Isi iri mu bihe bya consumerism ya gikapitalisiti yo ku rwego rwo hejuru: kumaranira kugura, ukagura hafi ku ngufu. Rimwe uwakubaza n’impamvu nyayo waguze ukaba utayimenya!

Mu gutegura iyi nyandiko, twakomeje kwibaza ku bikoresho umuntu agura abyungikanya n’ibindi bikora umurimo umwe –icyo gihe byitwa ko bishaje, nyamara bigikora: bitakigezweho!

Reka twifashishe urugero nko ku modokari y’agatangaza uko yaba imeze kose n’uburyo yaba ihenze bwose, mu by’ukuri ni iki kindi imodoka iyo ari yo yose yamara kitari ukukugeza aho wifuza kugera, mu bucuruzi ni imali birumvikana ihenze yanagurishwa menshi koko mu gihe waba uhisemo kuyigurisha. Ariko ntibitandukanye n’ubundi n’uko waba ufite ayo mafaranga kuri konti n’ubundi ukajya kuyigura. Aho n’ubundi ni uruziga rumwe n’ubundi n’iyo wayigurisha uzongera ube ufite ya mafaranga. Uwayiguze nawe n’iyo yakongera akayigurisha akayihererekanya n’abandi, nta wundi mumaro bazayibonamo atari ukuyitwara ikabavana aha, ikabageza hariya handi, nta kindi! Hari ikindi uzi?

Reka nanone tubisuzume mu yindi nguni : Utuye mu mujyi nka Kigali, udafite imodoka –tureke n’iyongiyo y’agaciro kadasanzwe, yewe nta n’iciriritse nayo ugira. Utayifite, mu gihe utananirwa kugera iyo ujya, byo byaba bigutwaye iki mu gihe ikigambiriwe ari ukugerera iyo ujya ku gihe kandi bikaba byemera? Birashoboka cyane ko muri ako kanya icyo byaba bigutwaye atari kinini cyane nyamara -muri ako kanya no mu buzima muri rusange!

Muri rusange rero ngo ikibazo nyacyo kikaza kuba “gutekereza nabi ku bintu”: ikosa benshi bagwamo cyane mu buzima bwa buri munsi. Rigashora noneho benshi mu batari ba bakire mu kurarikira ibintu nabyo byinshi bitari ngombwa, no guhora basesagura duke bafite ku bicuruzwa babeshywaho cyane no kwamamaza kwa ba nyirabyo; kwigana abandi no gusa n’ababeraho abandi ngo “mwabibonye ko nanjye noneho cya kindi kigezweho ngifite neza?” ibintu nk’ibyo!

Ariko nanone ibi twabirebera ku bikoresho by’ikoranabuhanga rigezweho: Dufatire isomo ku bintu nka telefoni zigendanwa twese ahari dutunze. Ku ijanisha rinini, telefoni ngendanwa zigezweho uzasanga hari imwe igura miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda kuko ari Iphone cyangwa Samsung gusa bigezweho.

Nyamara ibyo nyirayo ayikoresha bingana neza neza cyangwa se biri no hasi ahubwo y’iby’undi ufite iy’ubundi bwoko igura amafaranga ibihumbi bitarenze magana atanu no munsi yaho cyane ahubwo! Abandi benshi ugasanga batazi no kuzikoresha ibyo zikora ku ijanisha rya 40%. Ashobora kukubwira ko atabyitayeho, kandi atanashobora kubikora na mba! Ugasanga zose izo Iphones zivuga kimwe, ziduhira kimwe iyo zihamagawe, abazifite nabo baba bari kumwe ntihagire umenya niba ari we uhamagawe! Koherereza abandi documents, amajwi n’amashusho cyangwa se gushyiramo za applications no kuzikoresha benshi bajya kureba ababizi ngo babashyiriremo za applications byonyine -bakabyishyura- ubundi bikabananira no kuzikoresha! Bakakira ubutumwa bugufi kwa kundi, bagahamagara nta kindi nk’uko izindi telefoni zose zibikora. Iyi ikaba telefoni ya miliyoni atunze, noneho zikabahendera iki? Bakazimaza iki? Kuko zihenda, ni ikimenyetso cy’uko baguwe neza, abandi bitaweho. Abazibabonanye ngo ubwo bakumva ko bakaze, bakumva ngo ko atari bagenzi babo! Maze se bikavamo iki?

