You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
INGARUKA ZA JENOCIDE : 
IBIKOMERE BY'ABAGORE BAKOREWE.

INGARUKA ZA JENOCIDE : IBIKOMERE BY'ABAGORE BAKOREWE.

Ibikomere abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuriyeho n’abana babo barera bavutse kuri ba se batazwi.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Ibikomere abagore bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina bahuriyeho n’abana babo barera bavutse kuri ba se batazwi.

Mu mwaka w’1994, u Rwanda rwagwiririwe n’amahano : jenoside yakorewe abatutsi. Ubu bwicanyi, usibye kuba bwarahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu gihe kitarenze iminsi 100, bwanasigiye ababurokotse ibikomere byinshi : ku mubiri no ku mutima. Muri ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 27, twegereye abantu batandukanye bihurije mu matsinda y’ubumwe n’ubwiyunge (abarokotse, abafunguwe, n’abandi banyarwanda muri rusange) bafashijwe n’umuryango CEVOTA.

Bamwe mu bantu bahuye n’akaga gakomeye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi, ni abari n’abategarugori bakorewe ibya mfura mbi bafatwa ku ngufu. Bamwe byarabahitanye, abandi bicwa n’ubundi n’ababahohoteye. Abandi nabo bahakuye indwara zidakira (SIDA, kwangirika mu myanya ndangagitsina,…) nazo zabakurikiranye, kugeza n’ubu. Hari abana bavutse kuri bene aba babyeyi bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Batubwiye ko n’ubwo ubuzima bakuriyemo bwari bubi, uko imyaka igenda ishira indi ikaza, baragenda biyakira, bakira ibyo bikomere.

Odila. Uwarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Imyaka 52. « Ndibuka imiryango yacu, ndibuka basaza banjye, kwa ba data wacu na ba mama wacu, ka sogokuru, abo bose barabatsembye ». Uyu mubyeyi avuga ko bamwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bw’umuryango we bamuhohoteye ubwo yari afite imyaka 25. Hari mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi. Nyuma agasanga atwite inda yatewe n’interahamwe. Mu mvugo yuje agahinda kenshi no kwitsa imitima, yaragize ati « Abagore n’abakobwa badutandukanyije n’imiryango yacu. Badufungiranira mu cyumba kimwe aho twari twahungiye ku kigo nderabuzima. Badufataga ku ngufu badusimburanwaho, ntiwarataga icyo uri cyo, nta n’uwo watakiraga. Bazaga bavuye kwica no kunywa inzoga, uwashakaga wese yarazaga akajonjoramo uwo ashatse, akamujyana. Hari abangaga bakicwa cyangwa se bakabatemagura bakabata aho. Ubwo rero nakomeje kujya nihisha mu bandi, bakingura urugi nkihinda ngana inyuma ngo ndebe ko bwacya. Ariko umusore twari duturanye twaraniganye wari warahindutse interahamwe –nari naramubenze mu mwaka wari utambutse, kuko numvaga nzagira amahirwe nkakomeza amashuri- aza kumenya ko nanjye ndi muri abo, maze aza kumpiga muri cya cyumba.

Baramvumbuye aranjyana, maze ndamubwira nti rwose nyijyanira ungire umugore, nti undokore iyi mihoro. Ntacyo yanshubije, nkeka ko wenda yemeye kunjyana. Koko yaranjyanye angeza iwe, arandongora, nkeka ko ndokotse. Nyamara nyuma nibwo ubu mbitekereza ko ahubwoyari yarateguye umugambi wo kungirira nabi rwose. Yamaranye gatatu mu nzu ye, akajya ajya kwica akagaruka akahansanga. Ku munsi wa kane nibwo yambwiye ngo ninsohoke note akazuba, nkeka ko ari ukuri koko, naho yari yazanye igitero cyo kumfata ku ngufu.

Narasohotse mbagwamo, nihinda ngaruka mu nzu nawe ampinda abansunikira ! baranyanjamye, banjyana mu rutoki rwari hafi aho, bansimburanwaho bankorera ibya mfurambi ari nako banywa inzoga. Naje guta ubwenge, kuko mu by’ukuri sinabashije kumenya umubare w’abantu bangiyeho. Baje gutekereza ko napfuye, maze bandenzaho amashara baragenda. Igicuku kinishye nibwo imbeho yankubise aho nari ndyamye aho ndazanzamuka. Naje kugarura akenge, nkururuka ngana ku mukecuru wabanaga n’ubumuga bw’amaguru najyaga nkunda kujya gusura nkamufasha uturimo tukiri mu bihe by’amahoro. Kuko we atari mu bahigwa, yampishe munsi y’urutara, akajya aba ariho angaburirira. Nagumye aho kugeza igihugu kibohowe ntarasohoka ngo ndenge umuryango.

