You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
TWITOZE GUTUMIRA UMUNEZERO.

TWITOZE GUTUMIRA UMUNEZERO.

Abantu bahorana akanyamuneza bafite impano yo kuzibukira ikintu icyo aricyo cyose cyabahungabaniriza umunezero.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

“Umwigisha ntabwo yigishiriza kwinezeza. Mu kwigomwa ibyamunezeza, abasha kutishyiraho imihangayiko, bigatuma aboneka ku bamukeneye, kandi akabasha kwihanganira byose”

Lao-tzu

Ni kenshi nakomeje gukeka ko abantu mbona bahora banezerewe batabishyiraho umwete mwinshi kugira ngo babigereho.  

Bagaragara nk’abadafata umwanya wo gusesengura ibitabo byigisha amahame yo kwifasha mu byiyumvo.  Ntabwo ari kenshi ibiganiro byabo byibanda ku kubaho unezerewe, banagaragara ko atari kenshi intekerezo zabo zitwarwa no gutekereza ku munezero. Mu by’ukuri, ntitujya tunabumva basangiza abandi inama ku byerekeranye n’uburyo bwo kubaho imibereho yuzuye umunezero.

Kimwe mu byatangwa nk’igisobanuro cy’ibi, ni uko abantu bahorana umunezero badatakaza imbaraga bagerageza kuba abo bari bo, kuko muri kamere yabo ari ko baba bitereye, kandi bakisanga badakeneye kugerageza kwiruka ku munezero.

Ubundi se, niba wiyumvamo ko nta bufasha bujyanye n’ibyo gushakisha umunezero ukeneye, kuki watakaza umwanya uri gusesengura ibitabo byigisha kwifasha mu byiyumvo?

Ariko uko bigaragara, hari icyo bivuze.  Hari imimerere itandukanye yatuma dukeka ko bamwe bakwisanga mu byiyumvo by’umunezero, mu gihe abandi atari ko bimeze.  Ntabwo byoroshye kwiyumva mu munezero, mu gihe uhora uhangayikiye ubukode bw’inzu bwa buri kwezi cyangwa se mu gihe uhorana imihangayiko uterwa n’umubano wawe n’inshuti yawe utagenda neza.

Ku rundi ruhande, birumvikana ko wakomeza kwiyumvana akanyamuneza mu gihe ukikijwe n’umuryango ugukunda kandi ukwitaho, mu gihe se ufite ubuzima buzira umuze, cyangwa se ufite ubushobozi bwo kwiga amashuri yose wifuza.

Ariko nanone, hari umwihariko ugaragara kuri abo bantu bahorana akanyamuneza: amahirwe cyangwa se gutoneshwa n’ubuzima byasobanurwa nk’intandaro y’umunezero wabo; ariko bikaba binagaragara ko badafata ibintu kimwe n’abandi –n’ubwo nabo ubwabo batabasha kwisobanurira impamvu yabyo.

Nyuma yo kwiha umwanya nitegereza bene abo bantu barangwa no guhorana akanyamuneza no kubisuzumana ubushishozi, dore ibyo nabashije kubona ko byaba ari byo bibatandukanya na rubanda rusanzwe:

Abantu bahorana akanyamuneza bafite impano yo kuzibukira ikintu icyo aricyo cyose cyabahungabaniriza umunezero.

Photo by Eye for Ebony on Unsplash

Dufashe nk’urugero, abantu benshi nzi barangwa no guhorana akanyamuneza ntabwo batakaza umwanya wabo bahangayikira amakuba yahanuwe kuzagwirira isi cyangwa se ngo bakomeze kugaruka ku ngorane banyuzemo mu bihe byatambutse.  Ibi ntibisobanuye ko baba ari ba mutimamuke.  

Mu by’ukuri, bamara igihe gifatika basesengura ku ngingo zitandukanye.  Ariko bagaragara nk’abafite ubushobozi bwo gusobanukirwa neza igihe intekerezo zabo zitangiye kwerekera mu nzitane ibasubiza hasi; bityo bakabasha kwikura muri izo nzira, bakerekeza umutima ku bindi bibafitiye umumaro kurushaho.  

Abantu barangwa no guhorana akanyamuneza kandi bagaragara nk’abafite ubushobozi bwo gusesengurana ubushishozi ikiguzi cy’igikorwa runaka, bakakigereranya n’inyungu zakomoka ku kukigeraho, bakaba babasha kukizibukira batitaye ku nyungu zacyo niba ikiguzi cyo kugishyira mu bikorwa babonye ko cyaba gihanitse.

Nanone hariho kwibaza tuti mbese aho abantu barangwa no guhorana akanyamuneza, ibanga baba bakoresha si uko baba barasobanukiwe ko umunezero utangwa no kudaha agaciro kenshi ibidusubiza hasi, ahubwo umuntu akibanda ku bimuzamurira umunezero?

Tubirebeye mu ndorerwamo y’iterambere, bigaragara ko hariho kubusana hagati yo gushakisha umunezero mu nzira zo kwirengagiza ibidusubiza hasi no kwibanda ku bituzamurira umunezero.

Niba mu iyororoka rya kiremwamuntu, kwirwanaho bigaragara nk’inkingi nyamukuru muri kamere muntu, iterambere ryitaza ibimusubiza hasi mu byiyumvo ryaba ryumvikana nk’irisanzwe.  

Aha, dufate urugero: mu gihe umukurambere wacu wari utunzwe no guhiga no gusoroma avumbuye ubwoko bushya bw’igihumyo, umwanzuro yafata wumvikana ni ugushoka arya icyo gihumyo, kuko mbere yo kuzitirwa n’intekerezo z’uko cyamumerera nabi yaba yabanje kwakira ibyiyumvo bimutegurira uburyohe bw’igihumyo Atari asanzwe amenyereye!

Ibi birumvikana ko ari ibitekerezo.  Ingamba mberabyombi mu kugera ku munezero ahari zaba ahanini zishingiye ku gisobanuro umunezero ubwawo uhabwa.

Nakomeje kumva abantu bavuga –nk’urugero- bati jyewe mba nezerewe iyo nteruye umushinga unshishikaje.  Abandi bagasobanura uko babona umunezero ko ari ukwiyumva bafatanye urunana n’abandi, kwiyumva ari mu bumwe n’abandi bantu.

Naho ku binyerekeyeho, ntekereza umunezero nk’ibyiyumvo byegereye kunyurwa cyangwa amahoro yo mu mutima.  Kuko mu gihe niyumvamo akanyamuneza ka hato na hato, ibyo bihe byo kwiyumvamo umunezero wo hejuru ntibisobanuye byanze bikunze ko ibyo aribyo byiyumvo by’igihe cyose.

Wigeze umara igihe iruhande rw’umuntu uhorana gushamaduka igihe cyose? Jye ntekereza ko bene iyo mimerere yananiza umubiri.

Ahari byaba bidashishikaje, ariko ku bwanjye, umunezero ni ibyiyumvo bisigara iyo ntandukanije ibihe byandemereye n’ibihe byamereye neza.  

Nkaba nahitamo kwigumira ku gipimo cyagereranywa kuri +5 mu kigwi cyo gukonkoboka ku gipimo cya -40 ngo nyuma nze gutumbagira ku gipimo cya +55.