa ni iyitwa ‘imijyana’. Iki gihe ni cyo cyitwa ‘systole’.
  • Igihe cya kabiri ni igihe umutima wirekura, ukabyimba urimo kwipakiramo amaraso mbere yo kuyohereza mu bice bitandukanye. Iki gihe cyitwa ‘diastole’.

Umuvuduko w’amaraso ni iki ?
Systole ni ugusunika amaraso kugira ngo akwire mu mubiri. Diastole bikaba kwiyuzuza amaraso k’umutima.  Ni ibihe bisimburana mu buzima bwose umutima umara ukora. Umuvuduko amaraso akoresha muri uru rugendo niwo bita ‘tension’ mu gifaransa. Ni ingufu amaraso akoresha agenda mu mutsi. Noneho izo ngufu ukaba wanazibonera inyuma kuri uwo mutsi. Uko amaraso arimo kwiruka mu mutsi kandi ari menshi, niko bavuga ko umuvuduko wayo ari munini. Ni nk’uko ushobora kureba ku mupira utwara amazi ukabona wabyimbye cyane ubirebeye inyuma kubera ko urimo kunyuramo amazi menshi kandi yihuta cyane.

Ni gute bapima umuvuduko w’amaraso ?
Hagati mu kinyejana cya 18 nibwo abantu batangiye kwita ku muvuduko w’amaraso. Muri iki gihe, ntabwo bavugaga ‘umuvuduko w’amaraso’. Ahubwo bavugaga ‘ingufu z’amaraso. La force du sang’. Muri iki gihe, ubushakashatsi ku muvuduko w’amaraso babukoraga bafata inyamaswa nzima, bakayica umutsi, maze bakareba umuvuduko amaraso arimo gusohokeraho. Ni nko kuba ufite umupira urimo kunyuramo amazi, noneho ukawukata ugamije kureba ingufu ayo mazi arimo gutungerezaho. Inkuru nziza ni uko nyuma bakoze ibyuma by’ikoranabuhanga bishobora gupima uyu muvuduko cyangwa se izi ngufu z’amaraso bitabaye ngombwa ko bakomeretsa izi nyamaswa. Ni ibikoresho bazirika ku kuboko k’umuntu cyangwa se indi nyamaswa noneho aho kiziritse ku mutsi, kikumva umuvuduko amaraso arimo gukoresha anyura muri uwo mutsi. Ni nko kuba ufite umupira urimo kunyuramo amazi, noneho ukawukanda ushaka gufunga amazi arimo kuwunyuramo, kugira ngo urebe niba ayo mazi ari bube menshi agatobora uwo mupira, kubera ingufu zayo. Uko muri uwo mupira harimo umuvuduko munini kandi amazi arimo ari menshi, niko bizagusaba imbaraga nyinshi mu kuwukanda kugira ngo uwufunge, ya mazi yishakire inzira, aturitse umupira. Uku niko basigaye bapima umuvuduko w’amaraso.

Mu kohereza amaraso, umutima ukorana ute n’imitsi ?
Mu kohereza amaraso mu mitsi y’imijyana, umutima ntabwo ubikora mu buryo bukomeza. Ntabwo ari nk’igihombo cyohereza amazi angana kandi mu gihe cyisubiramo kingana. Uko umutima wiyegeranya wohereza amaraso n’uko wirekura wegeranya amaraso, uyohereza bitewe n’uko uyabonye kandi ukaba uyafite ahagije yo kohereza. Ibi bivuze ko imitsi itakira amaraso ngo ihite iyohereza mu mubiri ako kanya : ahubwo irayabika, ikayegeranya akagwira ubundi ikagenda iyohereza nyuma. Ibi nibyo bituma imitsi y’umuntu iba ikomeye ku buryo ishobora kubika amaraso menshi kandi ikagira ubushobozi bwo kugenda yifungura yongera yifunga, ikabikora yohereza amaraso neza neza kwa kundi iyo ukanze ka ga tube kabamo umuti woza amenyo bimera iyo ugakanze kugira ngo usohore umuti w’amenyo. Umuvuduko umutima ukoresha mu gutera ni ukuvuga igihe ukoresha muri kwa kwiyegeranya no kongera kwirekura ari byo bya bihe bya systole na diastole, cyangwa se kwirekura ugakurura amaraso, no kwiyegeranya ukayasunikira mu mitsi mu gihe runaka –wenda nko mu munota, nibyo bita ‘Fréquence cardiaque. FC’. Ku muntu mukuru, ni ibyitwa ‘bpm’ (battements par minute) ziri hagati ya 60 na 80. Ni ukuvuga ko umuntu mukuru umutima we utera inshuro ziri hagati ya 60 na 80 mu munota 1. Iyo umuntu akiri umwana, izi nshuro ziba ari nyinshi, yaba mukuru zikaba hagati ya 60 na 80 ; yagera mu zabukuru izi nshuro zikongera kuzamuka.

Muri uru rwungano kandi, habamo icyitwa ‘Volume d’éjection systolique, VES’. Iyi ni ingano y’amaraso ava mu mutima buri gihe iyo umutima wiyegeranyije, usunikira amaraso mu mitsi. Izi ni mililitiro ziri hagati ya 60 na 80 uko umutima wiyegeranyije cyangwa se wikanze [kwikanda]. Aha ni ku muntu mukuru. Iyo bafashe inshuro umutima utera ku munota –ubwo ni za nshuro wirekura n’izo wiyegeranya ku munota, bagakuba n’ingano y’amaraso umutima wohereza iyo wiyegeranyije inshuro 1, bitanga ingano y’amaraso asohoka mu mutima buri munota. Ni ibyitwa ‘Débit cardiaque. DC’.

