You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
UBU URAREMEREWE. BIRUMVIKANA.

UBU URAREMEREWE. BIRUMVIKANA.

Komeza guhumeka n’ubwo isi ikuzengurutse yaba izimagijwe n’igihu. Ihatire gukomeza guhumeka, n’ubwo byose byaba bigaragara nk’aho nta kizere kigihari, ko nta nzira yo gusohoka muri iyo nzoberanyo.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Watakaje akazi kawe.  Cyangwa wapfushije uwo ukunda.  Cyangwa igihugu cyawe cyirasimburanwaho n’amakuba y’agatereranzamba. Cyangwa se waguye mu nzoberanyo y’amadidane – ibyo byose byakuguye hejuru.

Intambwe ya mbere yo gutsinda urwo rugamba: ishyiremo ko amaherezo bigomba kujya mu buryo.  

Uracyahari. Ibyo bisobanuye ko umwuka w’intsinzi uri muri wowe.  Ibi na mbere hose wahanganye nabyo kandi ubisohokamo urushijeho gukomera. Humiriza hanyuma utekereze ku bakurambere bawe.  Bashimire kuba bararwanye inkundura kugira ngo ube uwo uri we ubu.  Ubabwire ko uzagerageza guhembera urumuri ntiruzime. Inkubi y’umuyaga izakuzengereza. Imvura y’amahindu iguhondagure. Serwakira yende kukwamurukana. Hazabaho ibyangiritse, ariko hazabaho no kubisana.

Ushobora kubyumva nk’ubutesi.  Ariko nta kidasanzwe.  Rimwe na rimwe, koroshya ubuzima biba ngombwa.

Intambwe ya kabiri yo gutsinda urwo rugamba: ibuka ko umubabaro ushobora guhesha agaciro amateka yawe.

Gusambagurika ni ikigeragezo kikwambutsa icyambu.  Kwihangana bitera kwemerwa.  Gerageza kwiyumvisha umuntu uriho, akaba atarigeze akubitana n’ibimugerageza mu mibereho ye:  Iyo nkuru ntabwo ishamaje.  Muri  kamere muntu, tunezezwa n’inkuru zirimo ibiruhanya.  Bene izo nkuru nizo zigenda zitwereka amerekezo.

Muri buri nkuru, hari aho igera, ukumva ko byose birangiye.  Umutabazi atari hafi kugira ngo arokore umukunzi we, ureba inkuru akibwira ati: “birarangiye, ntabwo ari bubirokoke! nta gisibya ntabyidadanuramo!”

Ariko akagira atya ukabona icyago kireyutse. Nuko bikagutera kubimukundira kurushaho!

Inkuru z’intsinzi ntabwo zandikwa ku bwinshi.  Buri nkuru irangwa n’ibizazane.  Steve Harvey aryamye mu modoka ye.  Brian Pennie ku munsi we wa mbere abasha gusohoka mu gihe cy’imyaka myinshi y’ububata bw’ikiyobyabwenge cya heroyine. Oprah akorerwa ibya mfurambi akiri muto.  Steve Jobs yirukanwa mu ruganda rwa Apple.

Uwo uri we, n’uwo wari ugenewe kuba uri, ni muri iki gihe cy’ingorane bizafata icyerekezo.

Intambwe ya gatatu ari nayo ya nyuma mu rugamba rwo guharanira kumererwa neza: wituma ingorane ziguheza umwuka.  

Izo nkuru zumvikana nk’izakubera icyitegererezo, sibyo se? -Oprah n’abandi bose twarondoye haruguru – banyuze mu buzima busharira nk’indoto mbi, ariko ntibigeze bareka ubwo buzima ngo bubazibiranye.

Komeza guhumeka n’ubwo isi ikuzengurutse yaba izimagijwe n’igihu.  Ihatire gukomeza guhumeka, n’ubwo byose byaba bigaragara nk’aho nta kizere kigihari, ko nta nzira yo gusohoka muri iyo nzoberanyo.  Gerageza gukomeza guhumeka, no mu bihe wumva umubiri wawe wabaye nk’igiti.

Igihe wumva ko ikiruta ari uko wabivamo ukipfira, igikorwa cyo guhumeka ubwacyo ni ubutwari mu gihe nk’icyo.

Ba indwanyi y’intwarane.  Kurura umwuka.  Sohora umwuka.  Humeka!

Amaherezo y’urugamba ni intsinzi.  Amaherezo y’inzira ni mu nzu!