INGARUKA KU KUNYANYAGIZA AMAFOTO Y'ABANA KU MBUGA NKORANYAMBAGA

INGARUKA KU KUNYANYAGIZA AMAFOTO Y'ABANA KU MBUGA NKORANYAMBAGA

Itondere amashusho na za videwo uhererehanya ku mbuga nkoranyambaga!

Ivan Nyagatare

Itondere amashusho na za videwo uhererehanya ku mbuga nkoranyambaga!

‘Akarenze umunwa karushya ihamagara’! Bigaragazwa kenshi nk’umubyeyi ko ukwiye guca ukubiri no kuba wagira ifoto cyangwa videwo iyo ari yo yose y’umwana wawe ushyira kuri internet cyane cyane uhereye ku mbuga nkoranyambaga, izi za facebook, snapchat, instagram, twitter n’ahandi hahererekanywa amashusho nk’izo za tik tok, youtube n’ahandi henshi hatandukanye. Gusa nanone, si n’amafoto na za videwo bifite uburyo hari umwihariko uwo ari wo wose byaba bifite, oya ! Ubishoboye rwose nta shusho n’imwe y’umwana ukwiye kugira aho ushyira kuri internet !

Kenshi bigaragazwa ko bisa n’ibigoye kubi, kuko abantu muri rusange barushaho kumera nk’aho iyo batagize ibyo bivugaho ku mbuga nkoranyambaga ahari abandi batamenya ko bariho cyangwa ko bishimye cyangwa se ko babayeho neza, kuko hariho ubundi buzima –ahanini bw’ikinyoma no kwishuka, ubuhungiro bwa mbere ku buzima bivugwa ko ‘bukosoye [editing]’ bukajyanishwa n’uko babyifuza mu mashusho meza bagenza uko bashaka, bakabonwa uko babyifuza nyine, ariko rimwe na rimwe [ndetse akenshi] bitanabashobokera mu buzima busanzwe !

Ku ngingo y’amafoto y’abana usanga utahamana mu rugo cyangwa ngo ujye uyahererekanya n’abo ari ngombwa gusa ko babona umwana wawe –kuko uko biri kose nta cyo binamariye erega abenshi kuri internet kumenya umwana wawe basanzwe batazi, nawe ubwawe benshi ntabwo bakuzi ahubwo urashira ubuzima bw’undi muntu [mutabigiyeho inama] ku karubanda, ndetse mu byago : Umwana usa n’uwambura uburenganzira butari bucye bw’ahazaza mu by’ukuri mu mikino, no kwibeshya gukomeye kuko uba utanabigambiriye byanze bikunze !

Urugero rw’inkuru [yabayeho mu myaka micye ishize] :Spencer Elden & Nirvana.

Hari ifoto y’umwana ugaragara ku gifuniko cya Album ‘Never Mind’ y’itsinda Nirvana baririmba kandi bagacuranga mu njyana ya Rock –Aba ni Abanyamerika. Iyi iriho umwana w’umuhungu wambaye ubusa hose, ari koga muri piscine. Ibyo ni ibyo mu mwaka w’1991. Iyi album iriho indirimbo nyinshi zamamaye cyane kandi zakunzwe na benshi [ubwo by’umwihariko abakurikiranira hafi iby’injyana ya rock]. Indirimbo nka Smells Like Teen Spirit, In Bloom, Come As You Are, Stay Away, n’izindi.

Kugeza ubu mu mateka y’ubuhanzi, album yacurujwe muri copies zayo zisaga miliyoni mirongo 30, ihinduka imwe mu zacurujwe akayabo k’amafaranga mu isi. Ni n’imwe mu zashimwe na benshi mu mateka y’umuziki mu isi. Kuva mu mwaka w’’2004 kandi ni imwe mu zashyinguwe mu ngoro z’amateka y’ubuhanga bw’ubuhanzi mu Banyamerika.

Aha rero birumvikana neza uburyo iyi foto yakoreshejwe ku gifuniko cy’iyi album yabonywe kandi izwi na benshi mu buryo bwose bushoboka mu isi. Uwo mwana wafotowe atyo rero yitwa Spencer Elden. Ubu afite imyaka 30, ntabwo akiri uwo mwana washoboraga gukurwamo imyenda kuri hoteli, akajugunywa mu mazi, agafotorwa uko nk’aho ibyo byose bidahagije ; maze ifoto ye igakwirakwizwa isi yose inakoreshwa ityo mu bucuruzi buhambaye uko –ibyo nta ruhare na mba abigizemo, cyane ko yari n’igitambambuga ! Ubu rero Bwana Spencer yarangije gukora ikirego neza agishyikiriza inkiko arega iri tsinda ry’abanyamuziki ba Nirvana.

