YARIRIRAGA N'AKABUSHA
Uyu bawuca iyo babonye umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi, kugira ngo akagereke ku bye bitewe n'ubukundwakare.
Uyu bawuca iyo babonye umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi, kugira ngo akagereke ku bye bitewe n'ubukundwakare.
Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa n'akaga imihanda yose; nibwo bavuga, ngo: "Yagiye kwangara!"
Iyo babona ikintu kibabereye iyanga bakagihuhura bavuga ngo : «Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi».
Uyu mugani bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wagushije ishyano ry'amaherere ni bwo bavuga ngo: "Naka yabonye irya Mugani!"
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'ikirushya muri byose, aburabuza abo bari kumwe; ni bwo bagira bati: "Yabaye kaburabuza!".