You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
UMURYANGO WANJYE, IMPANO ISUMBA IZINDI

UMURYANGO WANJYE, IMPANO ISUMBA IZINDI

Twifashishije imigani migenurano y’Ikinyarwanda twifuje gusobanurira umwana ko “umuryango ari impano idasanzwe, bityo akwiriye kwishimira umuryango arimo uko umeze kose, ahubwo akagira uruhare mu kuwugira mwiza ndetse no kuwuteza imbere”.

Ishuri
Ishuri

Buri mwaka, ku itariki ya 20 Ugushyingo, UNICEF yizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana, umunsi bizihiza isinywa ry’Amasezerano ku burenganzira bw’umwana.

Ayo masezerano ni intambwe ikomeye kuko ni ho ibihugu byiyemeza ko bigomba kurengera uburenganzira bw’umwana.  

Twifashishije imigani migenurano y’Ikinyarwanda twifuje gusobanurira umwana ko “umuryango ari impano idasanzwe, bityo akwiriye kwishimira umuryango arimo uko umeze kose, ahubwo akagira uruhare mu kuwugira mwiza ndetse no kuwuteza imbere”.

Utaganiriye na se, ntamenya icyo sekuru yasize avuze”.
Abana bakwiriye kuganira n’ababyeyi babo, kugira ngo bamenye byinshi ku buzima, ku muryango barimo kandi babashe no kungukira ubumenyi ku babyeyi babo. Hano, umubyeyi uvugwa ashobora kuba ari umubyeyi ku maraso, cyangwa se undi wese ugufiteho inshingano za kibyeyi.

Umwe arya bihora”. “Igiti kimwe si ishyamba”.
Iyi migani igenura ikintu kimwe: umuntu ntakwiriye kuba wenyine.  
Bivuze ko umuntu akwiriye kuba mu bandi. Ishingiro ry’ishyanga ni umuryango.

Abagiye inama Imana irabasanga.”
Umuryango urimo urukundo, ubwumvikane, ubufatanye, amahoro, n’izindi ndangagaciro nziza ntacyo utageraho: mu yandi magambo uba ugendana n’Imana, ntacyawuhungabanya.

Amasezerano Mpuzamahanga ku Burenganzira bw’Umwana ateganya ko “Umwana wese agomba kurererwa mu muryango” kandi akareranwa impuhwe.


Abana baba mu muryango ufatanya na bo bakurana ubufatanye n’urukundo, kuko babyigira ku babyeyi babo. Iyo ababyeyi buzuzanya burya bajya inama bakanazigama hanyuma abana babo na bo bakabigana. Bakabitangira bakiri bato. Bityo rero bagira ishyaka bakanatekereza kugera ku bintu bihanitse.

Umutungo, imico n’imyifatire ni umurage umwana azakomora ku babyeyi be. Ariko kandi mbere y’ibyo byose, hari undi murage umwana akomora ku babyeyi be, ari nawo w’ingenzi: inkomoko ye - amaraso – ari nacyo gituma runaka agira ubwenegihugu runaka, akabarizwa mu muryango runaka: umuryango ukomokamo ni ingenzi cyane, waba ukennye, waba ukize.

Kora urutonde rw’ibikuranga (imiterere, imico, ubushobozi) ‘traits’—ibyo wishimira kurusha ibindi kuri wowe. Wenda urakeka ko impano yawe yo gusetsa ari imwe mu bituma urushaho gukundwa. Wenda ukunda inseko yawe. Ahari wumva utewe ishema n’impano yawe yo kumenya kubaza, ubuhanga mu mibare.

Umaze gukora urwo rutonde, ibaze uti ‘mbese ibi mbikomora he?’, ‘nabyigiye hehe kandi kuri nde?’ Birashoboka ko bimwe mu byo wibonaho biboneka no ku babyeyi bawe, nyokowanyu, sowanyu, cyangwa undi mufitanye isano. Waba ufite ingeso yo gutera urwenya nka mama wawe? Waba ufite inseko nziza ya papa wawe? Ese ninda wakwigishije kubaza?

Birashoboka ko rimwe na rimwe duhugira mu kureba ingorane duhura nazo mu mibanire n’ababyeyi; ntitubashe gufungura amaso ngo duhe agaciro nyako ibyo tubakesha. Ntubashe kubona imico / imyitwarire / isano muhuriyeho kubera ko wahugijwe n’ibyo mutari kumva kimwe.

Rimwe na rimwe ushobora no kumva utewe ipfunwe n’umuryango wawe: wenda ababyeyi bawe ni abakene ku buryo umuryango wose mubyiganira mu nzu y’icyumba kimwe. Ibi bishobora kugutera ipfunwe ryo kuzana inshuti zawe mu rugo.

Ni ingenzi cyane kwishimira umuryango wawe uko uri kose (ukennye, ukize,…), bityo ukabasha kwiyakira kandi ukakira umuryango ukomokamo –kuko ntabwo tubanza guhitishwamo umuryango tuzavukiramo! Ukwiriye guha agaciro icyo ukesha umuryango wawe, kurusha guhangayikwa n’icyo batabashije kuguha.

Wibuke ko umuryango wawe wagize uruhare runini mu kukugira uwo uri we ubu, ndetse n’uwo uzaba mu buzima bwawe buri imbere.

Umuryango wawe kandi niwo waguhaye indangagaciro z’ibanze zigenga imibereho yawe.

Birumvikana, ibi ntibisobanuye ko umeze 100% nk’ababyeyi bawe –buri wese arivukira- nk’uko hariho ibyo muhuje, hashobora no kubaho byinshi mudahuje: birasanzwe mu buzima, si kuri wowe wenyine.

Mu gihe cyo kugimbuka nibwo urubyiruko rwinshi rutangira gukangukira kwitegereza ibyo badahuriyeho n’ababyeyi babo. Kuko iki nicyo gihe baba batangiye gukangukira kumva bashatse kwigenga kurushaho: ibi ni ibisanzwe mu mikurire isanzwe y’umwana, ndetse ni ikimenyetso cyiza cy’imikurire isanzwe mu mutwe.

Ntabwo byoroshye gucuka ku babyeyi; kandi nanone, kuba uwigenga nk’umuntu mukuru ntibitanga uburenganzira bwo kuba icyigenge, ngo utatire umuryango ukomokamo cyangwa ngo urenze ingohe ababyeyi bakureze.
-----------------------------------------------------------------------------------------------
Photo by National Cancer Institute on Unsplash