MEDITATION NI IKI?

MEDITATION NI IKI?

Meditation ikorwa nta kindi bisabye umubiri, niyo mpamvu nta wutayemerewe. Nta gikomere itera, ntisaba kutarya. Icyo usabwa ni ugutuza, gusa mu gihe runaka wiyemeje.

Ivan Nyagatare

Meditation ni uburyo bwo gutekereza kwimbitse bukorwa hagamijwe ibintu byinshi binyuranye: gufasha umubiri ubwawo kwivura hadakoreshejwe imiti.

Bamwe babikora nko gusenga, kuruhura ubwonko; ndetse hari n’ababikora nk’umuco, akamenyero cyangwa se siporo [yoga].

Ni gute bikorwa?
Gukora meditation bigendana no kuba utinyeganyeza kandi ureba mu cyerekezo kimwe. Ushobora kubikora wicaye, uhagaze cyangwa se uryamye. Ariko uburyo bumenyerewe na benshi ni ukubikora wicaye. Amaso yawe nayo agomba kugira ikintu aba atumbiriye. Ibi bigufasha kuba ubwonko bwawe nta kindi kintu butekereza.

Mu madini ashingiye kuri Boudha bo baba bafite igisa n’urunigi, agakora meditation ameze nk’uri kubara aya masaro, bigakorwa utavuga. Ibi birinda ubwonko bwawe kuba warangazwa n’ibigukikije.

Wowe rero ushobora gutumbira urukuta, ishusho runaka,…mbese ikintu kitanyeganyega kiri imbere yawe, ariko ukirinda kuba ari cyo utekerezaho, kuko icyo gihe ntabwo wabasha kugera ku gipimo cy’umutuzo gikenewe muri meditation; cyangwa se ugahitamo gufunga amaso.


Meditation igomba gukorerwa ahantu hatari ibyakurangaza.


Niba uhisemo kuyikorera mu nzu, ni byiza kuba wajya nko mu cyumba, ugakinga inzugi n’amadirishya ku buryo utaba witaye ku bibera hanze.

Ugomba kandi kutavuza radiyo cyangwa se ngo ufungure televisiyo, ndetse na telefoni usabwa kuyizimya ku buryo uba uri wenyine. Meditation iba igomba kumara byibuze imonota 15-20 kuzamura.

Iyo hagize ikikurogoya, iyo minota ntuyibara, ahubwo uyongeraho kugira ngo ugere kuyo wiyemeje. Kuko meditation isaba ko ubwonko buba bumeze nk’ubudakora, abenshi mu gutangira birabagora.  Niyo mpamvu biba byiza ku mutangizi kubikorera ahitaruye ingo, wiyummvira akayaga n’uturirimbo tw’inyoni. Ibi bizagufasha kumva nta kikurogoya.

Meditation ikorwa nta kindi bisabye umubiri, niyo mpamvu nta wutayemerewe. Nta gikomere itera, ntisaba kutarya. Icyo usabwa ni ugutuza, gusa mu gihe runaka wiyemeje.