You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
UMUGANI WA SEBIZEZE

UMUGANI WA SEBIZEZE

Hibereye umugore aba ingumba. Noneho ajya kuraguza abapfumu baramubwira bati uzarebe akagufa kari mu itongo uzagashyire ku nda uzatware inda.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Ngucire umugani nkubambuze umugani n’uzava I kantarange azasange ubukombe bw’umugani bumanitse kumuganda w’inzu…

Ubusa bwaritse ku manga,

Uruvu ruravugiriza,

Agaca karacuranga,

Nyiramusambi isabagirira inanga,

Harabaye ntihakabe

Harapfuye ntihagapfe

Hapfuye imbwa n’imbeba

Hasigaye inka n’ingoma

Hibereye umugore aba ingumba. Noneho ajya kuraguza abapfumu baramubwira bati uzarebe akagufa kari mu itongo uzagashyire ku nda uzatware inda.

Noneho umugore agiye guhinga abona ka kagufa kari mu itongo agashyira ku nda ye. Inda ako kanya iratangira iratwikurura. Bakaba baramubwiye bati "uzabyaramo umwana w’umuhungu witwa Sebizeze".

Umugore bidatinze ya nda aba arayibyaye. Noneho bakaba baramubwiye bati: "ntuzagambe(ntuzavuge) aho inda yaturutse”. Noneho Sebizeze aba mukuru akajya ajya kuragira, aba umushumba.

Haza umuntu ashuka wa mugore ati "ese uriya mwana yaturutse hehe?” Amuneka nk’iminsi igera kuri itanu. Umugore aramubwira. Kandi nyine umupfumu yari yaramubwiye at "ntukazabigambe". Nuko abigamba(abivuga) inyombyi irimo kumva.

Inyombyi iragenda irasimbuka ijya kubwira umwana iti :

"Sebizeze Sebizeze, Sebiyogera

Sebizeze, Sebizeze, Sebiyogera

Nagira ngo uri umwana nk’abandi,

None nyoko yagukuye mu gatongo".

Wa mugore nuko akubitwa n’inkuba ati”uhm!Ibyo se ni ibiki”?

Inyombyi irongera iti:

"Sebizeze Sebizeze, Sebiyogera

Nagira ngo uri umwana nk’abandi,

None nyoko yagukuye mu gatongo".

Inyombyi irongera irasimbuka ikurikira aho Sebizeze yagiye kuragira. Sebizeze atega amatwi ati "ese iyi nyombyi kuki inkurikira cyane"? Iti:

"Sebizeze Sebizeze, Sebiyogera

Nagira ngo uri umwana nk’abandi,

None nyoko yagukuye mu gatongo".

Sebizeze ahita inka azita mu kinani(igisambu) araza,ageze mu rugo azana intebe ya Kinyarwanda ayicaraho ararigita.

Si jye wahera hahera uwo mugore waryikoreye.