UMUGANI : NDORI YA NDOBA

UMUGANI : NDORI YA NDOBA

Noneho Ndori ya Ndoba yaza kuragira hamwe n’abandi bana, umugabo wa Nyirasenge Kinwa cya Muriro akagurira abatwa bo kuza kumwica.

Ivan Nyagatare

Ngucire umugani nkubambuze umugani...

Habaye umwana w’umuhungu akitwa Ndori ya Ndoba, aza kwa nyirasenge Nyabunyana. Noneho umugabo wa nyirasenge akitwa Kinwa cya Muriro. Noneho Ndori ya Ndoba yaza kuragira hamwe n’abandi bana, umugabo wa Nyirasenge Kinwa cya Muriro akagurira abatwa bo kuza kumwica.

Nyirasenge Nyabunyana akaza kubimenya akamwakura ati : “Mbese Ndori ya Ndoba, ko waje uri muto cyane, icyo kivugo wakibwiwe na nde, Wacyibwiwe na nde da” ?

Undi ati “Erega shenge, Nyabunyana, uko abagore mwacuritse impu, niko mwacuramye n’imitima, niko mwacuramye n’imitima da?”

Nuko ndori ya Ndoba agataha, yagera mu rugo Kinwa cya Muriro akanga akamureba nabi. Noneho bwacya umwana akongera agakurikira abandi bana. Yagera yo yakina, umugabo wa Nyirasenge akanga ati ''ntakibuza ndamwicisha''. Nyirasenge akamwakura.

Umwana aravuga ati “Erega shenge, nyabunyana, uko abagore mwacuritse impu, niko mwacuramye n’imitima da?”.

Ubwo nyirasenge akamenya ko wa mwana amubwira ko umugabo we yamuguze. Bigeze aho nyirasenge aza kumugira inama yo kwisubirira iwabo.

Sinjye wahera.

Umugani waciwe na Muhayineza Seraphina, wavuye mu gitabo Ngucire Umugani cya kabiri,Rugamba Cyprien.I.N.R.S-Butare.

Ifoto: Ikibumbano kiri mu umugi wa Kigali