Abasesenguye imibereho ya benshi mu bahanga babayeho mu mateka nka Albert Einstein, Marie Curie, Frida Kahlo, Leonardo Da Vinci, Benjamin Franklin, cyangwa se Frederick Douglass ndetse n’abandi bandikishije amazina yabo ku mucanga w’ibihe ibikorwa by’indashyikirwa basanze hari ikintu kitabuze kugenda kigaruka mu buzima bwa buri munsi bw’izi nyenyeri zamurikiye isi: buri wese muri aba igihe cyose cy’ubuzima bwe yabaga yibangikanyije agakayi [journal/diary] yandikagamo buri ntambwe y’ibyo agezeho mu buvumbuzi bwe, ibitekerezo yungutse cyangwa se amarangamutima afite.
Abasesenguye inyandiko z’abahanga nka Kahlo cyangwa se Da Vinci basanze bo baranafataga umwanya bagakoresha ibishushanyo mu kugaragaza amarangamutima cyangwa se igitekerezo runaka bungutse.
Ni gute gushyira mu nyandiko ubuzima bwawe bwa buri munsi bishobora kugufasha?
Guhera ku nkomarume mu bumenyi kugera ku ntyoza mu bugeni — n’abandi bose baboneka hagati y’izi ngeri zombi — kubika amakuru y’ubuzima bwa buri munsi mu nyandiko ni imigirire byagaragaye ko ari iy’akamaro kadashidikanywa. Mu by’ukuri, iki gikorwa gifite ibyiza bifatika:
Kugufasha kugera ku ntego zawe [zaba iz’igihe gito cyangwa se igihe kirekire]. Niba ukoresha agakayi mu gukora urutonde rw’intego zawe, bizagufasha gukurikirana neza icyo ugamije. Ibi bizagufasha mu kukwibutsa kuguma mu murongo, kugereranya igikorwa cya buri munsi n’intego nyamukuru ufite, ndetse n’icyo ukeneye gukora ngo utere intambwe ikurikiraho, bityo bikanakurinda guteshuka ku ntego cyangwa gusubira inyuma no gucika intege.
Gukurikirana intambwe no kwaguka kwawe. Mu gihe ubashije kugira umuco wo kwandika ubuzima bwawe bwa buri munsi, uzabasha kugereranya aho ugeze n’aho wavuye kuko uzaba ufite inyandiko ibikwibutsa, bityo umenye neza ingendo ugenda ugana aho ugamije kugera.
Kwiyubakamo no kwigirira icyizere. Uko iminsi yicuma, niko urutonde rw’ibikorwa rugenda rwaguka. Uko ugenda unyuza amaso mu byo umaze kugeraho ndetse n’inzitizi wagiye utambuka, nta shiti ni nako bikongeramo akanyabugabo ko gukomeza ugana imbere.
Bigufasha kunoza inyandiko yawe ndetse n’uburyo bwo gukusanya no gushyira ibitekerezo ku murongo. Ubumenyi mu kwandika -kimwe n’undi murimo uwo ari wo wose- bugenda bwaguka bwaguka [ikaramu ityara] uko ukomeza kubigira akamenyero ka buri munsi. Muri make, uko wihatira kwandika amakuru yerekeye ubuzima bwawe bwa buri munsi, niko uba intyoza mu gukusanya no gushyira ibitekerezo ku murongo –bimwe mu biranga umwanditsi. Gukoresha agakayi kawe mu gushushanya ibitekerezo byawe bizagutyariza kubasha gusobanura igitekerezo cyawe no gushyikirana n’abandi.
Bigabanya umujagararo n’umuhangayiko. Bibaho ko intekerezo njyahasi ndetse n’amarangamutima bishobora kugukururira kugusubiza inyuma, cyane cyane mu gihe uri kunyura mu bihe bigoye. Igihe rero ubashije gutuza, ahubwo ugafata akanya ugashyira mu nyandiko uko wiyumva, bizagufasha gukumira za ntekerezo njyahasi mu muri wowe, ndetse uko wandika, ushobora kunguka ikindi gitekerezo utari wagize mbere.
Bene izi nyandiko zishobora kukubera isoko y’ibitekerezo bishya. Ku babashije kureba mu nyandiko za Leonardo da Vinci babonye ko yagiye ashyira mu bishushanyo ibitekerezo bitangaje. Kimwe nawe, ushobora gukoresha igihe cyawe cyo kwandika iby’umunsi, ukareka umutwe wawe ugatembera wenda igitekerezo gishya gishobora guhinguka. Ushobora gutungurwa n’imbaraga z’intekerezo mu mwanya nk’uyu!