Uzi se ko ibicuruzwa, cyane cyane ibyiganjemo ibikoresho by’ikoranabuhanga (electronics) nk’izo telefoni ahubwo abazicura bakanazicuruza bazishyiriraho icyitwa “Planned obsolescence” ku buryo bagira batya bagahagarika akantu gato gusa kahoze gakora ntikongere gukora uko byari bisanzwe, ahubwo bakakubwira ko gakora mu zisumbuyeho zashyizwe ku isoko nyuma y’iyo utunze, ibyo byonyine!

Noneho ngo hakaza Samsung ya nyuma iheruka gukorwa. Bakayamamaza bidasanzwe ukagira ngo ni umuti uvura byose; Iphone igezweho yasohoka ku ruganda abantu bakarara barangije gutonda imirongo yo kugura ngo babe bayitunze mu ba mbere gusa! Bwacya washaka itandukaniro rifite icyo rimaze nyacyo koko n’eshatu ziri inyuma yayo ihenze inshuro 10 kurusha ugashaka icyo iyongiyo izirusha mu byo wayimaza ukakibura burundu.

Kenshi iyo bihujwe n’ubuzima n’imyitwarire, ureka kwitiranya ikintu n’umumaro wacyo. Iryo ni ikosa rikomeye. Wa munezero rimwe wo kunyurwa kw’amafaranga bitagira icyo bimaze na gito, na gito! Kwamamaza kuri radio na za TV, kuri internet kenshi bishuka rubanda mu buryo budasanzwe iyo bigeze mu bucuruzi. Abantu bakayobywa bikomeye no kwamamaza, bakarindimurwa muri gahunda y’igura rukomatanya (achat à reduction = discount purchase) cyangwa se (achat promotionnel); buri wese ku isoko n’amaduka agiye kugura! Kugura iby’umumaro utanarebyeho na gato! Uruganda runaka rwakoze nimero ya nyuma y’igicuruzwa cyarwo kigezweho:ufite igiheruka ubwo agomba guhita yihutira kugura ikigezweho byihuse cyane, kuko azaririmbwa indirimbo ifite inyikirizo idashira irata icyo cya nyuma, aho aciye hose akayumva: kuri radio, bakayibona kuri TV.

Nujya kuri internet nabyo bibe uko; kugeza bikugiye ahantu runaka! Byibike mu bwonko ko ukennye mu gihe icyo gicuruzwa utagifite, utaragikozaho imitwe y’intoki. Kandi ko ubuzima bwaba bwiza byihuse mu gihe waba ugifite koko, kugeza ubwo hari ibihugu byagiye bibonekamo abasore n’inkumi bemera kugurisha bimwe mu bice by’umubiri wabo ngo bakunde bagure telefoni zigezweho gusa! Kandi bari basanzwe batunze izazibanjirije! Binatandukaniye hehe se ho kajya! Mu bijyanye n’umumaro wazo? Nta na hamwe hakomeye mu buryo bw’ibyo bazimaza, telefoni nk’izongizo! Ikindi telefoni zimara ni iki atari ukujya kuri murandasi (internet), ku mbuga rusange, guhamagara no kwitaba, kwandika ubutumwa. Nta kindi! Kenshi nta kindi abantu bazimaza uvanyemo nyine abafite ibindi by’ikoranabuhanga rihambaye bazimaza, ariko muri rusange ni ibyongibyo! Ibyo nta gisaba telefoni igura miliyoni kibirimo!

Photo by Elena G on Unsplash
Inyandiko: Gilbert Nzigiyimana