KWIYITAHO : UMUSINGI W'UBUZIMA BUZIRA UMUZE

KWIYITAHO : UMUSINGI W'UBUZIMA BUZIRA UMUZE

Ivan Nyagatare

Bibiliya igira iti ‘Uzakunde mugenzi wawe nk’uko wikunda’; Abafaransa bakavuga ngo ‘Toute charité ordonée commence par soi-même’, ari nabyo Abanyarwanda bagira bati ‘Ujya gutera uburezi arabwibanza.’

Kwikunda si bibi, kwikunda biri muri kamere muntu –ndetse buri nyamaswa. Kwikunda rero bishushanywa no kwiyitaho.

Kubera iki kwiyitaho ari ingenzi?

Kwiyitaho ni ikintu abantu benshi baharanira kugira nyambere mu mibereho yabo, maze ababyumva nabi bakabyitiranya no kwikunda byo kwihugiraho ukibagirwa ko uri mu isi irimo n’abandi bantu ndetse n’ibigukikije. Ariko ku rundi ruhande, ku gipimo runaka abatekereza batya ntibaba bari kure y’ukuri.

Kwiyitaho ahanini bisobanuye kwisobanukirwa ubwawe, ukamenya ibyo ukeneye mu mibereho n’ubuzima bwawe, kandi ukamenya uko ugomba kubyishyikiriza, ariko ibi ntibikwibagize ko uri kumwe n’abandi.

Igihe rero ubasha kwiyitaho uko bikwiye, bizamura amarangamutima yawe, ibi bigakutera akanyabugabo no kwigirira icyizere; bityo ukahakura imbaraga zo gukataza mu gusingira ibyo ukeneye ndetse n’abo ufite mu nshingano. Kwiyitaho birumvikana bitangirana no kwita ku byo ukeneye wowe ubwawe – ibyo imibereho yawe ikubaza. Reka tukanire ku buryo bwo kwiyitaho ndetse n’ibyiza byabyo.

Kwiyitaho, inzira yo gukumira umujagararo [stress].

Mu gihe igipimo kidakabije cy’umujagararo [stress] ari ngombwa kugira ngo usunikirwe gutunganya umurimo / inshingano runaka, umujagararo n’umuhangayiko birimbanyije bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwawe bwo mu mutwe ndetse bikagaragara no ku mubiri. Imigirire iranga kwiyitaho nko kwihuza n’abo ukunda, kwinjira mu mwitozo wo kwitekerezaho byimbitse [meditation] ica intege ingaruka mbi z’umujagararo kuko bikuzamuramo akanyamuneza, ukongerwamo imbaraga bijyanye no kwigirira icyizere.

Kwiyitaho bishyigikira umubano n’uwo mubana.

Kubasha kwita ku byo ukeneye no kwiyitaho ubwawe bigira uruhare mu gushyigikira umubano hagati yawe n’uwo mubana. Guhora uhanze amaso uwo mubana ngo agutunge anaguhe buri kintu ukeneye bishobora kumutsikamira no kubangamira umubano wanyu [aha niho ku bavoma hafi hatangira kubaho kwinubira bagenzi babo]. Biba byiza iyo ubashije kwita kuri bimwe mu byo ukenera by’umwihariko, kuko bikubakamo kwigenga ndetse ukagira ubuzima bwiza bwo mu mutwe.

Kumenya kwiyitaho, urufunguzo ku magara mazima.

Intambwe ya mbere muri gahunda yo kwiyitaho itangirira ku kubasha kwikemurira iby’ibanze ubuzima bwawe bukubaza. Muri make ntabwo bireba gusa ubuzima bwawe bwo mu mutwe. Bigendana no kwita ku byo umubiri ukubaza, kurya indyo iboneye, kuruhuka bihagije ndetse no gukora imyitozo ngororamubiri ku rugero rukwiriye.