Spencer ararega iki Nirvana ?

Bwana Spencer arashinja itsinda rya Nirvana (i) pédophilie no (ii) kumutesha agaciro. Pedophilie ni ibikorwa by’ubusambanyi bishorwamo abana. Ati ‘Kuki kuri jyewe bagambirira gusa kwifatira ishusho igaragaza igitsina cyanjye kuriya, bakayikwirakwiza isi yose ? birahurira hehe n’indirimbo zabo cyangwa se umuziki muri rusange ?’ Mu mwaka w’1991 ubwo ibi byakorwaga, Spencer Elden yari afite ubukure bw’amezi 4 gusa. Iki gihe nibwo ababyeyi be bagiranaga ubwumvikane na gafotozi w’umwuga wakoreraga iri tsinda ry’abacuranzi, noneho nawe afata indobani ayizirikaho inoti y’idolari 1 ayishora mu mazi. Umwana nawe bamujugunyamo [koga byo ni nk’ako kanya ku bana]. Maze mu kwibira, umwana arabukwa ya noti, arambura akaboko nk’uyisingira, undi nawe yari afite ubunyamwuga buhambaye aba afashe ifoto nk’iyi yakwiye isi yose, iramamara bidasanzwe nk’inkongi yo mu mukenke kimwe n’igifuniko cyayo ‘Never Mind !’

Aha, yaba Spencer cyangwa ababyeyi be, nta wasinyanye n’aba bacuranzi ubwumvikane ubwo ari bwo bwose bwo kubigenza ukonguko cyangwa gucuruza ifoto nk’iyo. Spencer we biranumvikana, ibyo ntabwo yari azi n’ibyo ari byo. Nta n’umwaka 1 w’amavuko yari yakujuje. Cyakora uwafotoye iyi foto ngo yahaye nyina amadolari 200 y’amanyamerika, bisanzwe nk’umwe mu batumirwa n’ubundi bagiye mu mafoto nk’uko byari binasanzwe ari umuco mu berekezaga mu birori iri tsinda rya Nirvana ryabaga ryateguye. Nta n’ubwo ari we wenyine wayahawe uwo munsi, n’abandi ni ukonguko bayakiriye. Ababyeyi ba Spencer Elden n’abo bari kumwe nawe ni uko bageze aho iyi foto yafatiwe : Bari batumiwe mu birori.

Uyu munsi rero, uwari afite amezi 4 mu mwaka w’1991 afite imyaka 30 noneho. Aho aciye hose ubungubu abandi batari bacye baramuzi, bazi ko ari we wa mwana babonye agatsina ke mu myaka yose kugeza n’ubungubu !

Abo bangana ngo ‘ntabwo basibye kumubwira ko bakazi, bakabonye !’ Bamwe bati ‘ese aho karakuze ?’ Ngo hari ubwo atabuze kujya arwana n’abandi bagenzi be batasibaga n’ubundi kumuserereza batyo. Uyu munsi ntabwo arwana, ariko nanone ngo bimutera ipfunwe ridasanzwe. Yaragize ati : « Kubona abantu bose barambonye nambaye ubusa, kubitekerezaho byonyine uko babonye igitsina cyanjye ndi umwana, urabyumva ko ubungubu ntakiri umwana rero ! Hari igihe mba numva byakabaye atari byo, ari nk’inzozi gusa wenda ndimo ! Rimwe nigeze kujya kuri stade mu mukino wa Baseball, icyo gitekerezo kingarukamo –ako kanya nahise ntekereza ukuntu iyo mbaga y’abafana ingana ityo ubwo buri wese noneho yabonye igitsina cyanjye ! Ni ibintu bidasanzwe. Nibyo, hari ubwo wakumva ntacyo bivuze wenda kuko hari aho uzi ko igitsina runaka ushobora kukibona n’ubundi, ariko kuri iyi foto ni igitsina cyanjye ndi umwana ! Urebye neza, ni ifoto igizwe n’ibice 2 byonyine : Icyo hejuru, ikindi cyo hasi ni igitsina cyibanzweho ! Iyo mfashe iyi foto buri gihe ntabwo mbyiyumvisha. Ubwo ndi Spencer, iki gitsina cyanjye gito cy’umwana nari we ku gifuniko cya album y’indirimbo. Ntibyumvikana ! »

Ubu rero Spencer arishyuza miliyoni zisaga 150 z’amadolari y’Abanyamerika ababigizemo uruhare bose bagera kuri 15, buri wese akamwishyuza ukwe, ibihumbi nibura 150 by’amadolari y’Abanyamerika. Abongabo barimo abacuranzi bo muri iryo tsinda rya Nirvana bakiriho bagera muri 3, ndetse na Kirk Weddle wa gafotozi wafashe iyi foto.

