
UBUKI : IBANGA RYO KUBUNGABUNGA AMAGARA
Abantu batandukanye barya ubuki bakanabukunda. Ariko hari ababukunda kuko bubaryohera ariko batazi icyo bumaze mu mubiri w’umuntu. Hari n’ababurya babukunze nyamara batazi ko bushobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye.
Mu minsi ishize twabagejejeho inyandiko zicukumbuye « Isukali, Umwanzi ku buzima bwa muntu !», na «Bungabunga amagara. Umunyu : indyoshyandyo y’ingenzi, ariko yo kwitonderwa».
Nyuma y’izo nyandiko zombi twibajije ko hagomba kuba hariho amakuru ahumuriza umusomyi kuri izo ngingo zombi.
Mu gukomeza kuganira n’abantu batandukanye kuri izi ngingo, hari umwe mu bakiri bato waduhaye igisubizo cyadutangaje : « Umuntu aririra, nta kurama kudapfa ! ». ibi byanteye kwibaza kurushaho : nibyo koko, nta kurama kudapfa. Ariko se, ni ngombwa gusaza ubabazwa n’umubiri, uribwa ahantu hose, kuko ‘Wariye neza, nta rutangira ?’
Twifashishije inyandiko z’abahanga twagerageje kwegeranya amakuru twizera ko ashobora kuba ingirakamaro ku musomyi ushishikajwe no kubungabunga amagara, akoresha mu rugero rukwiriye ibyo Imana yamuhaye ngo bimufashe kubaho.
Ubuki bukoreshejwe neza, igisubizo mu kubungabunga amagara.
Abantu batandukanye barya ubuki bakanabukunda. Ariko hari ababukunda kuko bubaryohera ariko batazi icyo bumaze mu mubiri w’umuntu. Hari n’ababurya babukunze nyamara batazi ko bushobora kugira ingaruka ku buzima bwabo bitewe n’impamvu zitandukanye.
Ubuki ni umushongi ukorwa n’inzuki zihova mu ndabo zitandukanye. Mu buki habamo isukali z’ubwoko 2 : fructose na glucose. Izo sukali zombi ziroroheje kandi umubiri uzakira vuba, bitanategereje ko igogora rirangira.
Iyo bahakura ubuki, buba busukika. Ariko bushobora no gukomera bitewe n’ingano y’isukali bufite. Gusa ubuki bufite fructose nyinshi nibwo butinda gufata.
Urubuga santemagazine.fr ruvuga ko mu myaka ya kera, ubuki bwafatwaga nk’ikiribwa ariko bukanafatwa nk’umuti. Abasobanukiwe ibyabwo n’ubundi niko bimeze : hamwe bushobora gukoreshwa nta kindi buvangiwe, cyangwa se buvanzwe n’ibimera bitandukanye.
Ubuki ni bwiza ugereranyije n’isukali, kuko ntibubamo ibinyabutabire bigira uruhare mu kubyibushya. Ibi bivuze ko n’abantu bafite ikibazo cya diyabete bashobora gukoresha ubuki ntihagire ikibazo bubatera.
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ubuki bwagabanya ibyago byo kurwara umutima ku bantu basanganywe indwara ya diyabete. N’ubwo bushobora kongera isukali mu maraso, isukali yabwo (fructose na glucose) itandukanye n’isukali itunganyirizwa mu nganda (saccharose).
Ibinyabutabire bigize ubuki.
Ubushakashatsi, buvuga ko ubuki bugizwe n’urusobe rw’ibinyabutabire 181 ! ibi bigatuma uko abigana bagerageza kose, nta mushongi w’isukali ushobora guhuza (habe no kwegereza) imiterere kamere y’ubuki.
- Ibinyabutabire ku gipimo kinini :
- Isukali ya glucose na fructose : 95 – 99.9%.
- Amazi : 15-18%.
- Ibinyabutabire bitandukanye ku gipimo gito :
- Vitamines.
- Imyunyungugu.
- Ibindi : (électrolytes, enzymes :imisemburo, acides aminés, flavonoïdes, pollen, fragrance and flavor compounds).
Ibi binyabutabire ni byo bituma ubuki buba bwiza mu kurwanya microbes n’ubundi bwandu bwose (antibactérien, antioxydants na antiinflammatoires). Kuva kera, iyo budakoreshejwe bwonyine bwifashishwa mu gukora imiti itandukanye buvanzwe n’ibindi binyabutabire.
Bimwe mu byiza by’ubuki.