Dore ingero za bimwe mu bikorwa byo kwiyitaho buri wese ashobora kugerageza:

  • Gusohoka hanze, gutembera utuje, witekerezaho. Ikirere ntigikwiye kukubera intambamyi.
  • Kugerageza ibikorwa biruhura umubiri: urugero, umwitozo wo kwitekerezaho byimbitse cyangwa se guhumeka winjiza umwuka byimbitse mu gihe cy’iminota 5.
  • Kurya imbuto n’imboga.
  • Guha agaciro amakuru umubiri wawe uguha. Niba hari aho uribwa, gana muganga.
  • Umubano n’abandi. Gena igihe cyo kubonana/kumarana igihe n’abantu bawe.
  • Kwimenyereza umuco wo guhakana igihe ari ngombwa.
  • Kwiyaturiraho ibyiza [amagambo meza].
  • Kwimenyereza imyotozo ngororamubiri. Urugero kugenda n’amaguru byibura iminota 30 ku munsi.
  • Kurya indyo iboneye. Kurira ku gihe kandi ugakumira umwuma [kunywa amazi no kwigenzura ku kunywa ibisembuye cyangwa ibirimo ikawa].
  • Kwishyiriraho intego ndetse no kugena ibibanziriza ibindi. Hitamo ibigomba gukorwa ubu ndetse n’ibitegereza ikindi gihe. Ku mpera z’umunsi ufate akanya uzirikane ku byo wabashije kugeraho n’ibyo utakoze.
  • Kwimenyereza umwitozo wo gushimira. Ku mpera z’umunsi, fata akanya wiyibutse ibyo ushimira ubuzima. Ubyandike ahantu cyangwa se ubizirikane mu mutwe.

Niba ubona ko nta gihe ufite, gishake! Ihatire kuba intangarugero mu muryango, inshuti cyangwa se abo mukorana.

Michelle Obama yaragize ati: “Igihe mbyutse ngakora imyotozo ngororamubiri, burya mba ngirira umubiri wanjye, ariko kandi mba ngirira n’abakobwa banjye, kuko mpora nifuza ko babona muri jye umubyeyi ubakunda cyane, ubitaho ariko nawe atibagiwe kwiyitaho ngo abashe kubona izo mbaraga zo kubitaho. Ni uburyo bwo kubereka ko ntacyo bitwaye nk’umuntu gufata akanya ko kwirebaho no kwiyitaho”.

Kwiyitaho bigendana no kwita ku buzima bwo mu mutwe

Ubuzima bwo mu mutwe bukubiyemo amarangamutima, imitekerereze ndetse no kwibona mu bandi. Ibi bigira uruhare mu buryo dutekereza, twiyumva, tugenza, amahitamo tugira n’uburyo dushyikirana n’abandi.

Ubuzima bwo mu mutwe burenze kuba nta ndwara yo mu mutwe ufite – ni inkingi ya mwamba ku magara mazima ndetse n’imibereho yawe. Kwiyitaho rero bigira uruhare mu kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe, bigashyigikira ubuvuzi no koroherwa mu gihe ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Kwiyitaho bisobanuye kwigenera igihe runaka ugakora ibikorwa bigufasha kubaho neza ndetse no gushyira ku murongo umubiri n’umutwe wawe [gusubiza ubwenge ku gihe]. Bigira uruhare mu kugenzura umujagararo, kugabanya ibyago byo kurwara ndetse no kongera integer mu bugingo. Na bya bikorwa bito bito dukora buri munsi, burya bigira uruhare runini mu kutuzamurira urugero rw’imibereho.

Muri make, ntabwo ari bibi gufata igihe cyo kwiyitaho mbere yo kwita ku bandi. Mbese ntibitandukanye n’uko mu gihe cy’inkongi izana umwotsi ari ngombwa kandi bifite ishingiro kubanza kwambara icyuma kiguha umwuka mwiza mbere yo kugerageza kwinjira mu gikorwa cy’ubutabazi.


1 https://www.layahealthcare.ie/thrive/lifestyle/whyisself-careimportant.

2 https://www.nimh.nih.gov/health/topics/caring-for-your-mental-health.