Ni ifoto mu by’ukuri koko igaragaza neza igitsina cy’uyu mwana nk’icyibanzweho mu gufotora, ikigaragaza mu gihe cyose kugeza n’ubungubu ! No gukora ku buryo ivaho burundu ntizongere kugira aho igaragara ntabwo bigishoboka aho ibihe bigeze. Cyakora nanone uyu Spencer ubwe yagiye asubiramo uburyo iyi foto yafashwe, akabisubiramo yibira n’ubundi mu mazi, anafata inoti y’idolari, akomeza nawe ubwe kubikwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga na murandasi –bya bindi by’amafoto ya ‘before and now’, agerageza kwerekana yakuze, akagereranya ifoto iri ku gifuniko cya Album Never Mind n’izindi ze mu bihe bitandukanye, agaragaza ko yakuze, akamera ariko nanone nk’ubyiyamamarizamo ngo bikomeze kumenyekana ko n’ubundi ari we wakuze. Zimwe muri izi foto yishyiriye kuri internet ariko, ahongaho bwo aba yambaye mu byagereranywa mu bukure bwe byo, igitsina cye ntacyo agaragaza nanone mu mafoto yashyize ahagaragara muri iryo gereranya. Amwe muri aya mafoto ni n’ayo yishyiriye kuri internet ku munsi w’isabukuru ye y’imyaka 25 yari yujuje.

Uko inzobere zibigarukaho, uvanyeho no kuba hari aho usanga ababyeyi bibabangukira cyane kwambika abana babo ubusa (hari n’abandi bantu), ukabona bisa n’aho ntacyo bibatwaye kubigenza ukonguko ngo ‘ni abana’, ubwabyo ngo ntabwo ari ikintu gikwiye tutaragera no kuri internet muri rusange no ku mbuga nkoranyambaga ndetse n’ahandi ! Inzobere zivuga ko ababyeyi baba bakwiriye kubaha abana babo, rimwe na rimwe bakamera nk’abajya no mu cyimbo cyabo, cyane ko ngo n’ibyo bakorerwa bataramenya icyo bisobanura ubwabyo nabyo bitabura n’ubundi kuzabagiraho ingaruka mu buryo bumwe cyangwa ubundi, no mu bukure bwabo.

Ku mbuga nkoranyambaga ho rero, kimwe n’ahandi hose kuri internet bigaragazwa kenshi ko mu nkuru zose ababyeyi bagomba kubara n’amashusho yose batangariza isi bakwiye kwigengesera cyane muri ibyo byose, ntibabishyiremo abana babo (ndetse n’abandi bakuru batabifitanyemo gahunda !). Impamvu ni izi : gukwirakwiza amafoto y’umwana kuri we ngo ni ‘Ikintu kimuvaniraho icyubahiro n’igitinyiro no kumukoza isoni mu gihe yagaragazwa mu buryo runaka nabi nk’umuntu’. Ibyo ababyeyi bamwe bakabikora bishimye ngo baragaragariza abandi umwana bakunda, barera neza cyangwa se bishimiye ndetse n’ibindi byose. Uwo mwana rimwe ngo nakura n’ubundi azaba ari wa wundi wowe warangije gukwirakwiza hose utyo amashusho ye mu buryo wenda atazishimira na mba ! Ngo ‘erega uretse no kumwambika ubusa, uwo nyine azaba akiri wa wundi ! Namara gukura ntazananirwa kumenya ko ari we’. Ibyo ni ibintu azaba azi. Byashoboka rero cyane ko rimwe azakubaza impamvu ibyo wabikoze utamugishije n’inama. Wasubiza iki ? Ubwo bizaba bya bindi byo kurya indimi ngo ‘urumva, wari ukiri muto cyane,…’ ibisobanuro nk’ibyo bidafite ireme mbese. Nawe ati ‘rwose warampemukiye !’ Ibihe nabyo bishobora kuba byarahindutse ukundi, akagukurikirana mu nkiko no mu miryango irengera abantu -uri se cyangwa nyina ! Ati ‘yaranyandagaje ari umubyeyi, nimundengere !’ Erega si no mu bihe by’ahazaza ha kure ! Ubanza n’ubungubu amategeko atabura n’ubundi kugukurikirana, wareba na nabi ugafungwa cyangwa urubyaro rukaguca amafaranga ukumirwa ! Wazibandwa uzerekeza hehe, ko wabura ayo ucira n’ayo umira ! Icyo gihe ubwawe isoni zikagufata !