Kwagura ubwonko bwibuka. Ubushakasahtsi bwatangajwe n’ikinyamakuru The Journal of Experimental Psychology bwagaragaje ko gushyira mu nyandiko ibitekerezo byawe bikumira kwivangavanga kw’amakuru mu mutwe ndetse bikanagura ubushobozi bwawe bwo kwibuka. Mbese no kwandika ikintu runaka ubwabyo bituma ubwonko bwawe buzirikana ko ukeneye gukomeza kucyibuka. Niyo mpamvu no mu gukurikirana amasomo bisanzwe, gufata inyandiko-ncamake ari uburyo bwiza bwo gufata mu mutwe ingingo z’ingenzi.

Hari uburyo butandukanye bwo kwandika amakuru y’ubuzima bwa buri munsi.
Ushobora kuba ufite umugambi wo kwinjira muri iyi mikorere, ariko utabona neza uko ugomba kubyifatamo. Abahanga mu myifatire ngengamikorere hari inama bagiye batanga:
Inyandiko y’uruhererekane rw’ibitekerezo. Uko igitekerezo kije uba ari ko ucyandika, utiriwe utegereza igihe runaka. Amagambo n’ibitekerezo aka kanya ntibikeneye kuba ku murongo ugororotse: mbese uko igitekerezo gifata ishusho mu mutwe, ushoke ugishushanya utyo. Uzakigorora nyuma.
Agakayi k’indoto. Niba ukangutse nyuma y’inzozi runaka, ugafata agakayi ukazishushanya mu nyandiko, amaherezo bizagenda biguha ishusho y’ubuzima bwawe igihe usinziriye. Ibi bisagusaba kwibuka kwandika ibyo warose ugikanguka, ukibyibuka: inzozi zitarivanga n’ubuzima busanzwe ngo ziyoyoke.
Agakayi k’imirire. Nshobora kugena agakayi nkajya nandikamo ibyo nafashe nk’amafunguro buri munsi. Ibi bizamfasha gusobanukirwa neza n’amafunguro nkoresha buri gihe, ibyo nkunda kurya,…niba tuvuge mpanganye n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije no kugabanya ibiro, uku kubika amakuru bizamfasha kumenya uko ngomba kubyitwaramo.
Agakayi k’imiterere y’umubiri. Ushobora kubika amakuru y’uko ukora imyitozo ngororamubiri, bikagufasha kugereranya impinduka bizana mu buzima bwawe uko igihe gitambuka –kuko zishobora kuba zihari, ariko utabasha kuzibonaho.
Amakuru y’ibyo kwishimira. Mbere yo kujya mu gitanda, ushobora gukora urutonde rw’ibyo wishimira byabaye mu buzima bwawe kuri uwo munsi, muri icyo cyumweru cyangwa se muri uko kwezi.
Agakayi k’ibishushanyo. Ugafata umwanya ukandika amarangamutima ufite, ibitekerezo wungutse, uko wiyumva. Ibi ushobora kubishyira mu nyandiko cyangwa ukagerageza kubishushanya. Aha ntihakenewe ubuhanga mu gushushanya.
Agakayi k’ibikorwa by’umunsi. Ushobora gukora urutonde rw’ibikorwa n’ibyakubayeho mu munsi ushoje. Byaba ari ikiganiro gitangaje wagiranye na runaka, uburyo bushya bw’imikorere wungutse,…
Urutonde rw’ibikorwa biteganyijwe. Mu kigwi cyo kuzuza gahunda z’ibikorwa mu mutwe, hamwe bimwe ushobora no kubisimbuka kubera kubyibagirwa, bishyire ku rupapuro; bityo icyo ushoje uzajya ugicishamo umukato, binaguhe ibyiyumvo byo gutsinda kuko umunsi wawe uko wicuma niko urutonde rw’ibyakozwe ruziyongera ari nako urutonde rw’ibitarakorwa rugabanuka.
Ubwoko bw’agakayi/inyandiko yose wahitamo gukoresha, ingingo nyamukuru ni uko nta buryo runaka buboneye cyangwa butaboneye bwo kubikora. Nta hame ngenderwaho ndakuka. Byose bishingiye kuri wowe, uburyo ubyumvamo. Igikorwa cyo gufata akanya ugahuza ubwonko, umubiri n’umutima nicyo cy’ingenzi. Muri ubu buryo ntabwo uzabura icyo ushyingura mu nyandiko, kizakubaka ejo, ejobundi, mu rugendo rw’ubuzima…
1 https://healthy.kaiserpermanente.org/health-wellness/healtharticle.7-benefits-of-keeping-a-journal/ Why everyone should keep a journal — 7 surprising benefits by Kaiser Permanente | March 24, 2020.