You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
INDWARA YA STROKE

INDWARA YA STROKE

Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w’amaraso ushobora gutera guturika k’udutsi two mu bwonko.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko abantu 40% barwara stroke ibica, naho 70% bayirwaye ikabasigira ubumuga bukomeye.

Mu gushaka kumenya amakuru yizewe kuri ino ndwara, ndetse n’uko imeze ku isi muri rusange ndetse no mu Rwanda by’umwihariko, twegereye Dr. J. Mucumbitsi, Umuganga w’abana akaba n’inzobere ku ndwara z’umutima. Twifashishije kandi imbuga nkoranyambaga[1]zitandukanye zivuga ku buzima.

Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bugaragaza ko mu mwaka wa 2010, abarwaye ‘stroke’ ari Miliyoni 17, kandi yibasira abantu barengeje imyaka 65. Naho mu mwaka wa 2011 indwara ya ‘stroke’yabaye impamvu yaje ku mwanya wa 2 mu mpamvu z’impfu zahitanye abantu benshi ku isi: aba bakaba iki gihe barabariwe muri miliyoni 6 n’ibihumbi 200.

Ubu bushakashatsi bukomeza buvuga ko muri Amerika indwara ya stroke ari impamvu ya mbere mu gutera ubumuga.

Dr. Mucumbitsi avuga ko agereranyije, mu Rwanda hatabura abantu bagera kuri 500 mu mwaka bahura n’ikibazo cya ‘stroke’.

Indwara ya ‘stroke’iterwa n’iki?

Impamvu ya mbere itera stroke ni igihe imitsi (blood vessels. Vaisseaux sanguins) igaburira ubwonko amaraso izibye.Impamvu zo kuziba kw’iyi mitsi zaba nyinshi. Ikuze kuba intandaro ni iyitwa ‘Thrombosis. Thrombose’. Aha ni indwara ibaho igihe amaraso avuriye mu mutsi, agakora ikibumbe cyitwa thrombus.  Akenshi aya maraso atangira ari akabumbe gato kibumbira ku kamanyu k’amavuta mabi akomoka kuri cholesterol iba yagwiriye mu mubiri no mu nkuta z’imitsi iyobora amaraso, bikagenda bifunga wa muyoboro w’imitsi buhoro buhoro.

Iyo umutsi wenda gufatana ku buryo amaraso acamo ari make, hari ubwo havaho akabango gato kagafunga n’ahari hasigaye. Utwo tubango dukunda kuva ku mitsi inyuramo amaraso yo ku ijosi.

Iyo ufite cholesterol nyinshi mu maraso, bikamara igihe kirekire, igenda izibira imitsi minini izamura amaraso mu bwonko, hakaba igihe havaho akabango kakaziba umutsi umwe mu yigaburira ubwonko, bigatuma hari igice cyabwo kitageramo amaraso.

Tubaza Dr. Mucumbitsi niba stress itaba intandaro yo kugira ikibazo cya stroke nk’uko abantu bamwe babyibwira, yadushubije agira ati “mu bushakashatsi bwashyizwe ahagaragara kugeza ubu nta haragaragara ko stress ifite uruhare mu gutera iyo ndwara ya stroke”.

Dr. Mucumbitsi akomeza avuga ko indi mpamvu itera stroke ari umuvuduko w’amaraso ushobora gutera guturika k’udutsi two mu bwonko.

Hari ibimenyetso byatuma umuntu amenya ko arwaye ‘stroke’?

Nta bimenyetso simusiga by’iyi ndwara nk’uko Dr. Mucumbitsi abivuga, ariko hari ibimenyetso bitandukanye byatuma ugira amakenga, harimo ibimenyetso 3 by’ingenzi:

  • Iyo igice kimwe cy’imitsi yo mu maso gifite intege nke nko kubona umunwa uhengetse (mbese nyirawo atakibasha kuwugenzura byuzuye), ijisho rimwe rikifunga, umurwayi atakibasha kurigenzura.
  • Kugagara igice cy’umusaya, wakoraho ntubyumve.
  • Kugobwa ururimi no gushyira amaboko hejuru ukumva ukuboko kumwe ntikubashije kugumayo.

