
UMUGANI : IMPYISI N'IMANA
Impyisi yari hamwe nāizindi nyamaswa,maze irebye umurizo wayo isanga utameze nkāuwāizindi. Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa nāuwāizindi nyamaswa.
Ngucire umugani nkubambuze umugani nāuzava I kantarange azasange ubukombe bwāumugani bumanitse kumuganda wāinzuā¦
Ubusa bwaritse ku manga,
Uruvu ruravugiriza,
Agaca karacuranga,
Nyiramusambi isabagirira inanga,
Harabaye ntihakabe
Harapfuye ntihagapfe
Hapfuye imbwa nāimbeba
Hasigaye inka nāingoma
Impyisi yari hamwe nāizindi nyamaswa,maze irebye umurizo wayo isanga utameze nkāuwāizindi. Ako kanya ifata umugambi wo kujya kubaza Imana icyatumye iyiha umurizo mubi kandi udasa nāuwāizindi nyamaswa.
Iryo joro ntiyasinzira, bucya yageze ku Mana. Irayibwira iti "Nyagasani,ntiwabwira impamvu yatumye umpa umurizo utameze nkāiyindi? Ese wabtewe nāiki?" Imana irayisubiza iti : "nyamara, ndasanga naraguhaye umurizo ugukwiriye. Ariko rero ubwo utawishimiye,ukaba ushaka urutaho,ndabanza nguhe icyo ukora maze nugaruka wagishoboye nguhindurire umurizo nguhe uwo wifuza".
Impyisi iremera. Maze Imana ishaka igisembe cyāintama, iragifata ikizirika ku gahanga kāiyo mpyisi. Iti: "ngaho genda ntukore kuri iki gisembe uze kukinzanira ni mugoroba".
Impyisi iragenda. Impumuro yāicyo gisembe iyitera ipfa. Irenze umusozi wa mbere amerwe aba arayishe. Ariko irihangana irakomeza. Igeze ku musozi wa kabiri,iba itangiye kukirigata.Ku musozi wa gatatu,amerwe aba arayirembeje itagishoboye kwihangana, iti: "Hoshi! Izina ryāubupyisi rirakampama! urubwa ruruta ububwaā. Ako kanya cya gisembe ikimira bunguri.
Nimugoroba igaruka ku Mana isoni zayishe, yabuze uko yifata. Imana iyibonye iti: "cya gisembe kirihe?" Impyisi irasubiza iti: "amerwe nāinzara byanyishe,ngiye gupfa ndakirya!" Imana iti: "nuko rero! Ubwo wakiriye, ntushobore kwihangana ngo ukigarure, wowe nāizindi mpyisi zose muzahorana iteka umurizo nkāuwo".
Impyisi itaha ityo,ntiyongera kubaza Imana ibyāumurizo wayo, igumana uwo yari isanganywe.
āIraguha ntimugura!ā