Hari umuryango witwa Common Sens Media ugaruka kenshi ku ngingo nk’iyi, unarondora impamvu nyinshi : Uretse no kwambika abana ubusa ukonguko, gukwirakwiza amafoto y’abana kuri internet –baba bambaye neza, n’ibyo baba barimo byose uko wabitekereza ko ari byiza kose ugambirira kubyereka abandi ubinyujije kuri murandasi, ibyo ukwiye kubihagarika uko byaba biri kose. Amafoto akabikwa, noneho umwana yamara gukura ngo mukabona noneho kubabaza niba ayongayo yo mu bwana bwabo mwayashyira kuri internet –mukabanza kubyumvikanaho, cyangwa agakomeza akanabikwa !

Amashusho yose agaragaza abana birakwiye neza kuyataka iwanyu mu ngo, akaba ari asangizwa inshuti n’imiryango mu bundi buryo –byaba wenda mu buryo nk’uko yaba asanzwe yarasohowe ku buryo afatika mukayahererekanya cyangwa no mu buryo bw’ikoranabuhanga akabikwa kuri za mudasobwa na za flash disks cyangwa na za telefoni n’ahandi wenda. Nabwo birashoboka kuyahererekanya hagati y’abayakwiye koko, atari ukujugunya ukonguko mu kirere ngo akwirakwire hose, aho buri wese –uwo ari we wese uyashaka n’utayashaka bayabona ubuziraherezo.

Impamvu zo ahangaha zigarukwaho ni nyinshi cyane, zizamo ko ayo mafoto n’igihe runaka azifashishwa mu gusebya no kwibasira abana banyu, byaba bigambiriwe cyangwa bitagambiriwe. Ibisobanuro ahangaha byaba na byinshi. Umusomyi arasabwa kubitekerezaho no kubyiyumvisha.

Gukwirakwiza amafoto –n’ubwo yaba ayawe, bifite ingaruka zindi !

Hari ikindi erega –kinakomeye, cy’uko n’ushaka kugira inkuru runaka yakwandika (wenda mu banyamakuru abo ari bo bose), mu gihe baba bashaka kwerekana ibyo badafitiye amafoto kugirango rero babone ayo bifashisha nk’urugero ni kenshi bagira gutya bakagwa ku ifoto kuri internet ihura n’ibyo bavuga, bakayishyira aho ku nkuru yabo, batitaye kuri nyirayo n’isoko yayo, kuko nta n’amategeko n’amwe abibuza. Urugero hano ni inkuru iherutse gucicikana ku mbuga nkoranyambaga : Umwana w’umukobwa wari wiyambariye akajipo keza kanamubereye kareshya n’umukandara rwagati mu mujyi yarifotoje, ifoto ubwe ayikwirakwiza kuri internet!

Uyu aherutse guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, asakuza ngo hari umunyamakuru wamwise indaya, kuko yandikaga n’ubundi inkuru igaruka ku buraya ngo buri kugenda bufata intera mu bice bimwe na bimwe by’umujyi [runaka tutagarukaho hano]. Umukobwa ati jye sindi indaya, kuki mwakoresheje ifoto yanjye muvuga ku buraya, kandi ntimunambaze ?

None se ! Yafotorewe mu ruhame – uruhame yijyanyemo agaragara n’uko we ubwe yahisemo kugaragarira abandi nyine ! Kuko ni no mu ruhame yafotorewe uvanyeho no kuba ari we wikwirakwirije ifoto ye kuri internet ahereye kuri facebook –kandi ifoto ahongaho ihava ikwirakwizwa n’ahandi ku mbuga z’amashakiro n’ahandi henshi ! Ni amashusho icyo gihe ahita ahinduka nk’umutungo hafi wa buri wese, nta n’uburinzi bujyana n’itegeko ubwo ari bwo bwose cyangwa se umwihariko wa nyirayo buriho, nta n’urubanza ruri muri ibyo !

Ni ibi bitazasiba kuba ku bana mu gihe ababyeyi batakwirinda guhora banyanyagiza amafoto yabo kuri internet –nk’uko benshi bakomeza kubikora. Urundi rugero ni babandi tubona mu bikorwa nko gushima Imana, ugasanga barerekana hafi abagore babo babyara ! Abandi abana bakivuka hafi twese tubireba nka filimi bashyira ku mbuga nkoranyambaga ! Kubera iki ! Oh, turashima Imana, twibarutse umuhungu ! Ibyo ni byiza, nimwonkwe ! Ariko se kandi, nta n’icyo mugishaka kwihamanira nk’ibanga ry’umuryango ! Ni hato mukerekana n’uko mwabigenje ngo uwo mwana avuke !