Hagati aho naje kudakomeza kujya mu kwezi kw’abagore, nkeka ko ibyo bankoreye byanyangije umubiri. Nyuma nibwo naje gusobanukirwa ko nasamye, ndetse igihe kiza kugera, mba ndabyaye. »

Uyu mubyeyi akomeza avuga ko mu bihe bya mbere nawe ubwe atakundaga umwana we. « umwana nabyaye ntabwo nigeze mukunda ngo mwishimire nk’uruhinja, kwa kundi umubyeyi yonsa umwana, akajya amubyinisha amusekera, akamukarabya amuririmbira ibihozo. Rwose ibyo bintu ntabwo nigeze mbitekerezaho mu mutima wanjye ngo mbikore. »

Umuhungu w’uyu mubyeyi ni umunyeshuri, ubu ari kurangiza kaminuza. Ndetse namusanze ku ishuri rye. (Kazungu. Imyaka 27).

Arabyemeza, akavuga ko ubuzima bwe bwabaye urugendo rw’ibikomere byinshi « Nkiri muto sinabisobanukirwaga, ariko aho mariye guca akenge, ubwanjye nabonaga ko nta kintu mariye mama. Agahora yicuza impamvu amfite, kandi agahora yijimye mu maso. Akenshi namugwagaho yigunze arimo kurira, ubwo nanjye intimba ikanyegura, kuko nabaga nzi ko ibyo byose biri kumubaho ku bwanjye, kandi yari kuba yaranjugunye » .

Avuga ko urwango rw’umubyeyi we biturutse ku buryo yamubyaye nawe yarubonaga. Ndetse yabeshywe kenshi ubwo yabazaga umubyeyi we iby’amateka n’inkomoko ye. « Namubaza nti data arihe, data ni nde ? mbese nta bavandimwe ngira ? bene wacu bo ni bande ? Kuri ibi bibazo, nta bisubizo bifatika yajyaga ampa, rimwe na rimwe akambwira ahubwo izina rya data wacu, ati ‘niwe so’. Cyangwa se kwa kundi mu mashuri abanza tugera igihe tukuzuza impapuro zo kuzakora ibizamini bya leta, bakatubwira bati mazazane imyirondoro y’ababyeyi banyu tuyuzuze. Namubaza, iryo yambwiraga iki gihembwe, si ryo yambwiraga igihembwe gikurikiye ! ku buryo narangije amashuri abanza mfite ba data nka 5 ! »

Kazungu akomeza avuga ko ubu yaje kumenya amateka ye, ayabwiwe n’umubyeyi we ; ndetse akaba yishimira intambwe amaze kugeraho. « Mu kwiyubaka kwanjye, ikintu cya mbere niyubatsemo ni uko ngomba kuba umunyeshuri ukora neza, mparanira kuzavamo umugabo ubereye igihugu kandi uhesheje ishema umubyeyi wanjye, nkaharanira kutazamubera impamvu y’umubabaro na rimwe, nkamusindagiza nkamushajisha neza. Kuko kugeza ubungubu, nasobanukiwe neza ko iyo nza kwizirika ku mateka y’inkomoko yanjye byari kunsubiza hasi cyane, kurusha ko niyakiriye, kandi nkakira umubyeyi wanjye wandwanyeho ntaraba umuntu, kugeza ubu ».

Umubyeyi nawe ashima cyane intambwe umwana we amaze gutera, n’ubwo yakuze mu bihe bigoye. Avuga ko kureba umwana we uko yinjira mu buzima kandi n’uko yiyakiriye bimwubakamo icyizere cy’ejo hazaza. Avuga kandi ko we n’umwana we babashije kuruhuka mu mutima nyuma yo kuganira byimbitse akamubwira amateka yose yerekeye inkomoko ye. Ahamya ko n’ubwo intimba n’ibikomere ibyamubayeho byamusigiye mu buzima bwe bidashobora gusibangana, afashwa kwihangana no kumva ko afite umukomokaho utamucira urubanza, umwumva kandi umukunda, uzamuherekeza mu masaziro ye. Ashima kandi umuryango nyarwanda ndetse n’imiryango nterankunga ikomeza kubaba hafi mu buzima bwabo bwa buri munsi, babafasha mu gukomeza gutera intambwe yo kwiyubaka, kwibuka ababo ndetse no kudaheranwa n’agahinda gakomoka ku kaga kabagwiririye.


Godeberthe, umukangurambaga mu muryango CEVOTA avuga ko bene aba bagore bahuye n’iri hungabana ndetse n’ababakomokaho, iyo begerewe bakavurwa, bashobora kwiyakira kandi bagakira ibi bikomere : « Twishimira ko bakize ibi bikomere. N’ubwo bene ibi bikomere bidakira ngo bisibangane burundu, nibura bashobora kubicunga mu kubana nabyo, bakaba babanye neza n’abana babo ; kandi n’abana bakaba babiyumvamo nk’ababyeyi babo. Aba bagore kandi nabo bakaba bagifite uruhare mu iterambere ry’igihugu, batakirwaragurika nk’uko barwaragurikaga mbere igihe bari bahungabanye ; batagifite ibibazo by’ubuzima bw’imitekerereze. Bakaba bari muri gahunda zisanzwe za leta, bari mu nzego z’ibanze, mu bajyanama b’ubuzima, bari mu bindi bikorwa kandi mbere bataratinyukaga kubijyamo, barihezaga ».

Abahanga mu bya jenoside bavuga ko gufata ku ngufu ari imwe mu ntwaro zikomeye zifashishwa mu gukora jenoside. Gusa ababikorewe iyo babashije kurokoka ubwicanyi, bisaba kubavura mu bushishozi bukomeye.