Bapima bate umuvuduko w’amaraso ?
Iyo umutima wiyegeranyije ukohereza amaraso mu mutsi, uwo mutsi urabyimba. Ukabyimba bitewe n’ingano y’amaraso yoherejwemo n’umuvuduko afite. Ni nk’uko igipulizo kibyimba iyo bagihazemo umwuka, kikabyimba cyane iyo bahazemo umwuka mwinshi icyarimwe. Iyi mitsi nayo irakweduka. Iyo amaraso abayemo menshi, ugukweduka kwayo kugera aho kukarangira, hakaba n’ubwo ishobora guturika. Iyo umutima wirekuye wegeranya amaraso, nibwo amaraso aba ari make mu nzira (mu mitsi), ni ukuvuga mu migarura ; kandi afite ingufu nke. Iyo bapima umuvuduko w’amaraso rero, bareba ingano y’amaraso ari mu mutsi, ndetse n’umuvuduko wayo igihe umutima umaze kuyohereza ; bakareba niba amaraso atari menshi mu mutsi ku buryo yanawuturitsa. Iyo bapima umuvuduko w’amaraso kandi, banareba ingano y’amaraso ari mu mutsi, igihe umutima urimo kuyakusanya kugira ngo uyohereze.

Niyo mpamvu nibapima umuvuduko w’amaraso, uzumva babwira umuntu ngo afite 12/7 cyangwa se 12/8 cyangwa se nanone 14/9. Biba bivuze ko uyu mubare munini (12) cyangwa se (14) ari ingano n’umuvuduko by’amaraso igihe umutima wikanze [kwikanda] uyohereje mu mitsi, hanyuma uyu mubare muto (7), (8) cyangwa se (9) ikaba ingano n’umuvuduko w’amaraso igihe umutima wirekuye urimo kwegeranya amaraso kugira ngo uze kubona ayo wohereza mu mitsi.

Ni ryari bavuga ko umuntu arwaye ‘hypertension’ ?
Umuntu ufite 12/7 bavuga ko afite umuvuduko w’amaraso usanzwe. Batangira kuvuga ko ufite umuvuduko w’amaraso ukabije iyo ufite nibura 14 /9. Bitewe n’uko umuvuduko umutima utereraho uhindagurika bitewe n’amasaha, ibyo umuntu ari gukora cyangwa se amaze gukora, kugira ngo umenye ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso bisaba ko wipimisha inshuro 3, mu bihe bitandikanye by’umunsi ; kandi bikaba mu gihe utuje, utahagira cyangwa se utananiwe.

Indwara ya hypertension –umuvuduko ukabije w’amaraso iterwa n’iki?

  • Uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso ushobora kubukomora ku mubyeyi wawe.
  • Indwara ikagenda iza uko ugenda ugana mu zabukuru. Akenshi ni hejuru y’imyaka 45.
  • Ubu burwayi kandi bushobora guterwa no kuba ufite ibiro byinshi cyangwa se ubyibushye bikabije. Uko ugenda ubyibuha cyane, niko ukenera amaraso menshi, kugira ngo ageze umwuka mwiza wa Oxygène n’ibindi bitunga umubiri mu bice bitandukanye by’umubiri. Uko umubiri ukenera ayo maraso menshi, niko n’umuvuduko mu kuyajyana wiyongera.
  • Iyi ndwara kandi ushobora kuyiterwa no kunywa itabi bitewe n’uko bimwe mu binyabutabire bigize itabi byangiza imitsi ; ni ukuvuga imijyana ntibashe gutambutsa amaraso neza.
  • Ikindi, kunywa inzoga nyinshi.
  • Kurya umunyu mwinshi.
  • Kurya kenshi kandi ibiryo birimo amavuta menshi.
  • Kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije, n’ibindi.

Mu Rwanda byifashe bite ?
Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko mu basaga miliyoni 1 bangana na 15% by’abanyarwanda bose bari hagati y’imyaka 15 na 64 bafite ikibazo cy’umuvuduko ukabije w’amaraso. Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima mu Rwanda (Rwanda Biomedical Center. RBC) kivuga ko mu bantu Miliyoni 1 barwaye umuvuduko ukabije w’amaraso mu Rwanda, ibihumbi 80 bonyine ari bo bakurikiranwa n’abaganga ! Ibi bivuze ko abagera ku bihumbi 920 bativuza ! Abantu bagirwa inama yo kugerageza kujya kwisuzumisha kwa muganga nibura 1 mu myaka ibiri niba ugejeje imyaka 18 y’amavuko, naho waba uri hejuru ya 40 y’amavuko ukabikora nibura inshuro 1 mu mwaka. Nyuma yo gusuzumwa na muganga akemeza ko ufite uburwayi bw’umuvuduko ukabije w’amaraso, niwe ukwandikira imiti. Kirazira gufata imiti utayandikiwe na muganga, nyuma to kugusuzuma.

Iyo bitabaye ibi, iyi ndwara iranakwica kubera ko yo n’izindi zitandura (Non Communicable Diseases. NCDs) zica 46% by’abantu bose bapfa mu Rwanda buri mwaka !