Indwara ya kleptomaniani imwe muri za ndwara zo mu mutwe zishyirwa mu cyiciro “cy’indwara mpushabushake = maladies involontaires, involuntary diseases” kuko abazifite baba batarahisemo kuba batyo, kandi nta n’imbaraga ‘efforts’ baba barashyizemo ngo bibone bagenza batyo.
Dore zimwe muri kirazira zibagiranye nk’uko byemezwa na bamwe mu basaza
Indwara zo mu mutwe zibasira abantu babarirwa muri za miriyoni amagana hirya no hino ku isi, kandi zigira ingaruka no kuri bene wabo n’incuti zabo. Umuntu 1 kuri 4 aba azarwara indwara yo mu mutwe.
Twifashishije imigani migenurano y’Ikinyarwanda twifuje gusobanurira umwana ko “umuryango ari impano idasanzwe, bityo akwiriye kwishimira umuryango arimo uko umeze kose, ahubwo akagira uruhare mu kuwugira mwiza ndetse no kuwuteza imbere”.
Uyu bawuca iyo babonye umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi, kugira ngo akagereke ku bye bitewe n'ubukundwakare.
Uyu mugani, bawuca iyo bumvise umuntu yikuye mu bususuruke akajya guhobagizwa n'akaga imihanda yose; nibwo bavuga, ngo: "Yagiye kwangara!"
Iyo babona ikintu kibabereye iyanga bakagihuhura bavuga ngo : «Impamba itazakugeza i Kigali uyirira ku Ruyenzi».
Uyu mugani bawuca iyo babonye cyangwa bumvise umuntu wagushije ishyano ry'amaherere ni bwo bavuga ngo: "Naka yabonye irya Mugani!"
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w'ikirushya muri byose, aburabuza abo bari kumwe; ni bwo bagira bati: "Yabaye kaburabuza!".
Nuko kuva ubwo, uvugije induru wese bigashyira kera, bati: «Nimwumve induru yabaye impomamunwa!»
Uyu mugani bawuca, iyo babujije umuntu gukora iki n'iki agahinyura inama bamugiriye, ni ho bagira bati: "Ibyo twamugiriyemo inama yabitaye i Burenga (yabyanze)."
Uyu mugani bawuca iyo babonye umurwayi ufite umuriro ukabije, ni bwo bavuga ngo: "Acanye uwa Rugi!"