NI GUTE WAKWIGOBOTORA INGESO MBI ?

NI GUTE WAKWIGOBOTORA INGESO MBI ?

Ivan Nyagatare

Ingeso mbi ni imigirire izana inzitizi mu mibereho yawe ndetse ikagutambamira mu kugera ku ntego zawe. Ni intandaro y’ingorane mu buzima bwawe –bwaba ubuzima bwo mu mutwe cyangwa se ubuzima bw’umubiri. Zigutwara umwanya ndetse n’imbaraga.

None se kuki dukomeza kubana nazo? Mbese hari icyo nazikoraho?

Mu nyandiko zibanza, hari aho twaganiriye ku buryo ingeso zaduka mu migirire y’umuntu. Kuri ubu reka tuganire ku buryo umuntu yakora impinduka mu migirire mu buryo bufatika. Ni gute wakwiyaka ingeso mbi, ahubwo ukimakaza ingeso nziza mu migirire yawe?

Ubusanzwe ni iki gitera ingeso mbi?

Inyinshi mu ngeso mbi zinjirira umuntu zinyuze mu miryango 2 ishoboka…kuba mu mujagararo cyangwa se kuba aho nta kiguhugije, ntacyo ukora.

Ibihe byinshi, ingeso mbi zigaragaza nk’uburyo bwo guhangana n’umujagararo cyangwa se kuba aho nta kiguhugije. Buri ngeso mbi, uhereye ku kurya inzara, gusesagura amafaranga mu mahahiro, ubusinzi bwa buri mpera z’icyumweru, kubatwa na internet,…ibi byose bishobora gukomoka ku kugerageza guhangana n’umujagararo n’ubwigunge.

Mu by’ukuri, ubu sibwo buryo bwakabaye igisubizo. Ushobora kwishakishamo ubundi buryo bwo guhangana n’umujagararo n’ubwigunge kandi butabangamiye ubuzima, ukaba ari bwo usimbuza ingeso zitari nziza.

Birumvikana, akenshi umujagararo cyangwa se ubwigunge bugaragara mu buzima bwa runaka biba bifite indi ntandaro. Iyi mpamvu akenshi ntibiba binoroshye kuyitahura, ariko, niba ushishikajwe no kugira impinduka wiyubakamo, ugomba kwirinda kwishuka, ukifatira ibyemezo bitabogamiye ahakorohereza.

Haba hari imyemerere cyangwa se imyumvire ikurimo igusunikira mu ngeso mbi? Haba hari ikintu kikwaritsemo –icyoba, amarangamutima – kikuzirikira mu ngeso runaka zitari nziza?

Kwikebuka no kwigenzura bizagufasha kuvumbura umuzi w’ingeso runaka ikugarije, bityo ibe intambwe ikuganisha ku kuyihashya.

Birashoboka guhashya ingeso mbi, ukayisimbuza imigirire iboneye.

Ingeso zose ufite kuri ubu –inziza cyangwa imbi- ziri mu mibereho yawe kubera impamvu. Mu buryo bumwe, iyi migirire hari impinduka izana mu buzima bwawe, n’ubwo zaba ari impinduka zitari nziza mu yindi ndorerwamo.

Akenshi izi ni impinduka zigaragara ku mubiri, urugero nk’iziterwa no kubatwa n’itabi cyangwa se gukoresha ibiyobyabwenge. Ubundi nanone impinduka zikagaragara mu marangamutima, urugero igihe utabasha kwigobotora inshuti mbi kandi ubizi ko zikuganisha habi. Noneho mu bindi bihe –ari nabyo byiganza, ingeso runaka zikaba ari izakwinjiranye igihe wageragezaga kwishyiriraho uburyo bwo guhangana n’umujagararo, urugero gutamira intoki, kurya inzara, kwikora mu mazuru buri kanya, kubura amifato cyangwa guhekenya amenyo.

Izi mpinduka kandi zinagaragara ku byakwitwa ‘utugeso duto’ [n’ubwo ingeso nto cyangwa nini, ingeso mbi iba ari mbi].

Urugero, gufungura email yawe buri uko wicaye kuri mudasobwa bikubakamo ibyiyumvo byo kumva uri kumwe n’abandi [n’ubwo ntawe mwaba muri guhererekanya ubutumwa!] ariko ku rundi ruhande, uko utakaza umwanya muri izi emails zawe, niko utakaza umwanya wakabyajwe umusaruro ku kazi, bikagutesha kuba maso, ndetse bigatuma ujagarara mu ntekerezo. Ariko nanone bikakurinda kumva ‘uri gusigara inyuma’…ibi nibyo bituma ukomeza kubikora nk’ingeso.

Kubera rero ko n’ubwo ingeso runaka ari mbi, ariko hakaba hari impinduka [inyungu] runaka ikizanira mu buzima bwawe, ibi bituma kuyiyaka biba ingorabahizi. Abahanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire ntabwo bagira abantu inama yo ‘kubyuka bati imigirire iyi n’iyi ndayihagaritse!’ ahubwo bavuga ko ‘intambwe ku ntambwe, mu ngamba zidatezuka’ ari bwo buryo nyabwo bwo kwitaza imigirire runaka no kwiyakiramo imigirire mishya: gusimbuza ingeso mbi inziza izana inyungu zifitanye isano n’iz’iya mbere.