Ababyeyi bamwe na bamwe kuri iyi ngingo nibo bakeneye noneho gukura.

Ababyeyi b’igisekuru 2.0 (generation 2.0) batwawe n’ikoranabuhanga cyane [beeing excessivelly digital] : Ubuzima bwo kwishuka no kurota [Illusion and Fantasy], no kubeshya abandi ku buzima bwabo kuri internet !

Uzagenzure aho benshi bahitamo kwifotoreza : Ni ahandi hose hatari iwabo aho baba gusa ! Ni ubuzima bwa 2 bwo kuri internet kenshi abantu bungutse. Butari bwo. Nibunashaka ariko bube bwo. Abana bo ni byiza kuba mubavanye muri ibyo byose. Mu bisekuru bije –n’ibingibi ahubwo, ntabwo bazarangiza amashuri abanza batabyikoreye ubwabo. Ahubwo mwebwe ababyeyi mutuze, kuko mu minsi micye abongabo mukwirakwiza amafoto yabo kuri internet nta nama mubagishije mu minsi micye gusa muzaba murwana no kugenzura ahubwo ayo ubwabo bakwirakwiza niba akwiye ! Nabyo ntibizaborohera ubwabyo ! Mutegereze gato gusa ! Ntabwo bitinda, mwihangane ! Musigeho gu-staza* abana, bazi-staza ubwabo ! [gu-stara nyine ni ukuba umu star ! Ni inshinga nshya nyine igendana n’isi y’imbuga nkoranyambaga !] Si ibyo gusa kandi nanone,

…,digital kidnapping,: Izindi ngaruka zo kwandagaza amashusho y’abana kuri internet :. Bigaragazwa ko amafoto y’abana kuri internet ubungubu yifashishwa muri byinshi cyane –hakaza na digital kidnapping ku mpamvu utahita wiyumvisha gutyo gusa mu buryo bworoshye. Hari abakenera amafoto menshi y’abana, ubwo nabo bagahita, mu buryo buboroheye bifatira wowe iyo wakwirakwije kuri internet ahongaho ku mbuga nkoranyambaga akaba ari we –uwo mwana wawe ukwirakwiza, babeshya ko ari uwabo, bikazamo byinshi birimo na ‘baby role playing’, aho nko kuri Instagram abenshi bavuga ku bana n’ibyo bakorana nabo, bakifashisha amafoto y’abana bawe utanabizi, kugeza ku byaha bitari bicye nabyo bigusha abandi mu busambanyi n’ibikorwa by’urukozasoni bigendana muri uwo mujyo bikoreshwa abana mu ihohotera rishingira ku bitsina n’ibindi bitandukanye birimo n’ubucuruzi bw’abantu.

Ni ingenzi cyane gutekerezanya ubushishozi kuri iyi ngingo.

Ni na byinshi wenda wagira ngo ni ugukabya kuko bitarakubaho, ariko biba ku bandi benshi bituruka gusa ku burangare bw’ababyeyi bamwe bahitamo kurunda amafoto y’abana babo kuri internet no ku mbuga nkoranyambaga muri rusange ; icya nyuma ubwacyo kikaba gukururira abo bana abatari bacye bagambirira kubagirira nabi.

  • Ubundi utekereza ute ko hari inyungu zava mu gukwirakwiza amafoto y’umwana wawe kuri internet ngo amenywe n’abo uzi n’abo utazi ?
  • Mbese mbere yo kubikora ubitekerezaho ? Cyangwa ‘barabikora’ nawe ‘ukabikora’, gutyo gusa, kuko ‘nta kibazo, bigezweho’ ?
  • Mbese biramara iki ubwabyo : We biramumarira iki nk’umwana ? Wowe bikakungura iki ?

Mu gihe nyamara ubusanzwe buriya abantu bawe hafi ya bose –abo muziranye, inshuti, imiryango, abaturanyi,…nta kabuza n’ubundi umwana wawe bose baba bamuzi ! Abatamuzi ahanini ni uko ntacyo uhuriyeho nabo. Nawe ntacyo bakabaye bahuriraho nawe, binaguturutseho nanone ! Wareka rero abo bandi, uwo mwana n’ubundi akazahitamo kwimienyekanira cyangwa kubimenyekanishaho ubwe, ariko akazabyikorera ahari, atari wowe uri kubikora utyo, ndetse hakiri kare cyane kuri we ! [cyane ko kwamamara atari bose babishamadukira !]