You've successfully subscribed to ISHURI
Great! Next, complete checkout for full access to ISHURI
Welcome back! You've successfully signed in.
Success! Your account is fully activated, you now have access to all content.
Success! Your billing info is updated.
Billing info update failed.
INDWARA YA STROKE : IBIMENYETSO

INDWARA YA STROKE : IBIMENYETSO

Stroke ni indwara yadukira ubwonko, ikaba iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe.

Ivan Nyagatare
Ivan Nyagatare

Muri iki gihe cy’iterambere ry’ikoranabuhanga, ubuvuzi nabwo bwateye intambwe ikataje rwose: kera umuntu yashoboraga kuba yari muzima mu kanya, mu kandi kanya akaba atakiri muzima, bamwe bati baramuroze, abandi bati ni ihembe rimwivuganye, abandi bati ni Nyabingi…nyamara byaje kugaragazwa n’ubuvuzi bugezweho ko byanashobokaga ko uwo bashakishiriza impamvu yamuhitanye yashoboraga no kuba azize indwara isanzwe, gukora nabi k’umubiri cyangwa se guhagarara k’ubwonko –ariyo moteri y’umubiri wose.

Muri iyi minsi, indwara ya stroke iri muri zimwe muri bene izi ndwara zifata gitunguro zikomeje kwivugana benshi! Ugasanga umuntu wagendaga yigenza, cyangwa se anatwaye ikinyabiziga agize atya yituye hasi arumye, cyangwa se ikinyabiziga yari atwaye gikoze impanuka, ugasanga umuntu yumye kera…hakavugwa byinshi, nyamara bikaza kugaragara ko ari ubwonko bwahagaze nyuma yo kubura amaraso, bityo umubiri wose ugahagarara gukora!

Ibi ntitubivugiye guhinyura ubuvuzi gakondo cyangwa se ko tutemera ko muri buri muco gakondo runaka haba harimo ‘amabanga’ yawo agendanye n’imibereho n’imyemerere ku buryo n’izo mpamvu zindi z’urupfu zishoboka cyane.

Icyo tugamije hano ni ugusangira n’abasomyi bimwe mu bimenyetso ushobora kwibonaho cyangwa se ukabibona kuri mugenzi wawe, maze ugashoka ukeka indwara ya stroke, cyane cyane ukirukankira kwa muganga udatindiganije kuko iyi ndwara ni icyago muri iki gihe gihitana benshi!

Stroke ni indwara yadukira ubwonko, ikaba iterwa n’uko amaraso ajya mu bwonko ahagaze kugenda cyangwa agize impamvu iyabuza kugenda nk’ibisanzwe.

Uku guhagarara kw’amaraso gushobora guterwa no kwifunga kw’imitsi y’amaraso (blood vessels. Vaisseaux sanguins) cyangwa se guturika kwayo. Icyo gihe, ibyo ureba, uko ugenda, uko uvuga ndetse n’uko utekereza byose birahinduka ntibibe bigikorwa mu buryo busanzwe. Hakurikiraho guta ubwenge.

Ibi biba bitewe n’uko ubwonko buba butakibona umwuka mwiza ‘oxygen, oxygene’ uhagije ndetse n’izindi ntungamubiri z’ibanze bukenera mu mikorere yabwo. Kuri uru rwego, uturemangingo tw’ubwonko dutangira gupfa.

Bimwe mu bimenyetso[2] by’imbuzi ku ndwara ya stroke.

  • Kurwara umutwe udakira. Ni kenshi umuntu ashobora gukora cyane cyangwa se akananirwa, akaba yarwara umutwe ndetse yewe umutwe ushobora guterwa n’ubundi burwayi runaka mu mubiri umuntu ashobora kuba afite. Ariko nubona uhorana umutwe udakira kandi ukabona nta mpamvu uzi iwutera, uzagira amakenga maze wihutire kugana muganga.
  • Kugira imbaraga nke mu maboko, ndetse ukanagira ibinya mu mubiri. Abantu bamwe na bamwe hari igihe bagira imbaraga nke mu bice bimwe na bimwe by’umubiri cyangwa se bakumva utuntu tumeze nk’udushinge tujomba ndetse n’ibinya mu mubiri. Mu gihe wumva bimeze bityo, jya ugerageza kuzamura amaboko uyarenze umutwe kugira ngo urebe niba agerayo. Niba strokeitangiye kuza rero, ukuboko kumwe gufite ikibazo cy’imyakura kuzahita kwimanura.
  • Kwitiranya ibintu. Iyo iyi ndwara iri kukototera, utangira kwitiranya ibintu. Umuntu mugasanga muganira ntimwumvikane neza, akitiranya ibintu ndetse ukumva ibitekerezo atanga biterekeranye n’ikiganiro muri kugirana. Mu gihe ubonye umuntu umerewe utyo rero, ukwiriye kumugira inama cyangwa se kumufasha kwihutira kugana muganga, kuko icyo ni ikimenyetso cy’uko ubuzima bwe buri mu kaga.
  • Ingorane mu kuvuga. Kuvuga bimwe bita kudidimanga bibaho kuri bamwe, ariko iyo wavugaga neza mu busanzwe ariko ugatangira kugenda uvuga udidimanga ijambo ridasohoka neza, gerageza gusubiramo ayo magambo, niwumva bitari gukunda neza uzakeke ko indwara ya strokeiri kukugera amajanja. Inama n’ubundi ni ugukora uko ushoboye ukagera kwa muganga hakiri kare.
  • Kutagenda neza, ugatera intambwe ubona zitajyanye. Umuntu uri kwinjira muri iki kibazo, guhuza gahunda (coordination) biratakara, ukabona umuntu aragenda adandabirana, ubona atera intambwe zitajyanye. Impamvu yabyo ni uko ubwonko buba batangiye kugira ikibazo.

Hano twakomeje kwitsa ku ijambo ‘kujya kwa muganga’. Mu by’ukuri nta butabazi bw’ibanze umuntu yageragereza mu rugo kuri bene uyu murwayi, kuko indwara ifata ubwonko ni indwara ikomeye. Kujya kwa muganga rero ntibivuze ko niba ushobora gutwara ikinyabiziga usimbukira mu modoka cyangwa kuri moto, hoya ! none se ufashwe utwaye cyangwa wicaye kuri moto ? inama nziza ni ukwitabaza abandi, waba nta muntu uri hafi ugahamagara nimero z’intabaza ziba zaratanzwe-akenshi ziba zigizwe n’imibare mike muri buri gihugu, ku buryo buri wese azifata mu mutwe.



[1] Stroke. Avoir une attaque cérébrale.

[2] Healthystripes.com/health/articles/5 signs to know that a stroke is coming! This may save your life.