You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
KUGONA: MBESE SI IKIBAZO GIKOMEYE CY’UBUZIMA?

KUGONA: MBESE SI IKIBAZO GIKOMEYE CY’UBUZIMA?

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Ikigo gikora ubushakashatsi ku byerekeye ubuzima bwo mu mutwe: Gusinzira n’ibitotsi[1]cyagaragaje ko amamiliyoni menshi y’abanyamerika ‘bagona’ mu gihe basinziriye, kandi ko n’ubwo kugona bimerera nabi nyir’ukugona ndetse n’undi wese uri hafi y’ugona; bavuga ko ku rugero runaka kiba atari ikibazo kiremereye! Ariko muri rusange, kugona birabangama kandi bishobora kugaragara ku muntu runaka ari intabaza ku kindi kibazo cy’ubuzima gikomeye kurushaho. Niba muri mwe -wowe cyangwa se mugenzi wawe- hari ufite ikibazo cyo kugona, reka turebere hamwe icyo ubushakashatsi buvuga kuri iki kibazo ndetse n’ibibazo byaba bigishamikiyeho.

Kugona ni ikibazo gikomoka ku ifungana ry’inzira z’umwuka.

Mu gihe usinziriye, imikaya y’inkanka irirekura, bigatuma umuhogo ufungana. Uko winjiza umwuka unawusohora, bimwe mu bice bigize inkanka bitangira gutigiswa n’ingufu z’umwuka uhatiriza mu kunyura muri ya nzira yamaze gufungana, bigatuma hasohoka rya jwi ryo kugona. Uko inzira irushaho gufungana niko n’urusaku rw’umugono rurushaho kuba rwinshi. Kubera ko kuryama ugaramye bishobora gutuma bya bice by’inkanka byifunga kurushaho, inzira y’umwuka ikarushaho kwifunga, niba ufite ikibazo cyo kugona, inama ni uko wajya uryamira urubavu.

Gusaza, imiterere y’umubiri, alukolo cyangwa se kwivumbura[2]k’umubiri ku binyabutabire runaka byaba bigira uruhare mu guteza ikibazo cyo kugona.

Uko umuntu agenda akura, niko imikaya y’inkanka igenda yirekura mu buryo busanzwe bw’imikorere y’umubiri: ibi bisobanuye ko ari ibisanzwe ko uko umuntu asatira izabukuru, kugona biba nk’ibisanzwe mu buzima. Ibibazo biboneka mu miterere y’umubiri nabyo hari uruhare rwabyo rwagaragaye: utwoya dukumira imyanda mu nzira z’ubuhumekero dushobora kwiyongera mu mubyimba, cyangwa se agahu kagabanya imyenge y’amazuru mo kabiri kakaba katambama mu nzira itari iyako; ibyo byombi bikaba intandaro yo gufungana kw’ingoto. Nanone hashobora kubaho ikibazo cyo kubyimba kw’insika z’imbere mu mazuru cyangwa se mu ngoto gikomotse ku kwivumbura k’umubiri mu gihe uhumetse umwuka uhumanyijwe n’ibinyabutabire runaka (imyotsi itandukanye, imibavu utamenyereye, impumuro z’uburabyo,…) cyangwa se ubukonje bukabije. Birazwi ko alukolo ituma imikaya yirekura. Ubwo rero birumvikana ko kunywa alukolo mbere yo kuryama bishobora kuba intandaro yo kugona bikabije.

Kugona ni ikibazo cya benshi kurusha uko ubitekereza!

Bivugwa ko byibura igice kingana na ½ cy’abaturage batuye igice runaka baba bazagona mu cyiciro kimwe cyangwa ikindi cy’ubuzima bwabo. Kugona kandi byagaragaye ko bikunze kwibasira ab’igitsina gabo kurenza uko byibasira ab’igitsina gore: ubushakashatsi bwagaragaje ko abagera kuri 40% mu b’igitsina gabo bagona, mu gihe iki kibazo kiboneka muri 24% b’igitsina gore. Niba umwe mu babyeyi bawe agona, nawe ufite ibyago byinshi ko igihe runaka bizakubaho, kuko kugona bifitanye nanone isano n’akoko.

Hari imwe mu mibereho cyangwa se imyitwarire mu buzima ishobora gukumira cyangwa se kugabanya ikibazo cyo kugona.

Mu gihe ugona rimwe na rimwe (bitarabaye ubuzima busanzwe), hari ibintu bimwe na bimwe ushobora guhindura mu mibereho yawe kandi bigafasha: Kuryamira urubavu, kureka akamenyero ko kunywa alukolo nijoro, kwirinda imyifatire yatuma wiyongera ibiro cyane, uko uko ugenda ubyibuha, niko n’ingingo zigize inkanka n’umuhogo zaguka mu mubyimba, ari nako inzira z’umwuka zigenda zifungana kurushaho. Mu bihe byo kurabya kw’indabo n’ibimera (ku bashobora kugira ukwivumbura k’umubiri kuri izo mpumuro zitandukanye), hari agakoresho gakingiriza amazuru mu gihe ugiye kuryama cyangwa se ugakoresha imiti bapuliza mu mazuru ikabyimbura insika z’amazuru, bityo bikakurinda ingaruka za kwa kwivumbura ku mpumuro zidasanzwe cyangwa se ku ngaruka zo kwivumbura k’umubiri ku bukonje bukabije; bityo bigatuma uhumeka mu buryo bworoheje.

Iyo ikibazo cyo kugona gikabije, hari n’indi myitozo ikoreshwa imikaya y’ingingo zigize inzira z’umwuka, ururimi ndetse n’umunwa mu rwego rwo kugabanya kugona. Mu gukora iyi myitozo, hitabazwa inzobere mu igororangingo n’ubuzima bw’inzira z’ihumeka.

Kugona bishobora kuba intabaza ku kibazo gikomeye mu mikorere y’umubiri.

Niba ugerageje kugira ibyo uhindura mu mibereho yawe, ndetse ukitabaza n’inzobere mu kugerageza kumenyereza inzira zihumeka ntibigire icyo bitanga, ugatangira kujya wisanga ukangukira hejuru kubera guhera umwuka bikomotse ku kwifunga kw’inzira z’ihumeka, ni cyo gihe cyo kwegera muganga ukamumenyesha ikibazo ufite. Hagendewe ku isuzuma ry’inzobere, ashobora kugutegeka gukoresha ibizamini bisuzuma niba udafite ikibazo cyo guhera umwuka usinziriye (OSA[3]): ni indwara igendanye n’ibitotsi ituma mu gihe usinziriye, guhumeka bigenda buhoro cyane ndetse bikaba byanahagarara agahe gato.

Niba rero ikizamini kigaragaje ko ufite ikibazo cya OSA, hari ingamba nyinshi zifashishwa mu guhangana n’icyo kibazo cyo kwifunga kw’inzira z’umwuka mu gihe usinziriye, harimo kwitabaza utwuma[4]dushyirwa mu nzira z’ihumeka tukagumayo, kwitabaza uburyo bwo kubagwa, utwuma dushyirwa mu kanwa, ndetse n’ubundi buryo bugenda buvumburwa uko ubushakashatsi bugenda bwifashisha ikoranabuhanga mu kurushaho gusobanukirwa imikorere y’umubiri.



[1] The National Sleep Foundation.

[2] Allergies.

[3] Obstructive sleep apnea (OSA).

[4] Continuous positive airway pressure – CPAP.