INGINGO UMUNANI UDAKWIRIYE GUTAKAZAHO IGIHE.

INGINGO UMUNANI UDAKWIRIYE GUTAKAZAHO IGIHE.

Gutakaza umwanya wawe mu rwango bigutwara ingufu nyinshi wakabyaje umusaruro mu bindi bikorwa by’ingirakamaro.

Ivan Nyagatare

Igihe gifite agaciro gakomeye cyane, ndetse kurusha n’amafaranga.  Byamfashe igihe kinini kugira ngo mbashe kwivumburira iyi ngingo yabashije kumpindurira imibereho.

Hari gahunda nyinshi zidusaba igihe cyacu.  Hanyuma tukisanga twazitakajeho umwanya, akenshi tutanabanje kubitekerezaho.  Akenshi tukanasanga izi gahunda zadushyuhije ubwonko kandi nta n’ikintu gifatika zatugejejeho, ahubwo tukisanga dusigaranye umwanya muto wo kwita ku zindi gahunda z’ingirakamaro!

Muri kwa gushirirwa n’umwanya w’ingirakamaro rero, nibwo dutangira kwisanga turi gufata ibyemezo bihubutse bya hato na hato; tukaburira umwanya abo dukunda n’abadukeneye; tukabura umwanya uhagije wo kwita ku murimo twishimira, yemwe n’akanya ko kwinyagambura ntikaboneke –n’ubwo kaba akanya ko guhagarara mu idirishya dufata akayaga ko hanze!

Juan Rumimpunu kuri Unsplash

Reka turebere hamwe ibyo tudakwiriye gutakazaho igihe cyacu na gato:

1. Kwikorera umutwaro w’ibyo udafite ubushobozi bwo kugira icyo ukoraho.

Ntabwo ari ko buri wese agukunda.  Wihanganire kubimenya niba utari ubizi.  Ibi ntibikwiye kukuremerera.  Birahagije niba byibura 10% by’inshuti zawe mushobora kubana mwumvikana. Ahubwo wihatire kugirana umubano mwiza na benshi bashoboka.  Gerageza kubaka ubwizerane hagati yawe n’inshuti zawe.  Niba bigushobokeye, wiyemeze uti ndamutse mfite abantu byibura igihumbi dufitanye umubano mwiza, bizaba ari amahoro.

2. Kwishuka ko ibitekerezo byawe bwite aribyo kamara.

“Ubwenge bw’umwe burayobera”, “Umutwe umwe wifasha gusara”.

Byaba ari ukwishuka wibwiye ko ufite ibitekerezo nk’ibya Einstein.  Niba ukeka ko ari ko biri, wareka gutakaza umwanya usoma iyi nyandiko, ahubwo kuki utatuvumburira imbimburiranzira yadufasha kurokora iyi si yugarijwe n’ubwangizi bwa muntu?

Ntabwo rwose bikwiriye kugutwara umwanya wibeshya ko ibitekerezo byawe -binyuze mu nyandiko, videwo, ibitabo, imbuga nkoranyambaga- aribyo kamara, bikaba akataraboneka, byuzuye imbaraga ndengakamere! Byaba ari ugukomeza kwivuruguta mu nzarwe y’ubwibeshye budahinduka!  Agaciro k’igitekerezo runaka gatangwa n’uburyo nyiracyo agiteruye mu ruhando nyunguranabitekerezo, ndetse n’igihe agitanzemo – ntabwo igitekerezo gihabwa agaciro n’ubwishongore bwa nyiracyo ushobora kwishuka ko aramutse adasangije abandi icyo atekereza ku ngingo runaka batarenga umutaru mu nzira zo kwitekerereza!

3. Kuba imbata y’umurimo wawe, ukugariza ubuzima bwawe igihe cyose.

Mperutse guhamagara kuri telefoni umwe mu nkoramutima zanjye.  Namubajije ikibazo cyoroheje nti: “mu kazi kawe byifashe bite?” Mu kunyumvisha uburyo akazi kamurenze, yambwiye ko akora buri munsi kugeza saa munani z’ijoro; kandi ko atari we wenyine, ko na buri mukozi wese bakora mu kigo kimwe akora amasaha nk’ayo buri munsi.  

Ntibikwiye ko waharira igihe cyawe cyose ibijyanye n’akazi ukora gusa.  Mu by’ukuri, ni ukwibeshya gukomeye gufata igihe cyawe cyose 100% ukagiharira umurimo, cyane cyane ko uba unakorera abandi!

Ukeneye gufata umwanya wo kwishimira umusaruro ukomoka ku murimo wawe, ukarya ku mbuto z’imirimo y’amaboko yawe, dufashe urugero ukigenera nk’impano runaka mu maduka acuruza ibintu by’urwibutso.

Fata umwanya uruhuke telefoni yawe y’akazi, ubutumwa shobuja yakoherereje kuri murandasi ubugenere igihe cyo kubusuzuma ku munsi ukurikiyeho, kandi nusiba inama y’akazi ntukumve igikuba cyacitse.

Ubuzima buduhishiye byinshi birenze guhugira mu kazi ubutaruhuka – nk’urugero, gufata umwanya wo kwishimira ubuzima ubwabwo.

4. Abaguca intege utazigera ubasha kwemeza.

Hari abantu ba rucantege bashobora kugutekereza nk’umuntu w’agaciro ko hasi, uciriritse cyane.

N’ubwo watsindira igihembo cya Nobel, cyangwa se ukaba ufite imbaga y’abantu miliyoni mirongo itatu (30) bagukurikira ku mbuga nkoranyambaga, abo ba rucantege ntibibabuze gukomeza kukubona nk’uciriritse. Hari umuti utagoranye kuri ino ngingo: shishikarira ibikorwa bikwemeza ubwawe, mu kigwi cyo kuremererwa n’umutwaro wo kwemeza abagamije kugusubiza hasi baguca intege!

