You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
UKENEYE INSHUTI NZIZA

UKENEYE INSHUTI NZIZA

Burya ngo ‘icyo ubiba ni cyo uzasarura’ kandi ngo ‘akebo kajya iwa mugarura’. Mbere y’uko wifuza inshuti nziza, ukwiye kwihatira kuba umuntu urangwa n’imico n’imiterere ikwemerera kubera inshuti zawe ‘inshuti nzima’.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

“Amavuta n’umubavu bishimisha umutima nk’uko umuntu ashimishwa n’inshuti imuhaye inama zivuye ku mutima.” – Imigani 27:9

“Ubucuti ari imwe mu mpano z’agaciro gasumba ibindi byinshi uwo ari we wese yagira mu kwishimira ubuzima. Ubuzima bukwiye kandi bufite icyanga cyo kubamo koko, nabwo bukwiye kugira aho buhurizwa n’ubucuti. Mu bihe by’ubukene, kimwe n’ibindi byago, abantu baba bazi ko icyo gihe inshuti zabo zibahindukira ubuhungiro bukwiye. Ubucuti ni nk’ubufasha nyir’izina ku bakiri bato. Ubucuti bubayobora mu nzira zikwiye bava mu makosa adashira. Kimwe n’uko ku bakuru nabo ari uko bimeze, kuko bakenera byinshi batabasha kwigezaho no kwikorera ubwabo. Kongeraho ko n’uko byamera kose mu buzima hari aho bagomba kuba baremanye intege nke ku buryo bakenera kenshi inshuti zo kubambutsa icyo kiraro, zikabafasha muri ibyo batibashiriza ubwabo. Ni iby’agaciro n’inkunga nziza kugira inshuti igufasha kugera ku bikorwa biboneye. Kuko igihe muri 2 mwungurana inama, kandi mugatekerereza rimwe ku kintu kimwe mwitayeho mu buryo bungana. Bikagabanya urugendo n’imibabaro byo gutsindwa no kunanirwa” – Arisitote, Umuhanga mu by’imitekerereze wabayeho hashize imyaka isaga 2400.

Nk’uko bigaragara mu magambo twifashishije mu guterura iyi nyandiko, byumvikana neza ko “mu buzima nta mugisha uruta inshuti nziza”.

Iteka umuntu yumva amerewe neza iyo afite abantu bamushagaye, abantu yakwizera, abantu bamwumva, kandi ikiruta byose bamufasha gukura mu buryo bw’intekerezo ndetse n’ubushobozi.

Umwanditsi n’Umuhanga mu bumenyamuntu C. S. Lewis mu gitabo cye yise “The Four Loves”, yasobanuye ubucuti nk’igihe abantu babiri bamenye ‘urukundo rusangiwe, ariko uko iminsi igenda ishira, ubumwe bugakura, bugahinduka ikindi kintu kirenzeho’. Ubucuti bushingiye ku nyungu zisangiwe buhinduka amahirwe yo gufasha no gutyaza inyungu za buri wese muri za nshuti, bityo hakabaho gukura mu ntekerezo, kuzamuka mu iterambere, guhinduka mu mico n’imyumvire, n’ibindi byiza bifatwa nk’imbuto za bwa bucuti bwiza, bwubaka buri wese mu mpande zombi.

Umwe mu bahanga mu by’imitekerereze n’imyutwarire ya muntu yashyize ahagaragara bumwe mu busesenguzi yakoze ku byerekeye bimwe mu bikwiye kuranga inshuti nziza:

1. Inshuti nziza igutera imbaraga. Ni ubuzima busanzwe kuri buri wese kuba yagera mu bihe runaka, akumva acitse intege mu gikorwa runaka yateruye. Iki gihe uba ukeneye umuntu ukubwira ko ushoboye. Ukubwira ko muri kumwe kandi akanabikugaragariza mu buryo bw’ibikorwa bifatika (inkunga runaka, kuba hafi yawe igihe runaka, kugira uruhare runaka mu byo urimo, n’ibindi). Akakububwira ko yizeye ubushobozi bwawe, akakubwira ko uri umunyembaraga. Ibi nta kabuza bigusubizamo imbaraga, kandi uko wibuka ko ufite inshuti igutera ingabo mu bitugu, niko ukomeza gukora ushikamye, bityo ukarasa ku ntego ubukesha imbaraga zawe -yego- ariko na ka kanyabugabo watewe n’inshuti.

