Mbere y’uko usinzira nijoro, ishyiremo umugambi wo gukangukana mu bitekerezo byawe gahunda z’imikorere yawe, ugifungura amaso yawe mu gitondo; na mbere y’uko usohoka mu bushyuhe bw’igisasiro cyawe.  

Ushobora kumva ibiryamirwa bigukora ku mubiri, ukaba wakumva impumuro cyangwa amajwi.  Gerageza gusesengura uko wiyumva mu mubiri wawe: (mbese uriyumva ijoro ryagushubijemo intege cyangwa uriyumva ugifite amavunane?); hanyuma uriyumva ute mu ntekerezo zawe: (uriyumva ubwonko bwawe bukangutse cyangwa urumva uremerewe?).

Ushobora kwisanga intekerezo zawe zishabukiye mu gutekereza no gushyira ku murongo gahunda y’umunsi.  Gerageza guha akanya umwitozo wo kuzamura umanura igituza cyangwa inda, ukurikiye injyana yo kwitsa no gusohora umwuka. Mu buryo busanzwe, gerageza gukurikirana ibyiyumvo by’umubiri wawe: kwaguka kw’igituza cyangwa se kwiyegeranya k’umubiri, uko umwuka winjira cyangwa usohoka.

Ifoto : Daniel Öberg

Ushobora gutungurwa no kuvumbura ikintu kidasanzwe mu mihumekere yawe, mu mubiri wawe cyangwa mu ntekerezo zawe mu gihe uhugiye muri iryo gerageza.  Nyuma ushobora kuza kubona ko umunsi wawe wagenze mu buryo bunyuranye n’uko wari ubyiteze mu gihe wawutangiraga ugerageza umwitozo uvuzwe haruguru - uyu mwitozo uwukore nk’igerageza, hanyuma usesengure icyo byakugejejeho.

Gerageza guha agaciro ibikorwa byawe by’umunsi.  

Ushobora gusuzumana amatsiko ibikorwa byawe by’umunsi, ushobora kugenda usuzumana ubwitonzi buri gikorwa.  Ushobora kumva imyambaro yawe ikora ku mubiri wawe mu gihe uri kwambara, cyangwa se ifuro ry’umuti w’amenyo mu gihe uri kwisukura mu menyo.  

Gerageza gufata akanya usuzume ifunguro ryawe rya mu gitondo, wishimire kumva impumuro yaryo mbere y’uko utangira kurifata. Noneho nutangira gufungura, uko ufungura ugerageze umwitozo wo kugereranya impumuro, uburyohe n’uburyo uryohewe n’ifunguro ryawe.  

Muri ubwo buryo, ushobora gusobanukirwa uko umubiri wawe wiyumva, uko intekerezo zawe zihindagurika n’uko ibyiyumvo byawe bihindagurika; ibyo byose uko umunsi wawe ugenda ukura.

Wigerageza guhangana n’intekerezo zawe.  

Ushobora gutungurwa no kwisanga watwawe n’intekerezo zerekeye ahahise cyangwa se ahazaza.  Izo ntekerezo zishobora kuba zuzuyemo ukwicuza, imihangayiko cyangwa se indoto. Ibi nibikubaho, icyoroheje ni ukugerageza gufata intekerezo nk’intekerezo; ntacyo wiriwe wongeraho.

Usibye ko hari abagerageza kubyumva uko bitari, nta mpamvu yo gutakaza ingufu uhangana n’ibyakurangaza mu bitekerezo. Ikiruta ibyo ahubwo, gerageza gushyira umwete ku bikorwa byawe by’ako kanya, ureke ibitekerezo byisanzure muri wowe, uko biza n’uko bigenda; utiriwe ubyirukaho cyangwa se ngo ugundagurane nabyo ugerageza kubyikuramo.

Ubwonko bukangutse, ni ubushobozi kamere bwa muntu bwo kwita ku gikorwa kiri kuba aka kanya, ubwonko bukabasha kugikurikirana n’igishyika, bugishyizeho umwete, ubushake ndetse n’amatsiko.

Kugerageza umwitozo ukangurira kuyoborwa n’umutimanama wagutse, bisaba gushishikazwa no gusesengura ubuvumbuzi ugeraho uko ugenda utera intambwe mu mwitozo, udatambamiwe n’icyo uvumbuye:  Uburyo bw’imihumekere, ibyiyumvo njyamubiri cyangwa mvamubiri, amajwi, intekerezo cyangwa se ibirangaza ubwonko; byose ni ingenzi cyane muri iki gikorwa.

Imyitozo igamije gukangurira ubwonko kuyoborwa n’umutimanama wagutse mu buryo buziguye nayo isaba guterura gahunda ya buri munsi iteguwe mu buryo bwihariye.  

Igikorwa waba ushyizeho amaboko icyo aricyo cyose, ushobora guhitamo kugikorana ubushishozi; ugasuzuma ubuvumbuzi wiyunguye muri uwo mwitozo: ugacenshura ibyiyumvo njyamubiri cyangwa mvamubiri ukuye muri icyo gikorwa; nanone ugasuzuma intekerezo zawe, amarangamutima yawe ndetse n’imyitwarire ugaragaje ikomoka kuri icyo gikorwa.

Imyitozo ikangurira ubwonko kuyoborwa n’umutimanama wagutse ikozwe mu buryo butaziguye, -urugero nko gukoresha uburyo bwo kuzirikana wicaye ahantu hatuje kandi igihe kirekire, wihatira gushyira ku gipimo imihumekere yawe- ubu buryo bwo kwitoza busaba guteganya igihe gihagije n’uburyo bwisumbuyeho mu gusesengura ubuvumbuzi wiyunguye mu gihe wari uhugiye muri uwo mwitozo: ukwiriye kugena umwanya uhagije usesengura ibyiyumvo njyamubiri cyangwa mvamubiri, hanyuma ukita ku ntekerezo ndetse n’amarangamutima byawe.

Nyuma y’ibyo, ubigambiriye, ufate akanya gato uhugire ku byiyumvo by’umubiri wawe mu gihe uri mu gikorwa cyo guhumeka, witsa cyangwa usohora umwuka mu gituza.  Umwanya uheruka uwugenere kwita ku buryo wiyumva mu mubiri wawe, mu ntekerezo zawe ndetse n’amarangamutima muri ako kanya urimo, mbere y’uko ibitekerezo byawe birangazwa n’igikorwa gikurikiyeho kuri gahunda y’umunsi wateguye.

Ntucike intege mu kwihatira kugerageza umwitozo ugamije gukangurira ubwonko kuyoborwa n’umutimanama wagutse mu buryo buziguye cyangwa se butaziguye, ubikore kenshi kandi ubishyizeho umwete, uko bigushobokeye –inshuro nyinshi mu cyumweru, cyangwa se buri munsi niba byagushobokera.