Ibi bimenyetso iyo ubyibonyeho urasabwa kwihutira kujya kwa muganga –byarushaho kuba byiza usabye umuntu kuguherekeza, ndetse byihutirwa atari ukuvuga ngo ‘nzajyayo ejo’.

Indwara ya ‘stroke’iravurwa?

Dr. Mucumbitsi avuga ko iyi ndwara mu Rwanda bayivura kimwe n’ahandi hifashishijwe uburyo 2, bitewe n’urwego igezeho n’impamvu yayiteye:

  • Gutanga umuti wo mu mutsi kugira ngo ushongeshe cya kibumbe cy’amaraso n’ibinure, maze umutsi uzibuke.
  • Iyo umutsi waturitse amaraso akaba menshi, hari igihe biba ngombwa ko umurwayi abagwa.

Mbese birashoboka kwirinda indwara ya ‘stroke’?

Urubuga sante.fr ruvuga ko nk’uko izindi ndwara zitandukanye zikomoka ku myitwarire ngengamirire na ngengamubiri, indwara ya stroke ishobora gukumirwa hitwararikwa gahunda ngengamirire n’imyitwarire ngengamubiri:

  • Uburyo bwa mbere bwo kwirinda ni ukugira akamenyero ko gukora imyitozo ngororamubiri: ibi bizafasha umubiri gukumira ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso – kandi twabonye ko iyi ari imwe mu mpamvu nyamukuru ntandaro z’indwara ya stroke.
  • Kwirinda kunywa itabi ndetse no kwirinda kwegerana n’abarinywa kuko ya myotsi yaryo itabura kuba intandaro y’ibibazo bitandukanye ku mikorere y’umutima, nabyo bikaba imbarutso mu kongera ibyago biganisha ku ndwara ya stroke.
  • Kunywa inzoga mu rugero rukabije nabyo bishobora kuba intandaro yo kwiyongera kw’ibyago byo gukubitana n’indwara ya stroke.
  • Kwita ku mirire iboneye no kwirinda kugira ibiro bitajyanye n’indeshyo yawe, kuko ibi biganisha kuri kwa kwitsindagira kw’ibinure bya cholesterol mu mubiri –intandaro yo kunigwa no gufungana kw’inzira z’amaraso, biganisha ku ndwara ya stroke.
  • Abantu bafite imyaka guhera kuri 40 basabwa kwisuzumisha buri mwaka bakareba uko ibipimo bya gahunda z’ingenzi mu mubiri bihagaze: umuvuduko w’amaraso, igipimo cy’isukari iri mu maraso, igipimo cy’ibinure ‘cholesterol’ biri mu maraso, ibiro bafite bigereranyijwe ku burebure bwabo (BMI).

Muri make, ubu nibwo buryo bushoboka bwo gukumira iyi ndwara bwashyizwe ahagaragara n’ubushakashatsi.

Mu kwanzura iyi nyandiko, ntitwabura kwibutsa abasomyi ko “kwirinda biruta kwivuza”: ni byiza kwisuzumisha, ukamenya uko ubuzima buhagaze mu gihe runaka. Kuko indwara ya ‘stroke’ ni indwara itungurana cyane kandi yica. Ndetse iyo udapfuye, uramugara, ugasanga igice runaka cy’umubiri kigendaniyeko! Byumvikane ko iyo umugaye, hari icyiciro cy’ubuzima uba utagishoboye kuzuza ubwawe: mu yandi magambo, ntuba ugishoboye kugira icyo wimarira.



[1] www.sante.fr/sante/attaques divers/ attaque cérébrale. urubuga rwasuwe kuwa 06/02/2021 saa 4 :45am.

Photo by Sam Burriss on Unsplash