Urugero niba mu gihe wumva ujagaraye, ubihiwe, wihebye usunikirwa gutumagura itabi, ntabwo ari igitekerezo cyiza kubyuka uti ‘ndetse itabi’. Ahubwo ukwiriye gushaka ubundi buryo uzajya wifashisha mu guhangana n’ibihe nk’ibi, ubu buryo ukaba ari bwo ushyira mu kigwi cyo kwitabaza gutumagura itabi.

Mu yandi magambo, ingeso mbi runaka ni uburyo butanga igisubizo ku kibazo runaka mu mibereho yawe. Ku bw’iyo mpamvu rero, ni byiza gusimbuza iyi ngeso indi migirire, ariko nayo itari kure yo kuguha igisubizo nk’icyo washakiraga muri ya ngeso. Niba ufashe gahunda yo guhagarika ingeso runaka gutyo gusa nta yindi migirire uyisimbuje, hazasigara icyuho mu byo ubuzima bwawe bukeneye [bya bindi byakemurwaga na ya ngeso uhagaritse], bityo kwa guhagarika ntikumare kabiri.

Inama zifatika mu buzima busanzwe.

Hitamo igikorwa gisimbura ingeso mbi ushaka kwiyaka. Ukeneye gushyiraho ingamba z’uko ugomba kwitwara mu gihe ugeze mu bihe by’umujagararo / agahinda / ubwigunge bisanzwe bigusunikira muri ya ngeso mbi. Ukibaza uti ‘Ni iki nkwiye gukora mu gihe umubiri unsunikira gutumagura agatabi?’ (Urugero: kugerageza umwitozo wo guhumeka.) ‘Ni iki nkwiye gukora mu gihe nkururwa na Facebook bigatuma nsubika akazi nari burare nshoje? (Example: gukora igikorwa kimwe buri gihe runaka.) Ingeso uko yaba iri kose, ugomba gushyiraho ingamba z’ibyo ugomba gukora bikagufasha kwigobotora iyo ngeso.

Guca imirunga myinshi ishoboka ikubohera ku mbarutso iganisha kuri ya ngeso. Niba usunikirwa gutumagura agatabi igihe uri kunywa inzoga, ibyiza irinde kujya mu kabari. Niba ukabya mu kurya ibikungahaye ku isukari mu gihe uri mu rugo, ibyiza reka kubihaha ngo biboneke hafi yawe igihe cyose. Niba ikintu cya mbere ukora ukigera mu ruganiriro ari ugufungura TV, ibyiza ni ukubika TV mu kindi cyumba. Iyorohereze kwiyaka akamenyero kabi ukumira ibikagusunikiramo byose.

Niba aho uba/ukorera hari byinshi bigusunikira mu migirire mibi, ibyo nibyo ukwiye kubanza kwigizayo, bityo ukifungurira inzira y’impinduka zigana mu ngeso nziza.

Kwisunga undi muntu. Ni kangahe wigeze ugerageza kwigenzura mu ndyo wenyine cyangwa se ‘kureka kunywa itabi’…igihe cyose ubigerageje wenyine, n’igihe bikunaniye ntawe ugucishamo ijisho.

Mu kigwi cy’ibi rero, iyo wifatanyije n’undi mu mugambi nk’uyu birafasha, kuko umwe atera undi akanyabugabo. Kumenya ko mugenzi wawe agutegerejeho impinduka bitera imbaraga kurusha kubyihererana.

Gerageza kubana n’abantu babaho imibereho ushaka kubaho. Ntabwo ukeneye kwihenura ku nshuti usanganywe, ariko nanone ntugakerense imbaraga wazanirwa n’inshuti nshya.

Irebe mu ndorerwamo y’intsinzi. Kwishushanyamo umuntu mushya: utanywa itabi, uhaha amafunguro atangiza ubuzima, ubyukira igihe…ingeso iyo ari yo yose ushaka gukumira, gerageza kwibona uyitsinda, umwenyura kandi wishimira intsinzi yawe.

Ntabwo ukeneye kwiyubururamo undi muntu mushya, ahubwo ukeneye kuba uwo wahoze uri we mbere. Akenshi twibeshya ko kwiyaka ingeso mbi bidusaba kuba abantu bashya. Ukuri ni uko wisanganywemo ubushobozi bwo kuba ntamakemwa [nk’uko wahoze isi itarakwanduza]. Ubusanzwe umuntu avuka ari umuziranenge. Ntabwo ukeneye ‘kureka kunywa itabi’, ahubwo ukeneye kugaruka ukaba ‘utanywa itabi wahoze uri we na mbere hose’. Ntabwo ukeneye ‘kwihindura umuntu ufite ubuzima bwiza’, ahubwo ukeneye ‘kugaruka mu buzima bwiza wahoranye mbere utarangirika’. N’ubwo yaba ari imyaka myinshi yatambutse, hari igihe wigeze kubaho ubuzima butarangwamo izo nenge zose. Ibi bivuze ko ufite ubushobozi bwo gusubirana ubu buzima.

