
NI GUTE TWA KWITOZA UMUCO WO GUSOMA
Muri make, kwiyubakamo umuco wo gusoma, usibye kuba byagufasha kwiyungura ubumenyi, bizanakubera ingabo igukingira kwinjirirwa n’izindi ngeso mbi nko kuzerera, kugorobereza mu kabari, kujya mu bigare bigutoza indi mico itameshe…
Gusoma ni umuco mwiza ku wabashije kuwihingamo.
Ni umuti nyawo w’ubwigunge ndetse n’umujagararo. Ni imigirire ishobora kugufasha kwagura ubwonko bwibuka, ndetse iyo bihuriweho mu muryango ni uburyo bwo kwidagadura. Mu kwinjira muri uyu mwitozo, bisaba gutangira ku ntambwe nto: gufata iminota mike ku munsi.
Gutangirira ku gusoma ibitabo by’ubwoko ukunda ku buryo bikuzamuramo amatsiko yo gukomeza gusoma nibwo buryo bwiza bwo kwiyubakamo uyu muco, ndetse bikaguhindura umusomyi umenyereye.
Ibikorwa bifatika mu kwitoza umuco wo gusoma

Teganya igihe runaka cyo gusoma ku munsi.
Ishobora kuba iminota 5 cyangwa 10, ariko ugakora uko ushoboye ukabumbura igitabo byibura inshuro 1 ku munsi. Icyakunganira kurushaho ni uguherekeranya iki gikorwa n’ikindi gikorwa usanzwe ushishikarira buri munsi. Urugero ushobora kubangikanya iki gikorwa no kurya akantu runaka cyangwa kunywa ikawa – n’ubwo Abanyarwanda bavuga ko ‘Imirimo ibiri yananiye impyisi’, cyangwa se nanone ko ‘Isuri isambira byinshi igasohoza bicye’. Ariko tubigarutseho, imvugo ivuga ko ‘byose mu rugero’ bishoboka yaba igisubizo: kimwe mu biranga umuntu ni ukubasha kugereranya igikwiye mu gihe gikwiye. Gusoma mbere yo kuryama nabyo ni uburyo bwiza bwagufasha kwinjira muri uyu muco wo gusoma. Uko bigushobokeye, ihatire gushyiraho igihe kidahindagurika kuri iyi gahunda, ku buryo ubwonko bwawe bwakira iki gihe nk’isaha yo gusoma’.
- Niba ufashe iminota 10 yo gusoma, ukabikora inshuro 4 ku munsi, iyo ni iminota 40 ihariwe gusoma buri munsi.
- Niba ukunze gukora ingendo, mu ndege, muri gari ya moshi, mu modoka zitwara abagenzi, ushobora gusoma igitabo mu kigwi cyo kureba filimi cyangwa se guhugira mu mbuga nkoranyambaga.
- Nta gihe runaka cy’umunsi cyihariye gikwiriye kugenerwa gahunda yo gusoma ngo ikindi kibe kidakwiriye. Niba uryoherwa no gusoma mbere yo kuryama, fata iminota 30 mu bihe bisoza umunsi wawe maze usome. Niba gusoma mu gihe cy’amanywa ari byo bikunyura, ushobora kugena igihe gito mu masaha y’ikiruhuko cya ku manywa cyangwa se nimunsi, ugasoma.
Gerageza gusoma ibitabo bigushishikaje.
Niba uko ukomeza gusoma utazamurirwa amatsiko n’inkuru uri gusoma, ibi ntaho byaba bitandukaniye na wa mwana uhatirwa kunywa ibinini. Ariko niba inkuru uri gusoma utwarwa nayo, ntabwo bizakubera ibyoroshye kurambika cya gitabo, bityo gusoma bikubere uburyohe. Hitamo ibitabo by’inkuru zigukurura.
- Ushobora kuganiriza inshuti, abavandimwe cyangwa se abacuruza ibitabo bakakurangira ibitabo bivuga ku ngingo zisanzwe zigukurura.
