You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
UMUSHAHARA , UMURUNGA WAKUDANANGIRA MU BUKENE.

UMUSHAHARA , UMURUNGA WAKUDANANGIRA MU BUKENE.

Ikintu cyose wakigeraho. Igikomeye ni ukwiyemeza. Iyo warangije kwiyemeza ngo iki kintu nakigeraho, noneho haba hasigaye umukoro umwe gusa: umukoro wo kwibaza ngo “Ese, ni gute nabigeraho?”

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

“Abarimu, nabo batwigisha amasomo ubwabo badashobora gukora!” Robert Kiyosaki.

“Burya abarimu, nabo batwigisha amasomo ubwabo badashobora gukora! Nta gitangaza yuko umwarimu wigisha isomo ryo kwihangira umurimo –Entrepreneurship, aba ari umukene, utegereje umushahara w’ukwezi gusa. Umushahara watinda gatoya, agatangira kurira! Uwigisha ibyo kwamamaza no kumenyekanisha ibicuruzwa, ugasanga nta kintu na kimwe afite, cyangwa ashobora kwamamaza. Ni umushahara gusa!”

“Nabajije mwarimu umunsi umwe, nti ese kuki wigisha ibyongibyo? Arambwira ati: ‘mbikora neza, kugira ngo mpembwe. Ku muntu ushaka kugira amafaranga no kuba umushoramari, umwarimu mwiza ntabwo ari uhembwa. Umwarimu mwiza ni umushoramari wundi. Niwe wakwigisha neza. Niwe wakwigisha uko wakorera amafaranga n’uburyo wayacunga. Niwe wakwigisha neza uko umuntu agira imari. Impamvu nta yindi. Ni uko abarimu bacu batwigisha ibyo badakora!”

Wibwira abantu ibyo uzi byose. Bagumishe mu bukene1! Keep them poor! Ni ukonguko imiryango na za leta zibigenza: kenshi imiryango yacu igira uruhare kugira ngo tuzagume tube abakene. Kubera yuko batwigishije gushaka akazi no kugakora neza, ndetse no kukabungabunga. Ni kimwe na leta cyangwa se abashoramali bose baduha akazi. Kuguha akazi keza, bakaguha umushahara wakwita yuko utubutse ni uburyo bwiza bwo kukugumisha mu bukene kandi wazanasaziramo !

Impinduramatwara y’ingenzi ni uguhindura ubwonko, ukavana amaso aho wari warayatumbiriye ! Keep them poor : bareke, babeho bakennye ! ubahe umushahara mutoya, nibashaka umunini, ubongerereho. Nibashaka imidali y’ishimwe, nayo uyibahe. Nibashaka ko ubagira abakozi beza, ubagire bo. Ubahe ubwishingizi bwo kwivuza, ubatahane mu modoka y’akazi, ubacungire umutekano mu bipangu byabo, unabishyurire umusanzu wo kubarinda n’uwo gukora isuku mu ngo zabo! Ariko, ntuzagire ikindi ubaha kitari umushahara wo kurya ku kwezi gusa”.

Mu bantu 1000 ba mbere bakize ku isi, nta muntu n’umwe uhembwa umushahara urimo. Nyamara abo bakire bose, bakoresha ibindi bihumbi by’abantu kandi nabo ntabwo bashaka yuko abo bakoresha bakira kugira ngo babarengeho. Baragumya bakagushyira ahantu hashyushye, heza, haryohereye; bituma nta kindi gitekerezo uretse gutunganya akazi neza k’umukoresha. Ukamara ukwezi utekereza shobuja, ubundi ugahembwa. Akenshi niho haturuka ubwoba bwo gutinya shobuja yuko uramutse umubuze ushobora no gupfa! Ba databuja, cyangwa abantu baduhemba tubafata nk’abantu bafatiye runini ubuzima bwacu bwose, ndetse yuko badahari, twebwe, imiryango yacu, abadukomokaho n’abo dufasha bose byagorana kongera kubitaho.

Burya igihe cyawe kinini, shobuja yarakiguze!