Gukoresha ijambo “ariko” bigufasha kunesha ijwi rikongorera ko ibyo urimo ari ‘hobe ibyansize’. Kimwe mu bica intege mu rugendo rwo kugerageza kwitandukanya n’ingeso mbi ni uko byoroha kwicira urubanza ku kuba utabasha kubyitwaramo neza kurushaho. Igihe cyose uteshutse cyangwa uhushije intego, ijwi rikakongorera ko ‘n’ubundi nta kigenda, ntushoboye,…’

Igihe cyose ibi bibayeho rero, gerageza ubu buryo bwo kwiganiriza usubiza rya jwi muri wowe [witera akanyabugabo]:

  • “Ndabyibushye bikabije, ariko mu mezi make uhereye ubu nshobora gusubira kuri gahunda nziza.”
  • “Ndi impwishi baranabinsuzugurira, ariko ndi kwihugurira ubumenyi bushya, bidatinze bazatungurwa!”
  • “Nibyo ndatsinzwe, ariko bibaho ntawe utatsindwa mu buzima, ikibi ni uguherayo.”

Ugomba kwitegura gutsindwa. Ni ibisanzwe mu buzima, ntawe udatsitara.

Mu kigwi cyo kuboroga no kurambarara ku bw’intsinzwi runaka rero, ibyiza yitegura mbere ko ishoboka. Bibaho ko ntawe utagwa/utayoba, ahubwo abagera ku ntsinzi batandukana n’abandi kuko bo babyuka bakagaruka mu murongo batazuyaje.

Intambwe ya mbere itangirira he?

Niba uri kwibaza ku ntambwe ibanza muri gahunda yo kwiyaka ingeso mbi, inama isumba izindi ni ugutangirira ku kwimenya, ukamenya uko/aho uhagaze muri icyo kibazo.

Biroroshye kugarizwa n’ibyiyumvo byerekeye imimerere usunikirwamo n’ingeso mbi. Bishobora kugusunikira kwiyumva nk’umunyacyaha cyangwa se nanone ugatakaza umwanya munini urota uko wumva wifuza ko byaba bimeze…ariko aya marangamutima yose nta kindi akugezaho atari ugutandukira ikibazo nyacyo kikugarije.

Kwimenya rero nibyo bizagufasha kumenya neza icyo ukeneye guhindura mu mibereho yawe. Kwibaza ibibazo nk’ibi bikurikira bizagira uruhare mu kukumurikira:

  • Mbese iyi ngeso nayadukanye kuva ryari?
  • Iyi ngeso nyikora kangahe ku munsi?
  • Ubu mpagaze he muri ibi?
  • Ninde twijandikanye muri iyi ngeso?
  • Ni iyihe mbarutso insunikira muri iyi ngeso?

Ibisubizo uzabona ku bibazo nk’ibi n’ibindi bijyanye bizakumurikira mu kwisobanukirwa ndetse binagufashe kubona ibitekerezo bitandukanye ku buryo bwo guhangana nay a ngeso ikugarije.

Dore urugero rwa bumwe mu buryo bufatika bworoshye mu kugerageza ibi: gerageza kugenzura inshuro iyi ngeso yigaragaza mu munsi. Itwaze urupapuro n’ikaramu. Igihe cyose ukoze ya ngeso [tuvuge niba ari ukunywa itabi, kurya inzara,…] ubyandike kuri rwa rupapuro. Nimugoroba uze kubarura inshuro waguye muri ya ngeso, umenye inshuro zose hamwe.

Intego yawe kuri ino ntambwe si ukwicira urubanza cyangwa kumva uri mubi kubwo gukora inshuro nyinshi ikintu cyangiza ubuzima cyangwa se kidatanga umusaruro. Intego ni ukumenya neza igihe ugwira muri ya ngeso, ndetse n’inshuro uyigwamo. Ibi bituma urushaho gusuzumana ubushishozi iki kibazo, kuko umaze kugisobanukirwa neza; noneho ukabasha guhangana nacyo ushyira mu bikorwa inama zitangwa n’inzobere mu mitekerereze n’imyifatire ya muntu.

Kwiyaka ingeso mbi bisaba igihe runaka ndetse n’imbaraga z’umutima, ariko cyane cyane bigasaba kwiyemeza no kutava ku izima. Abantu benshi batanze ubuhamya bw’uko babashije kwigobotora ububata bw’ingeso runaka bahurira ku kuba ari ‘inzira irimo kugwa no kubyuka kenshi gashoboka, utacika intege ukabigeraho’.

Muri macye, ntabwo kwiyaka ingeso mbi ari gahunda igera ku ntsinzi uyu munsi n’ejo. Ariko kandi, ntibinavuze ko kugera ku ntsinzi bidashoboka. Igisabwa ni ukwimenya n’umuhate bya nyir’ubwite.


1 https://jamesclear.com/how-to-break-a-bad-habit

2 https://jamesclear.com/book/atomic-habits