- Niba igitabo uri gusoma kitakuryoheye, ni ibisanzwe kuba wagishyira ku ruhande –nta wutegetswe kurya ibiryo bitamuryoheye nk’unywa imiti, mu gihe afite andi mahitamo ashoboka. Ushobora gusoma ibika bibanza, wakumva nta kajyamo ukazibukira!

Ibuka kwitwaza igitabo aho ugiye hose.
Mu isi ya none, iki kiroroshye cyane kuko ushobora kuba ufite ibitabo amagana muri telefoni ngendanwa yawe, mudasobwa ngendanwa cyangwa se ikindi gikoresho cy’ikoranabuhanga gisomerwamo ibitabo [portable e-reader]. Ingano n’uburemere bw’igitabo ntibikiri inzitizi kuri ubu. Kwibikaho igitabo aho uri hose bigutera umwete wo kubasha gusoma isaha iyo ari yo yose, aho uri hose – mbese igihe bikuziyemo.
Niba utegereje imodoka rusange [zitwara abagenzi] cyangwa se uri ku murongo utegereje kuri gahunda runaka cyangwa se wicaye ahantu runaka [car free zone] utegereje inshuti, utegereje ko isaha ya gahunda runaka igera…ni umwanya mwiza wo gufungura igitabo ugasoma.
Ushobora kwiyunga ku itsinda ry’abasomyi.
Kuba hamwe n’abandi mu itsinda ry’abasomyi bituma wiyumva ko ufite inshingano zo kugendana n’abandi muri iyo gahunda –ko utari wenyine. Kwiyunga ku bandi rero bizagutera akanyabugabo, ndetse bishyigikire wa muco wo gusoma. Mu gihe nta tsinda risanzwe rihari, ushobora nawe ubwawe kwiyunga n’inshuti zawe n’abamenyi, mugatangira iyi gahunda. Ushobora nawe gutangiza igitekerezo. Mugomba kwihatira gusoma igitabo mwiyemeje kugeza ku musozo, maze mu mpera za buri kwezi mugahurira kungurana ibitekerezo ku byo mwasomye n’icyo mwakuyemo.
- Kwiyunga ku itsinda risoma ibitabo biri mu cyerekezo kimwe n’ibigushishikaza. Niba ari ibitabo by’amateka, ujye mu itsinda risoma bene ibyo bitabo; niba ari ibitabo mbarankuru, iryo niryo tsinda ryawe.
- Niba bitagushobokera guhura n’abandi basomyi imbonankubone –hari n’abatabikunda- ushobora kwiyunga ku itsinda ry’abasomyi basomera kuri murandasi cyangwa se imbuga nkoranyambaga zihuza abasomyi.
Ishyirireho ahantu hatuje ho gusomera.
Ibi nabyo bizajya bituma ukumbura ahantu nk’aha -h’uburuhukiro mu bundi buryo – ishobora kuba intebe runaka yihariye, cyangwa se igisa n’igitanda kiriho imisego – mbese ahantu ushobora kwicara cyangwa kwegama mu buryo buruhura umubiri. Hagomba no kuba hari urumuri ruhagije, ku buryo gusoma bitananiza amaso.
Kuba ufite utuntu two kurya –ubunyobwa, ikigori,… cyangwa se igikombe cy’ikawa, icyayi, akarahuri ka vino…bizatuma urushaho gukunda iki gikorwa.
Muri make, kwiyubakamo umuco wo gusoma, usibye kuba byagufasha kwiyungura ubumenyi, bizanakubera ingabo igukingira kwinjirirwa n’izindi ngeso mbi nko kuzerera, kugorobereza mu kabari, kujya mu bigare bigutoza indi mico itameshe…
1 https://www.wikihow.com/Make-a-Habit-of-Reading
2 Reba igice cya 2: ‘Kumenyereza umuco wo gusoma’ [Part 2: Maintaining the Reading Habit].