5. Guharanira ikuzo cyangwa ubwamamare.

Mu gihe uri mu kazi k’abandi -ikigo cyangwa isosiyete runaka-, ntuzigera uba igihangange bidasubirwaho mu mikorere ku mwanya wo hejuru runaka, cyangwa se ngo ube umuyobozi ntayegayezwa mu isosiyete runaka.  Wagerageza kwiyumvisha impamvu y’ibyo? Ni uko uba ushobora kwirukanwa cyangwa ugakurwa mu nshingano wari ukomeyemo igihe icyo ari cyo cyose!

Ubwamamare ubwo ari bwo bwose uzubaka mu kigo runaka, biroroshye cyane ko bushobora gucya bwahinduwe ubusa n’akantu gato:urugero igihe cy’igabanya ry’abakozi.  

Ibanga kuri ino ngingo: gerageza gukoresha umwanya ufite wuzuze neza inshingano zawe, ariko mu kigwi cyo gutakaza umwanya uharanira kuba igihangange mu kazi, ahubwo ukoreshe ububasha wahawe ufasha abandi kwiyubaka mu bitekerezo no mu bushobozi.

Ntibikwiye rwose ko watakaza umwanya wawe mu kumaranira gutondagira urwego rutagira iherezo rw’ubuhangange mu nshingano!

Koresha icyo gihe ahubwo ufasha abandi mu kwiyubakamo icyizere no kwibona mu nzira iganisha ku ntsinzi.  

Cyangwa se ikiruta byose, ugire utya, ufate icyemezo ugende utangire ibikorwa byawe ubishyizeho umwete, ku buryo wanabizamura mu ntera mu ruhando rw’ishoramari –aha rero, bisaba ko wiyemeza ugashora icyo ufite cyose, n’ubwo watangirira ku busabusa.

Kuba wakwiyumva ko uri igihangange, ntibikubuze kuba wagira utya ukicara mu modoka iciriritse ya runaka, nawe mbese bakagutwara wisomera igitabo!  Ibyo bikakuruhura ya mihangayiko yo kwitwara buri munsi.

6. Kwikorera umutwaro w’urwango.

Gutakaza umwanya wawe mu rwango bigutwara ingufu nyinshi wakabyaje umusaruro mu bindi bikorwa by’ingirakamaro.  

Buri munota utakaje mu bitekerezo by’urwango ufitiye umuntu kanaka, ukabyivurugutamo nk’akamenyero; ni igihe wagakoresheje ahubwo mu buvumbuzi bw’icyagira akamaro kurushaho.  

Urukundo ruratubohora, mu gihe urwango rutubohera mu nzoberanyo y’ibitekerezo bishengura umutima.

Niba kanaka agusutseho amagambo yuzuye urwango, mwereke ko ntacyo bikubwiye, wikomereze gahunda zawe!  Mu gihe nyirakanaka akugaragarije ko atakwiyumvamo, akanabikumenyesha, musekere wikomereze gahunda zawe!

Ihatire kugaragaza urukundo, ugerageze kwitaza urwango.

7. Gutakaza umwanya utegereje “igihe gikwiriye” ku gikorwa runaka.

Twabifata nk’aho nta “gihe kamara” kibaho ku gikorwa runaka.  

Ushobora kwiganyiriza guterura igikorwa runaka, ariko uko biri kose, ishyiremo akanyabugabo, ugitangire: Uzatungurwa n’uburyo ubwonko bwawe buzitabira bwangu igikorwa werekejeho amaboko.  

Bimwe mu bitekerezo by’ingirakamaro bijya biburizwamo kubera ko benebyo batinyakuye mu kubishyira mu bikorwa mu gihe bakibitekereza.

Igitekerezo kigira ingufu n’amarangamutima igihe kikivuka. Icyo nicyo gihe nyacyo cyo kukibyaza umusaruro -si cya gihe igitekerezo cyatakaje umuvumba wacyo, cya gihe utangiye kwibwira uti “ndaba mbikoraho hato” ugakomeza kwimura umwanya w’igikorwa inshuro mirongo, mu gihe uri kwirebera filime y’uruhererekane runaka [Friends].  

Ni ryari rero -aka kanya- bizitwa ko ari igihe gikwiriye? -aka kanya- ikwiriye gufatwa nk’igihe gikwiriye kindi icyo ari cyo cyose.  Hashimwe Beethoven wasobanukiwe iyi ngingo hakiri kare!

8. Guhora mu birori bidashira bya buri mugoroba.

Niba ari uku uteye se, ikindi waba ugerageza kwihunza cyaba ari igiki? Ntabwo wahungira ingorane z’ubuzima mu birori bihoraho bya buri joro, wibwira ko mu gitondo buri kintu kiba ari ntamakemwa.  

Ahubwo, wagerageza utya: niba uri ku murimo, wukore ushishikaye kandi uwushyizeho umutima, hanyuma rimwe na rimwe ufate umwanya uhagije wo kwizihiza ibirori no kwinezeza.  Biragoye ko watanga umusaruro mu kazi mu gihe wirariye mu birori, ugasoma agatama gatubutse, bityo ukabyukana amavunane akomoka ku isindwe.

Hari byinshi mu buzima bigaragara nk’amafuti adakwiye gutakazwaho umwanya wawe.

Mu kigwi cy’ibyakwangiriza umwanya, gerageza gukusanya imbaraga wifitemo, ahubwo uziganishe ku gikorwa kizakubyarira umusaruro ufatika cyangwa se kizagufasha kuruhura umutwe n’umubiri.