Rimwe na rimwe yego, niko bimeze. Ariko nanone wibuke yuko shobuja ibyo aguhemba atabiguhera ubusa kuko ntabwo uri imbabare! Wigenzuye neza, wasanga ikintu cy’agaciro wikorera ku giti cyawe ari ugukaraba umubiri wose mu gitondo ugiye kujya ku kazi, no gusokoza imisatsi byonyine! Ikindi wenda washobora kwikorera, ni ukwirebera mu ndorerwamo; ukareba niba isura yawe isa neza ku buryo shobuja ataza kugucishamo amaso cyangwa ku buryo uza kuryohera abakiliya be bakureba; hanyuma bakamuha amafaranga. Ibintu wikorera ni bike cyane, ntabwo bishobora kurenza iminota 15 mu gitondo mbere y’uko ujya ku kazi. Ibindi wikorera, ni ibintu bike cyane nanone, bingana no kwikorera isuku nimugoroba utashye uvuye ku kazi. Ikindi gihe cyose, ni icya shobuja! Nawe ubwongubwo, uri uwa shobuja hafi umunsi wose, akaguhemba umushahara.

Kenshi ducungana n’amasaha y’akazi kugira ngo umukoresha atakureba nabi wakererewe. Nibyo! Tugomba kubaha akazi k’abandi. Ariko ntabwo akazi katwubaha! Kubera yuko ibyo dutanga mu kazi bihabanye cyane n’ibyo tuvanamo. Ni ibintu uzasanga ibihumbi by’abantu bahuriyeho. Mbese ujya wibaza ngo “ubu buzima nzabumaramo imyaka ingahe? Bwo guhora ntinya databuja yuko yamvaniraho umushahara w’ukwezi?” Ni ubuzima se wumva uzaraga abana bawe, ukababwira uti bana banjye nakoze neza none nimugende databuja namwe ajye abahemba?

Ahangaha rero niho hari ibanga rya “Keep them poor”. Abakire bararizi cyane. Niyo mpamvu iyo shobuja avumbuye yuko ushaka kuva mu kazi kandi wari umukozi mwiza, ukagenda atabishaka, akongerera umushahara ako kanya! Bakanakugira ‘Best employee of the year. L’employé le plus performant de l’année. Umukozi mwiza w’umwaka”.

Iriya ni imirunga ikomeye cyane aba yongeye kukuzirikisha, kugira ngo umuhe imbaraga n’ubwenge byawe, nawe abibyaze amafaranga. Noneho ya mafaranga makeya asaguye mu ntoki, ayaguhembemo umushahara! Ntabwo uzigera na rimwe ugira ubushobozi bwo gukora (kurya) ku nyungu ya shobuja. Icyo ukoraho gusa ni umushahara.

Nigeze kukubwira ko abantu bize cyane ari bamwe mu bantu usanga bahora ari abakene –ari bo biganjemo abahorana ibibazo byo guhuza impera z’ukwezi; bakitabazwa cyane n’abakire –tuvuga ko batize cyane, ariko bo bagasigara ari abakene kandi barize! Impamvu ibitera nta yindi. Ni ubwoba. Ubwoba bwo guhomba umushahara. Ubwoba bwo gukeka yuko wanapfa igihe cyose waba utandukanye na shobuja. Ikindi gituma baba abakene, ni ukunanirwa kwiyemeza. Iyo uvuze ngo ikintu runaka sinshobora kukigeraho, biba birangiye! Ubwonko bwawe nta musemburo n’umwe bukora ubushyira ku gitutu kugira ngo urebe ukuntu wagera kuri cya kintu. N’iyo baguha ikintu gikomeye cyane nk’impano mu bintu utigeze utunga, mu kanya gatoya waba wagitakaje! Ntabwo cyigeze kiba mu bitekerezo byawe yuko watunga ikintu cy’igitangaza. Icyo wavuze yuko uzaba cyo, ugomba kuba cyo byanze bikunze: abantu bakennye, nibo basuzugura ingano y’amafaranga kuko bavuga ko hari umushahara batagomba kujya munsi! Nyamara, ntibazi yuko hari uwo batagomba kujya hejuru uko byagenda kose. Umuntu uzakena, usanga avuga ngo sinshobora gukora biriya, ngo nta mwanya wabyo nabona,…ariko mu by’ukuri atari ukutabibasha, ahubwo bimeze nko kubihunga.

Ikintu cyose wakigeraho. Igikomeye ni ukwiyemeza. Iyo warangije kwiyemeza ngo iki kintu nakigeraho, noneho haba hasigaye umukoro umwe gusa: umukoro wo kwibaza ngo “Ese, ni gute nabigeraho?”


Photo by Benjamin Dada on Unsplash