INYUNGURABUMENYI KU GUTEGURA IKIVI KIRUHANIJE

INYUNGURABUMENYI KU GUTEGURA IKIVI KIRUHANIJE

Mu isi y’umurimo, si igitangaza ko igihe runaka bibaye ngombwa ko umurimo / igikorwa runaka –akenshi biba bigaragara nk’ibigoranye, ndetse twumva twigononwa gutangira nonaha byimurirwa ku gihe gikurikiyeho.

Ivan Nyagatare

Mu isi y’umurimo, si igitangaza ko igihe runaka bibaye ngombwa ko umurimo / igikorwa runaka –akenshi biba bigaragara nk’ibigoranye, ndetse twumva twigononwa gutangira nonaha byimurirwa ku gihe gikurikiyeho.

Hanyuma nanone, byaje gusobanuka ko ikibazo ari ugutseta ibirenge mu kwiyemeza gutangira cya gikorwa kurusha ko igikorwa ubwacyo kigoranye. Mu gihe ikivi cyateruwe, birashoboka ko inzitizi zigenda zaduka (ndetse ni nabwo ibishuko byo gusubika ikivi tukaba tugiye mu bindi bitwugariza)… ariko niba ushobora gutera intambwe ibanza, ugatangira; ibi ni kimwe n’uko urugamba urucagashije usatira intsinzi. Aha rero, urufunguzo ni ugusobanukirwa ubumenyi bwerekeye guterura ikivi kiruhanije. Reka tuganire ku ngingo zikurikira:

  • Ni gute nakwibikaho ubumenyi bwo guterura ikivi kiruhanije?
  • Ni izihe ntambamyi nshobora guhura nazo, kandi ni gute nazihigika?

Ubundi se ni ukubera iki bigorana gutangira? Ni ukwiyizera guke? Ni ugutinya, ni stress?, cyangwa ni uguterwa ubwoba n’ubunini bw’umurimo uri imbere? cyangwa se ni ukwibwira ko biturenze? Ibi byareberwa mu ndorerwamo imwe no kuba ugomba gufungura agasanduku, nyamara uzi neza ko ikirimo kiri bugutere umubabaro — nyine birumvikana uzahitamo gusubika gufungura ako gasanduku! Ni ibisanzwe ko kamere muntu irangwa no kwikingira bene ubwo buryo bw’ibimuteza kujagarara –stressors.

Umuntu ashobora kwihatiriza gukora ku ruzitiro azi neza ko rurimo amashanyarazi ari bumukubite –akanabikora! Ariko hagati yo gufata icyo cyemezo no kugishyira mu bikorwa, harimo umwanya munini abunza imitima mbere yo kubikora.

Ku ngingo turi gusesengura, urufunguzo ni ugushakisha inzira nshya, indorerwamo nshya yo kureberamo akazi ubwako (mu kigwi cyo kwiyumvisha ko bishaka kukurenga, biguteye stress ndetse ugatangira no kwitakariza icyizere) ushobora gucenshura inyurabwenge mu mwitozo wo kwishakamo igisubizo gikwiriye: mbese nshobora gushakisha indi nzira irushijeho kuba nziza yo kwinjira muri iki gikorwa? Mbese aka kazi gashobora kuzana amahirwe yandi? aho si agashya ngomba kunguka? Ntikambera igihe cyo kwigerageza mu rubuga rw’ibyo ntamenyereye? gukinira mu kibuga ntamenyereye? Ese aho si cyo gihe cyo kwigaragaza? Cyangwa ni inzira yo gukoresha impano indimo kugira ngo ngire icyo nkorera abandi mu rukundo?

Ni wowe ubwawe ugomba kwibonera inyito nshya igufungurira inzira, igutinyura; mu buryo bwo kwibaza cyane cyane uti izi nshingano mfite ziramfungurira amarembo mashya? Agana he? Mbese ni iki kigomba gutuma aka kazi kambera umunezero, ndetse nkagakora mu byishimo? Gerageza guca inzira iganisha ku kuba inshingano ugiyemo zizakorohera, ndetse no mu buryo bushobora kurenga ubwo wari witeze.

Hari uburyo bwihariye bwo kubyinjiramo?

Mu gihe umaze kwiremamo ishusho nshya y’akazi urimo, ndetse wanamaze kurema inzira zo guterura ikivi kikuri imbere…ubwo noneho igisigaye ni ‘ugucakira imbogo mu mahembe!