2. Inshuti nziza ikugira inama. Mu kinyarwanda baravuga ngo « umutwe umwe wifasha gusara », kandi na none ngo « ababiri bishe umwe » ; n’indi migani itandukanye igamije kumvikanisha ko kugira ukunganira birushaho kugira akamaro kurusha ko waba uteruye gahunda runaka uri wenyine. Muri make, twese mu buzima nta wudakenera uwamwunganira muri cya gihe ubona ibyo urimo bishatse kukunanira. Nta wudakenera inama. Inshuti nyayo ihora ihangayikiye ineza yawe : niyo mpamvu yo kukugira inama ikwiriye. Inshuti nyakuri ntigushuka ngo ikubwire ‘ibyo ushaka kumva’ kugira ngo itagukomeretsa cyangwa se mukaba mwabipfa. Ntigushuka, ikubwiza ukuri kose n’ubwo kwaba gusharira ! ntabwo inshuti nyayo igukururira mu kibi cyangwa se ngo ikureke ukigwemo ikurebera.

3. Inshuti nziza iragusengera. [N’ubwo iyi nyandiko igenewe abantu bose –abizera n’abatizera-, iyi ngingo nayo ntitwareka kuyikomozaho, tunazirikana ko igice kinini cy’abatuye isi bafite uburyo bumwe cyangwa se ubundi bizereramo. Hano rero icyo dushaka kuvugaho ni uko inshuti nyakuri ikwikorerera imitwaro, ku buryo ishobora no kwiyiriza ubusa –ku bemera ko bishobora kugira icyo bihindura ku buzima bwa muntu- cyangwa kwibabaza runaka ku bw’ibyifuzo cyangwa se umugambi runaka inshuti ye ifite.

4. Inshuti nziza iraguhindura. Iyo inshuti yawe ifite intege nke, igukururira muri za ntege nke. Ariko iyo ari inshuti y’imbaraga –mu ntekerezo, imyemerere, amahame y’ubuzima,n’izindi ndangagaciro- igukururira muri uwo mujyo, bityo igihe runaka ukazasanga imibereho yawe yarahindutse rwose ! ibi ndetse usibye kuguhindura ubwawe nk’umuntu umwe, binagira indi ngaruka yo kuguhumura amaso ukamenya neza inzira zikosamye wagenderagamo –wenda utaranamenya ko ari inzira njyahabi- bityo ukabasha nawe guhindura abo mwagendanaga, abatagushobokeye ‘igare rikabasiga’.

5. Inshuti nziza uyigiraho. Ntabwo inshuti nyayo igukinga ubumenyi. Iyo uganira n’inshuti, aba ari amwe mu mahirwe yo gukura no kwigira kuri iyo nshuti. Ni ibisanzwe muri kamere muntu ko igihe runaka mushobora kugira ibyo mutabasha kumvikanaho. Ibi ntabwo biba inzitizi y’uko kwa kurebera ku wundi bikubera intandaro yo ‘guhindukira’, ‘gukura’ no ‘gukuza imitekerereze yawe’.

Dukomeje gusesengura ibiranga imibanire n’ubumenyamuntu, hari ingingo ebyiri zigaragaza : ‘urukundo ni itegeko’, naho ‘ubucuti ni amahitamo’. Ibi rero bakagufungurira amahitamo asobanutse neza : ntuzigere uba inshuti n’umuntu mutajya mu cyerekezo kimwe. Mu yandi magambo, ni wowe ufite urufunguzo mu guhitamo inshuti zigukwiriye, kuko ntabwo abantu bose mwaba inshuti !

Mu buzima duhura n’abantu b’uburyo bwose, ari bo duhitamo abazatubera inshuti. Inshuti rero tuba tuzabana mu gihe runaka tuzi cyangwa tutazi. Ni amahitamo yacu kugira ngo cya gihe tumarana n’inshuti kizabe igihe tukigire igihe kitazibagirana : dukwiye guharanira gusiga ‘inyandiko itazibagirana’ mu buzima bw’inshuti zacu.

Impinduka nziza zose ziba mu buzima bwacu zihera mu guhinduka k’umuntu wacu w’imbere. Impinduka zikomeye ziba ku muntu wacu w’imbere zitangira iyo duhinduye abantu tubana nabo.

Bityo rero, jya ugendana cyangwa ubana n’abantu bazima ku buryo wumva bameze nk’uko wifuza ko abana bawe bazakura bameze.

Burya ngoicyo ubiba ni cyo uzasarura’ kandi ngo akebo kajya iwa mugarura. Mbere y’uko wifuza inshuti nziza, ukwiye kwihatira kuba umuntu urangwa n’imico n’imiterere ikwemerera kubera inshuti zawe ‘inshuti nzima’.

----------------------

Photo by One zone Studio on Unsplash

Photo by Siviwe Kapteyn on Unsplash