Buri wese uko umwaka utashye, undi ugatangira; abadukana kugambirira imigambi mishya, ndetse afite amashagaga yo guhatana ngo umwaka utashye uzagire ikinyuranyo n’umushya, kuko ‘kiba ari igihe cy’imigambi mishya, ibihe bishya, bigana ku bikorwa bishya’. Kuri twese niko biba bimeze: twifurizanya, ariko no mu mitima tugambirira.
Turagambirira. Nyamara ya mashagaga n’imbaduko duhagurukanye muri Mutarama, agakendera muri Gashyantare, byagera muri Werurwe akaba yacogoye! Intandaro yose ni uko uko ugambirira mu mutima, gushyira mu bikorwa ari indi ntambwe! Guhindura imyifatire / imigirire ubwabyo ni urugamba.
Bisobanuye kwiyakiramo ingeso nshya ndetse no kwiyaka izishaje. Ariko ku rundi ruhande za ngeso tumenyeranye tukaba twari tumaze kuziyakiramo nk’akambaro gashaje, n’ubwo ari zo nyirabayazana wo gusubira ku isuka no kutava hasi kwacu ngo dutere imbere nk’abandi!
Inzobere mu mitekerereze n’imyifatire y’abantu, Bwana James Clear, akaba n’umwanditsi w’igitabo ‘Atomic Habits’, yarashe ku ngingo ubwo yavugaga ko: “Imibereho yawe ya none ni uruhurirane rubyarwa n’ingeso zawe: Uhagaze bwuma cyangwa se uraberamye? Izi ni ingaruka z’ingeso zawe. Uri mu mibereho inezerewe cyangwa wirirwa uhekenya amenyo? Ni ingaruka z’ingeso zawe. Uratsinda cyangwa uhora uhusha intego? Ni ingaruka z’ingeso zawe”.
Zaba ingeso nziza cyangwa se ingeso mbi, izi nizo zubaka umunsi wawe, icyumweru cyawe…, ubuzima bwawe. Zikaba umusingi wubakiweho urugendo rurerure. Ingeso mbi ziganisha ku gutakaza igihe, ku myitwarire igayisha nyirayo, ndetse akenshi ku kwangirika k’ubuzima [ku mubiri, mu mutwe].
Tuvuze kuri zimwe mu ngeso mbi, harimo: kuryagagura byohotse ku mujagararo, kurya intoki [inzara], agakabyo mu gukoresha TV, guhanga amaso ku ruhande rw’ibitagenda neza mu buzima bikakwibagiza ko hari n’ibiburimo byiza, gutwarwa no kujora abandi, gutwarwa n’imbuga nkoranyambaga, kuba mu mazimwe / amatiku,…n’ibindi nk’ibyo.
Inkuru nziza kuri iyi ngingo ni uko kwiyakiramo ingeso iyo ari yo yose ndetse no guheza indi runaka biri mu biganza byawe, kandi ko ushobora guhindura ubuzima bwawe mu gihe ubashije kugenzura ingeso runaka mu migirire yawe, ari nazo zubakiyeho ubuzima bwawe bwa buri munsi.
Ingeso mbi zishobora guhezwa, bityo n’ingaruka zikomoka kuri izo ngeso zigakumirwa, ubuzima bukarushaho kuba bwiza. Ingeso mbi ishobora gusimbuzwa ingeso runaka [nziza], ari nako imibereho irushaho kuba myiza. Ni byinshi byiza izi mpinduka zishobora kuzana mu buzima bwa muntu: amagara mazima, intsinzi mu kazi, kwinjiza amafaranga yisumbuyeho, n’ibindi.
Hari inama zitangwa n’abahanga ku buryo bwo kwiyakiramo ingeso nshya, mu mwaka mushya:
- Kwimenyereza kwinjiza igitego cya mbere kare cyane. Igikorwa cyoroheje nko gusasa uburiri ubyutsemo [si benshi se babyuka mu buriri, ukaza kubusanga uko wabusize mu gicuku n’ubundi ugarutse kuryama? Hari uwo bitaryohera se kuryama mu buriri bushashe?]
- Kugerageza imyitozo. Ubu ni uburyo bworoheje kandi buhamye bwo gutangira kwimenyereza ingeso runaka: bufatika kandi ku rugero rwa buri muntu.
- Kwiyungura ubumenyi binyuze mu gusoma. Gufata igitabo gisanzwe [cy’impapuro] ukagisoma bisaba kuba wagiteguriye igihe n’umwanya utuje. Ubashije kubyinjiza mu kamenyero kawe, izi ni impinduka utarenza ingohe kuko, zagufasha gukumira ibindi bigeragezo bigusunikira mu ngeso runaka [kujya mu kabari, kwicara imbere ya TV, imbere ya mudasobwa, kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga, kuryagagura ibinyasukari,…]
Muri make, ukeneye gucenshura imigirire yawe, ukareba mu ngeso zikuranga izakabaye nziza n’izigayitse. Hanyuma ukagena igihe cyo kugira impinduka winjiza mu buzima bwawe. Umwanditsi James Peterson mu gitabo cye yatanze inama z’uburyo 2 bufatika ushobora kwifashisha uganisha ubuzima bwawe aheza:
- Gerageza kuvumbura ikintu kimwe mu buzima bwawe ushobora gutangira gukora kikaguhindurira imibereho, hanyuma wanzike ugikore.
- Wongere wicenshure, wishakemo ikintu kimwe mu buzima bwawe wareka gukora, kigatuma imibereho yawe igenda neza, hanyuma ushoke ugihagarika.
Mbese muri make, umugani w’ab’ubu nta birenze. Byoroshye, ugende intambwe ku yindi. Ubuzima ni intambara, ariko nanone abahanga bakavuga ko ‘ubuzima atari intambara’.