Dore zimwe mu nama:

  1. Hitamo umwe mu mirimo ubona ko ukomeye / ufite icyo usobanuye, ariko wakomeje kugenda wihunza kenshi. Ubusanzwe ntibiba bigoye guhita ubona bene uwo murimo mu kazi kawe: reba ku rutonde rw’igenabikorwa rwawe, ukore amahitamo akubangukiye.
  2. Tekereza uburyo bwo guha uwo murimo ishusho ituma uba umurimo ufite agaciro kandi ko ushobora kuwukora mu byishimo. Unibaze uti mbese uyu murimo ndamutse nywukoze neza, uzagirira abandi akamaro? Mbese uyu murimo ushobora kuwubona mu isura y’umukino? Uburyo bwo kugaragaza ko ushoboye? Uyu murimo ushobora kugufungurira ayahe marembo mashya? Kandi n’ubwo utabasha kuwushushanya mu ntekerezo zawe mu buryo bufatika, intambwe uteye muri iri suzuma, uko yaba nto kose, ni intangiriro nziza.
  3. Kugabanya ikivi mu ntambwe. Ntabwo ufite kubatura umurimo wose icyarimwe. Intambwe imwe mu gihe cyayo. Dufashe urugero, niba ufite kwandika inyandiko runaka igomba gutangazwa ku rubuga nkoranyambaga runaka, ushobora guhera ku nteruro zibanza n’ibika bibanza, ukaruhuka. Ibi bizagufasha mu kutarambirwa, kandi mu gihe gito rwose uzasinaga akazi utamenye iyo kanyuze.
  4. Kura mu nzira ibyakubera ibirangaza byose: funga amapaji ya murandasi, zimya telefoni ngendanwa yawe, funga mudasobwa, radiyo cyangwa se TV. Mbese ugerageze kwishyira mu isi y’umutuzo mu gihe wageneye uwo murimo, uwushyireho umutima, kuko ibyo bindi nabyo uraza kubibonera umwanya.
  5. Injirana ibyishimo mu kazi ugiye gukora. Icyo ukeneye ni ugutangira. Ushobora gusubukura nyuma akazi aho wagasubikiye. Bifate nk’imbyino, nk’uburyo bwo gutanga umusanzu wawe, uburyo bwo kwisubizamo imbaraga ubwawe. Mbese byinjiremo wese.
  6. Gerageza kunezererwa iki gikorwa cyo gutangira: ni intambwe ikomeye kandi ishikamye!

Uburyo bwo kwitoza umuco wo ‘guterura ikivi’

Uburyo bushamaje bwo kwimenyereza uyu mwitozo ni ukwishyiriraho umuhigo wo guhigura 1 mu munsi, cyangwa se buri minsi 5 mu cyumweru cyangwa se ku kwezi. Mu kwishyirriaho umuhigo uhigurwa 1 mu munsi, bizakurinda agatunambwene ko guhatirizwa kuba muri ibyo umunsi wose. Ubwawe uzihitiramo umuhigo ushobora kukuzanira umunezero wo kumva ko hari icyo ugezeho. Mu kubikora utyo buri gihe wagennye, uko iminsi itambuka uzabona ko ubasha kurasa ku ntego mu buryo butagoranye na gato, kuko wa murimo wabonaga nk’umusaraba uzaba warahindutse akamenyero.

Dore zimwe mu nama:

  1. Garageza kwandika mu gakayi. Kora urutonde rw’ibigufasha ndetse n’urutonde rw’ibikuzitira. Uru rutonde uzarwifashisha nk’ikayi y’amasomo.
  2. Uko icyumweru gitambutse, ihatire gukora isuzuma. Inama hano ni uko ushobora no kwitabaza abandi bantu, ukajya ubasangiza ibyo ugeraho mu mwitozo wawe, mbese nk’itsinda rigufasha kugenzura ibikorwa byawe.
  3. Uyu mwitozo ushobora no kuwukorana n’abandi mu gihe ubona ko byagufahsa. Ibi bisobanuye ko ushobora no kuba wategura uburyo bw’ikiganiro cyo kuri murandasi (Zoom meeting) na mugenzi wawe, kugira ngo mufatanye guhangara umurimo wakomeje kugenda wihuza. Ibi bigutera akanyabugabo waburaga kugira ngo ubashe guhangara wa murimo.
  4. Ishimire ibyo urimo! Ibi bye kuba intambara, umutwaro wiyongereye mu mibereho yawe. Byinjiranemo umunezero, ubyiyumvishe nk’umukino (ariko atari umukino rwana!). Bibone mu ndorerwamo y’ikintu cyiza kandi cy’ingirakamaro.