KLEPTOMANIA : INDWARA YO KWIBA

KLEPTOMANIA : INDWARA YO KWIBA

Indwara ya kleptomaniani imwe muri za ndwara zo mu mutwe zishyirwa mu cyiciro “cy’indwara mpushabushake = maladies involontaires, involuntary diseases” kuko abazifite baba batarahisemo kuba batyo, kandi nta n’imbaraga ‘efforts’ baba barashyizemo ngo bibone bagenza batyo.

Ivan Nyagatare

None se wari uzi ko hari abantu bagira uburwayi bwo kwiba! Iyo ndwara mu ndimi z’amahanga yitwa ‘kleptomania, kleptomanie’: uyirwaye ashimishwa no gutwara iby’abandi kabone n’iyo ntabyo yaba akeneye!

Iki gikorwa gishobora gukorerwa aho ari ho hose, ariko cyane cyane mu masoko ya kijyambere (supermarket, supermarché) cyangwa se ku nshuti zabo ndetse n’ahandi hatandukanye: Ugasanga agiye nko mu biro, ahibye ikaramu, akagusura mugasangira wareba hirya akagutwara ikanya cyangwa ikiyiko cyangwa utundi tuntu mu by’ukuri atakakwibye! Nyuma y’icyo gikorwa akenshi umutimanama w’uwagikoze umucira urubanza, agakomeza kwibaza impamvu yibye icyo gikoresho hakaba n’ubwo ashobora kugisubiza nyiracyo, kabone n’ubwo nyiracyo yaba atazi ko yibwe.

Indwara ya kleptomaniani imwe muri za ndwara zo mu mutwe zishyirwa mu cyiciro “cy’indwara mpushabushake = maladies involontaires, involuntary diseases” kuko abazifite baba batarahisemo kuba batyo, kandi nta n’imbaraga ‘efforts’ baba barashyizemo ngo bibone bagenza batyo.

Kwiba iyo bivuzwe benshi batekereza abatera za gatarina, abakora mu mifuka, cyangwa se abacukura amazu n’abitwaje intwaro, cyangwa se nanone abiba bakoresheje ikoranabuhanga. Nyamara burya igihe cyose utwaye ikitari icyawe utabiherewe uburenganzira na nyiracyo, uba wibye –witwa umujura.

Iyi ndwara igitangaje uyirwaye ntiwabimukekaho kuko ashobora no kuba ari umuntu ukomeye utakeka ko yakwiba nk’ikiyiko cyangwa se agacamurongo.

Mu yandi magambo, uku kwiba ntibiba bugamije indonke cyangwa gukoresha icyibwe! Ahubwo uwibye we aba yifitemo akantu ko kwiba gusa ku buryo nawe rimwe na rimwe yibaza icyamuteye kubikora.

Reka tuvuge ko twese kamere yo kwiba tuba tuyifite, ahubwo uko tuyirwanya biratandukana. Kuba wasanga amafaranga ku meza yandaraye muri wowe impande 2 zirarwana iyo rero utimenyereje guha ingufu uruhande rwiza ya mafaranga uzayatwara. Kufite ubu burwayi bwo kwiba we rero ntaziba ya mafaranga ahubwo ashobora gutwara agacupa k’umunyu kayari iruhande, yo akayihorera!

Urwaye iyi ndwara bimurwaniramo ndetse akabura amahwemo kugeza abonye uburyo atwara cya kintu. N’iyo haba mu iduka ashobora kugura ibintu bihenze, ariko agakora uko ashoboye kose akahava yibye bombo imwe cyangwa urushinge.

Mu gihe abajura basanzwe biba akenshi babanje kubitegura, uyu we bimufatira aho abonye icyo yakwiba, nuko yabona uko acyiba nyuma akaba yagita cyangwa akagitanga cyangwa se akakibika.

Kleptomania iterwa n’iki?

Ubu burwayi bwo kwiba buterwa n’impamvu zinyuranye zikubiye mu ruhererekane-muryango ndetse n’imiterere y’uturemangingo twa nyir’ukuyirwara.

Abashakashatsi bo muri Kaminuza ya Minnesota yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bishyize hamwe kugira ngo bamenye neza icyaba gitera iyi ndwara. Nyuma y’igihe kitari gito baje kuvumbura ko iyo ndwara yaba iterwa no kuba umuntu yaba yarahuye n’ibibazo byo kuba atarahawe agaciro ndetse ataritaweho mu gihe yari akiri muto; bityo rero bikamukurikirana kugeza mu kigero cy’ubukure, aribwo kenshi atangira kugaragaza iyo ndwara.

Muri izo mpamvu twavugamo:

  • Kuba asanzwe afite ubundi burwayi bufata ubwonko nk’agahinda gasaze, indwara izwi nka ‘bipolar disorder’, imdwara ya depression, n’izindi ndwara mpushabushake zototera umutwe n’amarangamutima.
  • Ibibazo biva ku musemburo muke wa serotoninbitera kuzamuka kw’imico mibi.
  • Kuba ufata ibintu bitera ububata harimo ibiyobyabwenge bizamura igipimo cy’umusemburo wa dopamine.
  • Kuba mu bisekuru by’umuryango harimo uwayirwaye.
  • Gukomereka umutwe bikangiza ubwonko.
  • Ab’igitsina gore nibo bafite ibyago byinshi byo kuyirwara kurenza ab’igitsina gabo: mu bantu 3 bayirwaye 2 baba ari igitsinagore.
  • Ihungabana rigwirira umuntu akiri muto.

Mbese indwara ya kleptomania iravurwa igakira?

Benshi mu bafite icyo kibazo ntabwo bemera ko barwaye cyangwa se bafite ikibazo. Ikindi iyi ndwara kuyivura ubwawe bikunze kunanirana niyo mpamvu iyo umaze kwimenyaho ko uyirwaye cyangwa abo mubana bakabikubonaho ni byiza kugana muganga wita ku buzima bwo mu mutwe. Ubuvuzi bw’iyi ndwara bukoresha ibiganiro n’imiti. Iyi miti iba igamije kuvura ibitera iyi ndwara kurenza ibindi.

Mu kuvura n’ibiganiro akenshi ukuvura azagufasha kwimenya no kumenya neza mu byo twavuze haruguru ikigutera kwiba. Ashobora gukoresha uburyo bwo kugufasha kuyobora intekerezo zawe zikavamo ikintu cyo kwiba. Ashobora kandi no kugufasha akoresheje kukwereka ingaruka zishobora kukubaho nk’urugero ati tekereza urimo kwiba nuko bakagufata kandi icyo wibye utagikeneye ndetse wanashobora kucyigurira cyangwa kucyikorera.

Imiti yo kunywa yo akenshi ni iyo kuvura uburwayi bwo mu mutwe bunyuranye aho akenshi hatangwa imiti iri mu itsinda rya SSRI (Selective Serotonin Reuptake Inhibitors) cyangwa se umuti ukora nk’ikiyobyabwenge utuma ubwonko bubasha kuringaniza intekerezo ku buryo icyo kwiba kijya ku ruhande.

Iyi miti n’ubujyanama bikomeza kwifashishwa mu gihe cyose umurwayi yumvise ibitekerezo bibi biri kugaruka. Niba wari umaze igihe byarakuvuyemo nyuma ukumva ibitekerezo biri kugaruka, usabwa gusubira gushaka ubufasha.