- bigize ubuki byavuzwe haruguru bifasha ubuki kugira umwimerere wo gutuma mikorobe (micro-organismes, bactéries) zitabasha gukura no kwidagadura : ubumenyi bugaragaza ko ubusanzwe amazi atambira isukari cyangwa umunyu. Ni ukuvuga ko iyo mikorobe iguye ahantu hari ubuki, bituma amazi yose ayirimo imbere ayisohokamo (osmosis / osmose), maze yamara amasaha yatakaje amazi igacika intege, maze za acides (glucose oxidase) ziboneka mu buki zigahita ziyica. Ibi rero nibyo biha ubuki umwimerere wo gutuma utunyangingo (micro-organismes) tutabasha gukura no kwisanzura.
- Ubuki bugira intungamubiri zitandukanye. Twavugamo ibinyabutabire bya ‘antioxydants’ by’ingirakamaro mu mubiri w’umuntu. Izi antioxydants ziba mu buki zigira uruhare mu kugabanya umuvuduko w’amaraso. Ubusanzwe uwo muvuduko w’amaraso ushobora kuba ukomoka ku gukoresha nabi isukali isanzwe niwo ukunda guteza ibyago byo kurwara indwara z’umutima.
- Ubuki bugabanya ibinure by’ubwoko bubi (cholestérol) mu mubiri, bukongera urugero rw’ibinure bikenewe, kuko iyo ibyo binure bibi bikomeje kwitsindagira mu mubiri na byo bikurura indwara z’umutima.
- Ubuki bufasha amaraso gutembera neza mu mubiri, bityo bikarinda indwara yo kwipfundika kw’amaraso.
- Bushobora kwifashishwa mu kuvura ubushye, ibikomere, ibibazo bitandukanye by’uruhu, impatwe.
- Ubuki bufasha kuvura ibisebe bikunze kwibasira abantu barwaye diyabete, bikunze kuza ku maguru, bikaba byabaviramo gucibwa amaguru.
- Ubuki bukoreshwa mu kuvura inkorora abana barengeje umwaka 1 w’amavuko : hari ubushakashatsi bwavuze ko ‘ubuki bufite imbaraga zo gukiza inkorora kurusha imiti yo kwa muganga’.
- Bushobora gukoreshwa mu kuvura igikomere gikomoka ku kurumwa n’inzoka.
- Ubuki ni ikiribwa gitera imbaraga. Niyo mpamvu abakora siporo bakunze kubwifashisha : muri garama 100 habonekamo kcal 310.
Nta byera ngo de !
Ubundi bushakashatsi bwatanze inama ko ‘atari byiza guha abana bataruzuza umwaka bavutse kuko bushobora gutera indwara ya botulisme ituma umwana acika intege, akagira ibibazo byo guhumeka bitewe na za mikorobe (bactéries) zinjiye mu mubiri we.’
Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ibyo umuntu agomba kwitwararika mu gukoresha ubuki.
- Ubuki budatetse cyangwa se budatunganije bushobora kuba intandaro y’indwara iterwa n’uburozi ‘grayanotoxins’ buboneka mu buki budatetse. Iyo butunganijwe ingano y’ubwo burozi iragabanuka cyane ku buryo ntacyo byatwara uburiye.
- Kuba inzuki zihova ubuki ku bimera bitandukanye, bituma hari ubuki buba bwifitemo urugero runaka rw’uburozi bwa ‘grayanotoxins’. Iyo umuntu ariye ubuki burimo ubwo burozi, ahura n’ingaruka zirimo kugira isereri, isesemi, kuruka no kugira umuvuduko w’amaraso ukabije.
- Hari kandi nk’uko twabibonye haruguru mikorobi yitwa ‘Botulinum bacteria’ iboneka mu buki, cyane cyane ubudatetse. Iyi ikaba ari mbi cyane ku bana bato, abagore batwite ndetse n’abandi bose bafite ubudahangarwa bw’umubiri budahagije.
Izindi nama z’ingenzi.
- Ubuki busanzwe bukwiye kuba bufashe cyane, busukika burenduka kandi bwijimye : uku kwijima biterwa no kuba bufite ‘antioxydants’ nyinshi.
- Uko bigushobokeye, gura ubuki bw’umwimerere ku bavumvu bazwi : aho ubona ubworozi bw’inzuki. Kuko hari abavangavanga ibinyabutabire bitandukanye byiganjemo ibikomoka ku isukali (caramel, acidifiants, colorants,…) bakabyitirira ubuki.